Politiki

Umushakashatsi Charles Onana Yahamijwe Gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi

Urukiko rwo mu Bufaransa ku wa 9 Ukuboza 2024 rwahamije umwanditsi n’umushakashatsi Charles Onana ibyaha bifitanye isano no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyaha bishinjwa Onana byaturutse mu gitabo yanditse cyasohotse ku wa 30 Ukwakira 2019, cyitwa “Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parlent”.

Urubanza rwamaze iminsi ine, rutangira ku wa 7 Ukwakira 2024, rushingiye ku kirego cyatanzwe n’imiryango itatu irimo CPCR, Survie, na IBUKA France. Onana yashinjwaga guhakana umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yemeza ko nta gihamya y’uko uwo mugambi wabayeho.

Imiburanishirize y’uru rubanza yibanze ku mpamvu nyamukuru z’umugambi wa Jenoside n’icyari kigamijwe mu gikorwa cya Opération Turquoise cyakozwe n’ingabo z’u Bufaransa muri 1994. Uru rubanza rwitabiriwe n’abantu benshi barimo Abanyarwanda ndetse n’abashyigikiye Onana baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Impaka n’Ubuhamya mu Rukiko
Prof Thomas Hochmann, inzobere mu mategeko, yatanzweho umutangabuhamya n’abarega, ashimangira ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwemeje ko habaye umugambi wa Jenoside. Yavuze ko abantu benshi bahamwe n’icyo cyaha, ndetse ko ibikorwa byo guhakana Jenoside birimo kwirengagiza ibimenyetso cyangwa kunyuranya n’icyo urwo rukiko rwemeje.

Umunyamategeko Bernard Maingain we yasobanuye ko Jenoside itashoboka idateguwe, agaragaza ko ibimenyetso nk’imihoro yakwirakwijwe hirya no hino ndetse n’intonde z’abagombaga kwicwa bigaragaza ko umugambi wariho.

Ku rundi ruhande, Charles Onana yavuze ko atigeze ahakana Jenoside, ahubwo ko igitabo cye cyagaragazaga isano y’amateka n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvénal. Yagaragaje ko yifashishije ubuhamya bwa Gen Jean-Claude Lafourcade wayoboye Opération Turquoise na Johan Swinnen, wahoze ari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, aho bagaragaje ko Jenoside yabayeho ariko nta mugambi wayo wigeze wemezwa.

Icyemezo cy’Urukiko
Urukiko rwashingiye ku bimenyetso bitangwa n’abatangabuhamya n’ibyemezo by’inkiko mpuzamahanga, rwemeza ko Onana yakoze ibyaha byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, nubwo we yahakanye ibi birego. Icyo gitabo cye cyashyizwe mu majwi nk’igamije guhindura amateka y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *