Musanze: Guverineri Mugabowagahunde yavuze igihe ibitaro bya Ruhengeri bizatangira kuvugururwa
Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru, bwemeje bunashimangira ivugururwa ry’ibitaro bya Ruhengeri,muri gahunda yo gukomeza kuvugurura inyubako n’ibikorwa remezo byo mu karere ka Musanze.
Ni nkuru yakiriwe neza n’abari bitabiriye ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 32, Umunsi w’Intwari z’u Rwanda uba buri mwaka.
Ubwo Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice wari Umushyitsi Mukuru mur’ibyo birori, yavuze ko hakurikijwe ubryo Umujyi wa Musanze ugaragaza Iterambere, bitaba bihagije ko inyubako za Leta arizo zasigara inyuma.
Yagize ati: “” Uyu munsi mu Karere ka Musanze dutashye inzu zigeretse zigera kuri 22 zari ziteganijwe muri faze ya 2, ariko tunatangije ku mugaragaro fase ya 3 izasizwa mu mwaka wa 2029, izaba igizwe n’amazu 46.
Yakomeje avuga ko bidahagije ko inyubako za Leta arizo zasigara zigaragaza Umujyi wacu nabi, akaba yemereye abanyamusanze ko Akarere kagiye kuvugurura amazu yose ya Leta gahereye kuyegereye Umujyi, harimo n’ibitaro bya Ruhengeri, Kandi iki gikorwa kikazatangira bitarenze ukwezi Kwa Gicurasi uyu mwaka turimo.””
Guverineri yakomeje asobanura icyo kuba intwari bisobanura, asaba abari bitabiriye ibyo birori bose by’umwihariko urubyiruko, gukomeza guharanira kuzaba intwari, avuga ko ubutwari burangwa no gukunda igihugu, kugira umutima ukomeye Kandi ukeye, kwitanga, kugira ubwamamare mu butwari, kuba intanga rugero, kugira ubushishozi, kugira ubupfura no kugira ubumuntu.
Yanasabye abashinzwe uburezi mu Karere ndetse n’Intara y’Amajyaruguru muri rusange, ko kuvuga ikinyarwanda no kucyigisha bigomba kwitabwaho, kuko kukivuga ari umuco wacu, tukaba tugomba guterwa ishema no kugikoresha, ndetse tukumva ko ari ururimi rufite agaciro mu zindi ndimi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice yashoje ashimira abitabiriye ibirori by’ umunsi Mukuru w’Intwari, abasaba gukomeza guharanira kuzagera ikirenge mu cy’Intwari zatubanjirije, bityo umuco w’ubutwari ugakomeza gukwirakwizwa hirya no hino mu gihugu cyacu.
Icyagaragaye ku kijyanye n’iterambere ry’Umujyi wa Musanze, mu gihe hatahwaga ariya mazu ageretse atandukanye, n’ibyishimo bijyanye n’amatsiko twabonye Kandi twumvise ku basigaye badatahiwe amazu kuko akiri mu nyubako, ndetse na bamwe berekanye ko bafite ubushake bwo kugera ikirenge mu cya bagenzi babo babonye ishimwe uyu munsi, bakaba bifuza gufasha Leta nabo bifasha mu gusukura Umujyi wa Musanze.
Ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari byitabiriwe n’abaturage batuye Akarere ka Musanze, Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien ari nawe wahaye ikaze abashyitsi, uhagarariye Ingabo, uhagarariye Polisi, ibigo by’Amashuri n’ibigo by’amadini.





