AmakuruUburezi

Gicumbi:Bibukijwe ko isuku igomba kuba umuco ahantu hose

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwazindukiye mu bukanguranbaga bw’isuku, by’umwihariko busaba abarezi b’ibigo by’amashuri kuyitoza abana nabo bakazabisangiza ababyeyi babo .

Ni ubukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa 12 Mutarama 2026, bwakorewe mu mirenge 21 igize Akarere ka Gicumbi bwari bufite insanganyamatsiko igira iti:” Frecheur ku ishuri”. hagamijwe gukangurira isuku mu bigo by’amashuri, ku rwego rw’Akarere byabereye mu Murenge wa Byumba.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko kugira isuku bitareba abanyeshuri gusa, ahubwo ko haba mu bakora ubucuruzi,abatanga service zo kugaburira abaturage, ndetse ko binareba aho batuye kandi batibagiwe no kwita ku isuku y’umubiri wabo.

Yagize Ati:” Mureke rwose turangwe n’isuku, nabonye mwandika ibyapa byigisha isuku, ariko ibyo mwanditseho mugomba no kubikurikiza. abarezi babe intangarugero kubo bayoboye habeho no kujya bita ku isuku y’abana mbere yo kwinjira mu ishuri”.

Yongeye Ati:” Ntitwakagombye kurangwa n’umwanda, ahubwo tuzirikane aho ducururiza, ahatangirwa amafunguro n’ibinyobwa ndetse natwe dukarabe tujye duhura twese dusa neza.

Muri aka Karere bibukije abaturage kugira ubwiherero busa neza, gutoza abana umuco wo gukaraba mbere yo gufata amafunguro, gusa bavuga ko bigomba kuba inshingano z’ababyeyi kumva ko ikiguzi cy’umwanda ari gicyeya kurusha uko wakwishyura ikiguzi cy’ingaruka z’indwara zikomoka ku mwanda.

Umuyobozi w’ishuri rya G.S Byumba Inyange ryabereyemo ubukangurambaga, ashima cyane ubuyobozi bw’igihugu bwazirikanye ibigo by’amashuri bakaba bishyurirwa amazi n’umuriro ku buntu, hagamijwe kwita ireme ry’ uburezi bufite abana biga neza kandi bafite isuku.

Niyigena Aline ni umunyeshuri wiga mu Karere ka Gicumbi, avuga ko bashyigikirwa n’abayobozi babafasha gukora Club zigisha isuku n’ isukura mu bigo by’amashuri, ariko bikaba bigomba kugera mu mashuri yose agize Akarere ka Gicumbi.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Byumba yereka abana uko bagomba kwita ku gukaraba intoki
Ni ubukangurambaga bwatabukijwe bazenguruka mu mujyi wa Byumba
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel azenguruka n’abanyeshuri bajya kwigisha isuku

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *