AmakuruPolitiki

Minisitiri w’Ingabo MARIZAMUNDA Juvenal yashimiye abaturage ba Rwaza ku bufatanye mu muganda

Umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2026 warangiye abaturage b’Umurenge wa Rwaza bafatanyije n’inzego zitandukanye za Leta mu gikorwa cy’iterambere rusange, cyibanze ku gusana ikiraro cyari kimaze gusaza.

Igikorwa nyamukuru cy’uyu muganda cyari ugushyiraho imbaho nshya zisimbura izari zarashaje ku kiraro, hifashishijwe imbaho n’imisumali, kugeza igihe ikiraro cyuzuye neza kandi giteguye gukoreshwa n’abaturage mu buryo butekanye.

Nyuma yo gusoza igikorwa cy’umuganda, abawitabiriye berekeje ku cyicaro cy’Umurenge wa Rwaza, aho hakurikiye ikiganiro cy’umunsi cyatanzwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Ingabo, MARIZAMUNDA Juvenal.

Ubwo yakirwaga n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Minisitiri MARIZAMUNDA Juvenal, nk’Umushyitsi Mukuru, yashimiye abaturage ku bwitabire bwabo no ku bufatanye bagaragaje mu muganda usoza ukwezi kwa mbere kwa 2026. Yabasabye gukomeza uwo murongo w’ubushake n’ubufatanye, agaragaza ko ari wo musingi w’iterambere rirambye.

Yagize ati:“Nk’uko Umuyobozi w’Umurenge wanyu abivuze, ndabashimira cyane uburyo mwifatanya mu bikorwa by’umuganda. Ndashima kandi uruhare rwanyu mu kwiteganyiriza ejo heza, aho mwabaye aba mbere mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse no mu kwiteganyiriza kwivuza mukaba mufite umubare uri hejuru ya 90%. Ibi byose bigaragaza ubutwari n’ubwitange byanyu mu kubaka igihugu cyacu.”

Minisitiri w’Ingabo yakomeje asaba abaturage gukomeza kuba intangarugero mu kugira umutima w’ubutwari, anabasaba gushyira isuku imbere mu mibereho yabo ya buri munsi, haba ku mubiri, ku myambaro, mu ngo, mu nzira banyuramo, no mu gutegura no kurya indyo yuzuye. Yagarutse cyane ku kamaro ko kwita ku isuku nk’intwaro yo kurwanya igwingira ry’abana.

Yabibukije kandi ko inkunga bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ingana na 1,500,000 Frw, itagomba gusesagurwa, ahubwo igomba gukoreshwa neza ikabyara umusaruro urambye uzabateza imbere.

Mu mpanuro ze, Minisitiri MARIZAMUNDA yasabye abaturage gukurikirana by’umwihariko iyigishwa ry’abana bose, agaragaza ko ubumenyi ari isoko nyamukuru y’ubukire n’iterambere.

Mu gusoza ikiganiro, Minisitiri w’Ingabo yasabye abaturage gukunda igihugu, kwamagana ikibi no gushyigikira icyiza, agaragaza ko iyo nzira itanga amahoro, umutekano n’iterambere, bikabera buri Munyarwanda umusingi wo kubaho neza.

Umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2026 witabiriwe ku bwinshi n’abaturage b’Umurenge wa Rwaza, barimo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana Nsengimana Claudien, Nyakubahwa Minisitiri w’Ingabo MARIZAMUNDA Juvenal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, uhagarariye Ingabo mu Karere ka Musanze ndetse n’uhagarariye Polisi mu Karere.


Iyi nkuru ya Theogene HABUMUREMYI.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *