“Ukunda iby’ubusa n’ubuzima bworoshye ntazabura kwisanga mu mutego” – RIB
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasoje ubukangurambaga bwo gukumira icuruzwa ry’abantu mu Karere ka Burera, mu gikorwa cyabereye ku biro by’aka karere.
Abaturage bagaragarijwe ko ubunebwe no gukunda iby’ubusa biri mu bituma bamwe mu rubyiruko bashukwa bakisanga mu mutego w’icuruzwa ry’abantu, cyane cyane bashutswe kujya gushaka ubuzima bwiza mu mahanga binyuze mu nzira zitemewe.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha muri RIB, NTIRENGANYA Jean Claude, yagize ati: “Akenshi abantu, by’umwihariko urubyiruko, bisanga muri iki kibazo kubera kudashaka kuvunika. Ndababwiza ukuri ko umuntu wese ukunda iby’ubusa n’ubuzima bworoshye, bigoye ko atisanga muri uyu mutego.”
Yakomeje agira ati:“Ushobora kubona umuntu akubwira ati ngwino nguhe akazi gahemba ibihumbi by’amadolari, nta masezerano agaragara, nta kigo kizwi gihari. Iyo umuntu atagize ubushishozi, ahita abyemera kuko aba yumva ari amahirwe adasanzwe.”
Yasobanuye ko kwirinda uyu mutego muri iki gihe bisaba ubushishozi bukomeye bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, aho umuntu ashobora kuvugana n’abo atazi neza bari mu bindi bihugu, bakamushukisha amahirwe atandukanye.
Ati:“Internet n’imbuga nkoranyambaga byorohereje abacuruza abantu kubona abo bashuka. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kubanza kugenzura neza, akajya inama n’inzego zibifitiye ububasha mbere yo gufata icyemezo cyo kujya hanze.”
Yakomeje asaba abantu kujya bagira amakenga ku babizeza kwiga muri kaminuza zo hanze cyangwa kubona imirimo ihembwa menshi mu mahanga nta byangombwa byemewe babereka.
Ati:“Ntabwo imirimo yose yo hanze ari icuruzwa ry’abantu, ariko ni ngombwa kubanza gushishoza no kugisha inama. Kwihutira gufata umwanzuro bishobora kugushyira mu kaga.”
Ababyeyi basabwe kuganiriza abana babo mbere y’uko bafata imyanzuro ijyanye no kujya mu mahanga no kubashishikariza kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Rwanda.
Ati:“Ababyeyi nimuganirize abana banyu. Mujye mubasobanurira ingaruka zishobora kubaho, kuko hari abemera kujya hanze batabanje kugisha inama.”
Muri iki gikorwa, bamwe mu bahuye n’icuruzwa ry’abantu batanze ubuhamya bw’ingorane bahuye na zo zirimo gukoreshwa imirimo y’agahato no gufungirwa mu bihugu by’amahanga.
Umwe muri bo yagize ati:“Nashutswe n’abantu bambwiye ko ngiye kubona akazi keza. Nagezeyo nsanga si ko byari bimeze. Nakoreshwaga imirimo y’agahato, nta burenganzira mfite. Narokowe ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo na Ambasade y’u Rwanda, Imana iba iramfasha ngaruka mu gihugu.”
Yakomeje agira ati:“Hari benshi bagiye badusabgayo batabashije kugaruka. Bamwe ntituzi irengero ryabo, abandi baracyari mu buzima bubi birumvika.”
Ubu bukangurambaga bwakorewe mu mirenge ya Kivuye, Bungwe, Kinyababa, Cyanika na Rusarabuye, bugamije gukangurira abaturage kumenya amayeri akoreshwa mu icuruzwa ry’abantu, kuko akenshi bikorwa mu buryo butuma umuntu atabikeka.
Hanagaragajwe ko hari abo bagarurira ku kibuga cy’indege bitewe n’amakuru yatanzwe, ariko bakaza gutoroka bagakoresha inzira zitemewe, amaherezo bakisanga mu byago birimo no kugwa mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku bijyanye n’amategeko, Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda riteganya ko icuruzwa ry’abantu ari icyaha gikomeye. Uhamijwe iki cyaha ashobora guhanishwa igifungo k’imyaka myinshi gishobora kugera ku myaka 20 cyangwa irenga bitewe n’uburemere bw’icyaha, ndetse agacibwa ihazabu y’amafaranga menshi.
Iyo icyaha cyakorewe ku mwana cyangwa kigahitana ubuzima bw’uwacurujwe, ibihano birushaho gukomera. Itegeko rinateganya kandi ko uwagerageje gukora iki cyaha cyangwa uwagifashijemo na we abihanirwa.
RIB yasabye buri wese kwakira no gukurikiza ubutumwa yatanzwe, buri muturage akaba ijisho rya mugenzi we, kugira ngo icuruzwa ry’abantu rikumirwe burundu mu Rwanda.








