Uwaririmbye Ndandambara yatabaje Perezida Kagame nyuma ya Musengamana wahawe inzu y’agatangaza
Umuhanzi ukoresha muri Muzika amazina ya NDANDAMBARA IKOSPEED waririmbye indirimbo “Ndandambara yantera ubwoba” yatabaje Perezida Kagame n’izindi nzego bireba, ku buzima bushaririye abayemo nyuma y’uko uwitwa Musengamana Beatha waririmbye “Azabatsinda Kagame” ahawe inzu ihenze.
Uyu muhanzi yifashishije Amafoto ya Musengamana, yagaragaje ko kuba yararirimbye indirimbo “Ndandambara yantera ubwoba ” yanakunzwe na Perezida Kagame ntahabwe igihembo nk’iki cya Musengamana, ari ishusho y’uko atahiriwe n’Itangazamakuru.
Ibi byatumye yerura nawe asaba Perezida Kagame kumugoboka akamuhindurira ubuzima bubi arimo
Mu butumwa yacishije kuri X yagize ati:” Ngiki ikimenyetso cyuko Ndandambara ntigeze mpirwa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda. Nyakubahwa Paul Kagame muzanyibuke ariko nzave mu busharire bw’ubuzima mbayemo n’Abana banjye @rpfinkotanyia na @titorutaremara4 ndabatabaje kuko2017 nkeneye gukorera byinshi igihugu mfitubushobozi”.
Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi uherutse gushyikiriza inzu wubakiye Musengamana Béatha waririmbye indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ mu rwego rwo kumushimira ku gihangano cyiza yakoze, indirimbo ye ikaba yararirimbwe mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame cyane cyane muri Nyakanga 2024.
Musengamana Béatha utuye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, yatangaje ko ashimira umuryango FPR inkotanyi wamwubakiye inzu ikanamushyiriramo ibikoresho byose ndetse akazorozwa inka.
Yagize ati “Inzu ni iyanjye. Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ni wo wayinyubakiye aho nari ntuye bazanyoroza n’inka ubu barimo barategura kubaka ikiraro nzayororeramo.’’
Guhabwa iyi nzu, Musengamana abifata nk’ishimwe yahawe dore ko indirimbo ye kuva yayihimba atigeze ayikoresha ahantu na hamwe cyangwa ngo ayikuremo izindi nyungu.
Ati “Guhabwa inzu ni ibintu nakiriye neza cyane kuko binyereka ko imiyoborere myiza naririmbye ikomeje kwimakazwa”.
Usibye guhabwa inzu n’inka, abana batatu ba Musengamana bose bafashijwe kujya ku ishuri kandi byose byishyurwa n’Akarere ka Kamonyi.
Ati “Nk’ubu mfite abana batatu bagiye kwiga ku nkunga y’Akarere, kandi ibikoresho byose ni ko kabitanze.’’
Musengamana yavuze ko yateguye indirimbo ishima ndetse yiteguye gukomeza inganzo ye mu kwerekana ko ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi buzirikana.
Musengamana yabanaga n’umugabo n’abana be mu nzu iciriritse, bakaba bari batunzwe no guhinga.