AmakuruIbidukikije

Ubwiyongere bw’abatura Kigali,imbarutso y’ikendera ry’amashyamba ayibamo

Mu Mujyi wa Kigali, ikibazo cy’ikendera ry’amashyamba gikomeje gutera impungenge mu gihe umubare w’abaturage ugenda wiyongera umunsi ku wundi.

Amashyamba muri Kigali agize 17% by’ubuso bw’umujyi, ariko hagati ya 2009 na 2019, habaye igabanuka rya 23% mu mashyamba, mu gihe ibikorwa byo gutera ibiti byiyongereyeho 26%. Ibi bivuze ko amashyamba yiyongera ku kigero cya 2.6% buri mwaka, ariko akaba agabanuka ku kigero cya 2.3% buri mwaka, bigaragaza ko igabanuka ry’amashyamba riri hejuru y’iyongera ryayo.

Bamwe mu baturage bamaze igihe kinini batuye mu Mujyi wa Kigali, nka Musengamana Silas, bavuga ko igice kinini cy’umujyi cyari kigizwe n’amashyamba, ariko byagiye bigenda bigabanuka kubera ibikorwa bya muntu, birimo ibikorwa remezo, imyubakire, ndetse no gucukura ibishanga.

Ati “Mbere, ahari Kimisagara, hari ibiti bitandukanye nk’imigenge, ibihuuru n’intoki. Ubu rero nta biti bigihari kuko hubatswe imihanda n’ibindi bikorwa remezo.” Ibi byateye ikibazo cyo gutakaza ubusitani bw’amashyamba, aho usanga isuri igenda itwara ubutaka, by’umwihariko mu bice byahoze ari amashyamba.

Amateka y’ikendera ry’amashyamba yerekana ko ahari hasanzwe hateguwe nk’ibiti by’amashyamba gakondo, nk’ibiti byitwa Imigenge mu karere ka Nyarugenge, na Imihurura mu karere ka Gasabo, byagiye bigabanuka kubera ibikorwa byo kubaka n’ubwiyongere bw’abaturage.
Ibi bikorwa byahinduye isura y’imijyi, aho bitumye ahari amashyamba, hasigara ubuso buto bw’ibiti.

Mu gihe abahanga mu by’amashyamba nka Mukurarinda Athanase basaba ko hatangwa ingamba zikomeye zo gutera ibiti no kurengera ibidukikije, bagaragaza ko iterambere ry’ubwubatsi no gucukura imyanda biri mu byateye ikibazo gikomeye cyo kubura amashyamba.

Agira ati “Imihindagurikire y’ibihe, imyuzure n’isuri bituruka ku kuba ahari hari ibiti by’agaciro bikomeje kugabanyuka.” Avuga ko ikigega cy’amazi kiva ku mazu kikomeje guteza ikibazo, ariko akongeraho ko guteza ibiti ari kimwe mu bisubizo byiza.

Bamwe mu baturage bifuza ko hakongerwa gahunda yo gutera ibiti mu mijyi yose, nk’uko Mukanoheli Jeanne w’imyaka 70 avuga, agira ati: “I Kigali kera henshi hari amashyamba n’ibihuru, ariko ubu hasigaye ibiti bike. Nibiba byiza buri rugo ruteye igiti, umwuka mwiza uzongera kugera ku bantu.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukomeje kwigira imbere mu kurwanya iki kibazo, bufite gahunda yo gutera ibiti miliyoni eshatu mu gihe cy’imyaka itanu.

Samuel Dusengiyumva, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko iyi gahunda izafasha mu kurwanya ibibazo by’umwuka mubi, isuri n’ikibazo cy’ubutaka butwarwa n’imyuzure.

Ati “Ni yo mpamvu muri iyi manda y’imyaka itanu tugiye gutera miliyoni eshatu z’ibiti kandi ubushobozi burahari. Tuzakurikirana ko ibiti bidapfa ku buryo bworoshye.”

Uretse izo ngamba, hari umushinga witwa SUNCASA, ugamije kurwanya imyuzure no guteza ibiti ku buryo bworoshye. Uyu mushinga watangiye ku ikubitiro ugaterwa ibiti 25,000 mu Mujyi wa Kigali, ukaba uzakomeza mu yindi mijyi nka Dire Dawa muri Ethiopia na Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Byongeye kandi, umuryango Save Environment Initiatives ukomeje gufatanya n’urubyiruko kugira ngo uteze ibiti ku rwego rw’umujyi, ukaba waratangiye gutera ibiti ibihumbi 100 by’imbuto mu mashuri ya Kigali no kubaha abana ibiti bajyana mu ngo iwabo.

Ubwiyongere bw’abaturage mu Mujyi wa Kigali, nk’uko ibarura ry’abaturage n’ingo ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ribigaragaza, rikomeje kuzamura impungenge ku bijyanye n’ikibazo cy’ubutaka n’amashyamba.

Ubwo bwiyongere bushobora kugira ingaruka mbi ku bidukikije, bigatuma hakenewe ingamba zihamye zo guhangana n’ibyo bibazo, harimo gukomeza gahunda yo gutera ibiti no gufasha abaturage gusigasira ibidukikije.

Icyatsi kigaragaza uko amashyamba yanganaga mu mwaka wa 2000
Uko icyatsi kigaragara ni uko amashyamba yanganaga muri 2020

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *