Gicumbi: Barasabwa kubungabunga ibyagezweho n’umushinga Green Gicumbi.
Abayobozi b’amadini n’amatorero, abikorera n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gicumbi bibukijwe ko iterambere rikomeye bagejweho n’umushinga Green Gicumbi rigomba gusigasirwa, basabwa kugira uruhare rukomeye mu gufasha abaturage kubungabunga ibidukikije no gufata neza ibikorwaremezo bagejweho mu myaka itanu ishize bakorana n’uyu mushinga.
Ni ubutumwa bagarutseho kuri uyu wa 27 Mutarama 2026 ubwo hatangizwaga amahugurwa azamara iminsi ibiri bareba ingamba zafatwa ngo ahacukuwe imirwanyasuri hitabweho hatazongera guteza umwuzure mu mirima y’abaturage, no kubungabunga ibindi bikorwa bagejejweho hagamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
ibindi bagarutseho ni ugufata neza amazu afite ubudahangarwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yubakiwe imiryango igera ku 100 bahoze batuye mu manegeka, gufata neza aho baterewe icyayi ku musozi dore ko mbere imvura yagwaga hagatembanwa n’isuri, kurushaho kwita ku cyogogo cy’umugezi w’umuvumba cyagezaga igishanga ahegereye umupaka wa Gatuna, no kwegera abaturage basazuriwe amashyamba bakabigisha uko bagomba kurushaho kuyafata neza akazababyarira umusaruro ariko kandi anafata ubutaka bw’imisozi batuyeho.
Akarere ka Gicumbi gafite umwihariko wako bitewe n’imiterere igizwe n’imisozi ihanamye cyane, kugeza ubwo mu myaka itanu ishize hatewe amashyamba kuri hegitari zisaga 2200 bigizwemo uruhare na Green Gicumbi dore ko mbere imvura yagwaga igatembana amazu y’abaturage, ndetse bamwe bakahaburira ubuzima gusa kuri ubu barishimira ko basazuriwe amashyamba nta kiguzi batanze ndetse ko bahawe n’akazi mu mirima yabo bakaba bagiye gusigararana amafaranga n’ubutaka bukomeye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko mbere ubuhinzi bagiraga bwaruhukiraga mu gishanga, icyayi kikangirika, ndetse na bamwe mu baturage bakahaburira ubuzima biturutse ku mihindagurikire y’ibihe,
,avuga ko nubwo umushinga uri kugana ku musozo hazakorwa ubufatanye mu guhindura imyumvire y’abaturage no kurushaho kubungabunga ibyakozwe na nyuma y’uko umushinga usoza.
Yongeraho ko abaturiye aho ibikorwa by’umushinga Green Gicumbi ukorera bageze kure biteza imbere bitewe no kwibumbira mu makoperative abafasha kwizigamira, ku buryo nta muturage udafite ubwisungane mu kwivuza cyangwa ngo abe yatura ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko bamaze kubakirwa amazu agezweho kandi afite ubudahangarwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Uhagarariye abafatanyabikorwa ba Gicumbi Padiri Nzabonimana Augustin avuga ko gusigasira ibyagezweho bigomba kuba inshingano za buri wese haba abikorera, abafatanyabikorwa ndetse by’umwihariko hagatekerezwa n’ibindi byakorwa hagamije kurushaho kongera ubufatanye n’iterambere ry’ Akarere.
Umuyobozi w’ umushinga Green Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko nubwo ibikorwa byinshi byageze ku ntego bifuzaga ariko byakozwe ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi bwaho ibikorwa byabarizwaga, gusa hakabaho n’abandi bafatanyabikorwa bagiraga uruhare mu kwigisha no guhindura imyumvire y’abaturage bakamenya ingaruka z’ imihindagurikire y’ibihe, ubu bufatanye bukaba bwaratumye intego z’ umushinga Green Gicumbi wari ufite ugerwaho neza hagamijwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati:” Wari umushinga ufite ibikorwa bikomatanyije kandi twishimira ko wabyaye n’indi mishinga iwushamikiyeho, kandi twishimira ko twafatanije twese bikagerwaho ariko n’ubwo umushinga wagenewe imyaka itandatu ukaba ugiye kugana ku musozo hagomba kuzabaho ubundi bukangurambaga ku buryo ibyagezweho bizarushaho gusigasirwa mu rwego rwo gukumira ingaruka zaterwaga n’amazi y’imvura”.
Yongeraho ko uyu mushinga wari ufite intego yo kubaka ubudahangarwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, gukora ibishanga bigatunganywa neza, kurwanya isuri, gukora amaterasi y’indinganire, gutera amashyamba hagamijwe gusazura ayari ashaje, kandi byose byakorewe mu Mirenge icyenda y’Akarere ka Gicumbi uyu mushinga wakoreragamo.
Muri aya mahugurwa yaranzwe no kungurana ibitekerezo ku ngamba zizafatwa hagamijwe gusigasira ibyo Green Gicumbi yakoze, gusa banasuye bimwe mu bikorwa byashyizwe mu Mirenge umushinga wakoreyemo hagamijwe gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza dore ko hakoreshejwe asaga Miliyari 32 ngo batekereze uko ubuzima bw’abaturage bwarushaho kubungabungwa.








