UMURENGE Kagame Cup 2026:Amakipe akomeye yongeye kwigaragaza
Ku gicamunsi cyo ku wa 5, muri Stade Ubworoherane, ni bwo amakipe y’Imirenge ya Kimonyi na Muko yinjiye mu kibuga mu mukino wari utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru. Ikipe ya Kimonyi yambaye imyambaro itukura, mu gihe Muko yari yambaye ikijuju kivanzemo ibara ry’umuhondo.
Mbere y’uko umukino utangira, abakinnyi b’amakipe yombi bafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’ubuyobozi bw’Ingabo, hagaragara umwuka mwiza n’ubufatanye.
Isaha yo gutangiza umukino igize, umusifuzi awutangiza hagati mu kibuga. Ku mpande zombi hagaragaye ishyaka rikomeye, ariko uko iminota yagendaga ishira byaje kugaragara ko Kimonyi ifite umupira cyane kurusha Muko. Ibi byanagaragajwe n’amakosa menshi yakorwaga n’ikipe ya Muko, yatumye ihabwa amakarita y’umuhondo inshuro nyinshi.
Ku munota wa 44 w’igice cya mbere, Kimonyi yabonye igitego cya mbere cyinjira mu izamu rya Muko, bituma abafana bayo bisuka mu byishimo, mu gihe abafana ba Muko basaga n’abacecetse. Igice cya mbere cyarangiye Kimonyi ifite igitego 1 ku busa bwa Muko.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yagarutse asatirana, ariko Kimonyi igaragaza inyota yo kongera ibitego. Ku munota wa 48, yabonye igitego cya kabiri, bituma uruhande rwa Muko rujya mu rungabangabo, ari na ko amakarita y’umuhondo yakomezaga kwiyongera kuri yo.
Amakosa yakomeje gukorwa n’ikipe ya Muko yayigabanyije imbaraga, bituma ku munota wa 70 Kimonyi ibona igitego cya gatatu cyahise kiyihesha intsinzi idasubirwaho. Umukino warangiye Kimonyi itsinze Muko ibitego 3–0.
Muri uyu mukino, habonetse amakarita ane y’umuhondo ku ruhande rwa Muko ndetse n’ikarita imwe itukura yahawe umukinnyi wari winjiye asimbura.
Nyuma y’umukino, abafana ba Kimonyi bishimiye intsinzi bavuga ko intego yabo ari ugutwara igikombe, bagaragaza ko bifuza kwiyubaka nyuma yo kugorwa n’umukino wa nyuma wabahombye umwaka ushize.
Ku rundi ruhande, umwe mu bafana ba Muko yemeye ko Kimonyi yabatsinze ibarusha, ariko agaragaza ko bimwe mu byabagoye ari ukumenyera gukina ku kibuga kinini nka Stade Ubworoherane, nyamara bari bamenyereye ibibuga bito, bikabagabanyiriza amahirwe.
Byagaragaye kandi ko ubwitabire bw’abafana muri uyu mukino butari bwinshi, bityo hakenewe ubukangurambaga bwihariye, cyane cyane mu rubyiruko, kugira ngo rurusheho gusobanukirwa ko siporo ari igikorwa ngororamubiri gifite akamaro kanini ku buzima n’imibereho myiza.





Inkuru ya Théogène Habumuremyi
