AmakuruIbidukikije

Umusore akurikiranyweho kwica inyoni iri mu moko y’inyamaswa ziri mu kaga gakomeye ko gushira burundu

Urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye rwagejeje imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 20, ukekwaho icyaha cyo gufata no kwica inyoni y’umusambi iri mu byago byo gushira, ikaba ibarirwa mu nyamaswa zifite ubwirinzi buhambaye (critically endangered species).

Ibyaha akekwaho byabaye ku wa 9 Nyakanga 2025, mu masaha ya saa munani z’amanywa, mu gishanga cya Gitega giherereye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Gitovu, Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza.

Uwo musore bivugwa ko yagiye muri icyo gishanga akategera umusambi umutego, awufata ukiri muzima, awica, arangije awupfura amababa, ubundi awujyana iwe mu rugo.

Mu gihe yari mu iperereza, uwo musore yemera ko yari asanzwe akora ibikorwa byo gutega inyoni, yatanze ubuhamya ko koko ari we wahize uwo musambi.

Yafashwe n’abashinzwe kurinda inyamaswa, ubwo bari mu kazi ko kugenzura imibereho y’inyoni zo muri ako gace, maze bamenya ko hari umwe mu misambi yari ihasanzwe wabuze. Abaturage bahise batanga amakuru ko uwo musore ari we wawishe.

Icyaha akurikiranweho kijyanye no gushimuta no kwica inyamaswa yo mu gasozi, giteganywa n’ingingo ya 56 y’Itegeko N°064/2021 ryo ku wa 14 Ukwakira 2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima.

Iri tegeko riteganya igifungo kiri hagati y’umwaka umwe kugeza ku myaka icumi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi magana atanu (500,000 FRW) na miliyoni icumi (10,000,000 FRW), bitewe n’uburemere bw’icyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *