AmakuruIbidukikije

Urugomero rwa Muvumba rugeze kuri 61.5%, ruzabika metero kibe miliyoni 55 z’amazi

Urugomero rwa Muvumba ni umwe mu mishinga migari y’ibikorwaremezo by’amazi u Rwanda rurimo gushyira mu bikorwa mu Karere ka Nyagatare, ukaba witezweho kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kongera amazi meza agera ku baturage, kubyaza amazi amashanyarazi no kongerera igihugu ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Uyu mushinga uri kubakwa mu Ntara y’Iburasirazuba, aho ugamije kubungabunga umutungo w’amazi no kuwubyaza umusaruro mu rwego rwo gushyigikira iterambere rirambye.

Imirimo yo kuwubaka yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2023, ikaba imaze kugera ku rugero rwa 61.5%, mu gihe yari iteganyijwe kuba igeze kuri 68.3%. Ibi bisobanuye ko habayeho ubukererwe bungana na 6.8%.

Aya makuru yatangarijwe Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yagiriraga uruzinduko kuri uyu mushinga ku wa 11 Nyakanga 2026, asobanurirwa aho ibikorwa bigeze n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (Rwanda Water Resources Board).

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Eng. Richard Nyirishema, yavuze ko impamvu nyamukuru yateye ubukererwe ari imvura nyinshi yaguye mu gihe cy’ikorwa ry’umushinga, igahungabanya ibikorwa by’ubwubatsi ku buryo bimwe mu byari biteganyijwe bitabashije kugerwaho mu gihe cyari cyaragenwe.

Yagaragaje ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo no kwihutisha imirimo, hafashwe ingamba zirimo kongera umubare w’abakozi ndetse n’ibikoresho bikoreshwa mu bwubatsi, birimo amakamyo atwara ibitaka n’ibindi bikoresho byifashishwa mu mirimo iremereye, kugira ngo ubukererwe bwabayeho bugabanuke kandi umushinga urangire mu gihe cyateganyijwe.

Urugomero rwa Muvumba ruri kubakwa ku buso bungana na hegitari 797. Kugeza ubu, ingurane zimaze gutangwa ku butaka bungana na hegitari 596. Mu baturage 5,505 bagomba kwimurwa no guhabwa ingurane, abantu 2,673 bamaze kwishyurwa, mu gihe biteganyijwe ko abandi 2,382 bazishyurwa mu gihe cya vuba kugira ngo ibikorwa byubwubatsi bikomeze nta mbogamizi.

Uyu mushinga uzaba ufite ubushobozi bwo kubika metero kibe miliyoni 55 z’amazi. Aya mazi azifashishwa mu kuhira imyaka ku buso burenga hegitari ibihumbi 10, gutanga metero kibe ibihumbi 50 z’amazi meza buri munsi azagezwa mu ngo z’abaturage no mu nzuri z’aborozi, ndetse unabyaze megawati imwe y’amashanyarazi.

Biteganyijwe ko uru rugomero ruzagira uruhare rukomeye mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kunoza uburyo abaturage babona amazi meza no gufasha igihugu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu micungire inoze y’umutungo w’amazi.

Nubwo imirimo itararangira, ibikorwa byo kubaka uru rugomero byamaze gutanga akazi ku baturage barenga 1,200, bikaba byaragize uruhare mu kuzamura imibereho y’imiryango myinshi ibikesha amahirwe y’akazi yavuye kuri uyu mushinga.

Biteganyijwe ko imirimo yose yo kubaka Urugomero rwa Muvumba izaba yarangiye muri Werurwe 2027, nyuma y’irangizwa ry’ibikorwa by’ubwubatsi ndetse no kwimura abaturage bose bazagerwaho n’ingaruka z’umushinga.

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) iherutse kwemeza inkunga y’inyongera ingana na miliyoni 45.4 z’amayero. Ibi byatumye ingengo y’imari yose y’umushinga igera kuri miliyoni 166 z’amayero, angana n’asaga miliyari 280 z’amafaranga y’u Rwanda, bikaba bigaragaza uburemere bw’ishoramari igihugu kirimo gushyira mu kubaka ibikorwa remezo bizafasha kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Yanditswe na ISINGIZWE Eduque

Greenafrica.rw