AmakuruUtuntu n'utundi

U Rwanda ruyoboye ibindi bihugu byo muri Afurika ku kintu gikenewe na benshi

Igihugu cy’u Rwanda cyaje ku mwanya wa mbere muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, mu bihugu abantu bashobora kugenda nijoro ari bonyine ariko bakumva batekanye.

Ni ubushakashatsi bukubiye muri raporo ngarukamwaka izwi nka Gallup Global Safety Report 2025.

Mu bijyanye n’umutekano n’ituze ry’abantu bagenda ari bonyine mu masaha y’ijoro u Rwanda rwabonye amanota 78%, ruza imbere y’ibihugu bikomeye nk’u Bwongereza bufite 76% n’u Bufaransa bufite 73%. Ku rwego rw’Isi u Rwanda ruri ku mwanya wa 38.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nayo iza inyuma y’u Rwanda kuko ku Isi iri ku mwanya wa 61 n’amanota 71%.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu Banyarwanda bakuze babajijwe, abagera kuri 78% basubije ko iyo bagenda mu gihugu cyabo mu masaha y’ijoro baba bumva batekanye.

Ku Mugabane wa Afurika u Rwanda na Algerie biza ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Misiri ifite amanota 82%.Rwanda travel guide

Mu Karere u Rwanda ruherereyemo, Tanzania ifite amanota 68%, Uganda ikagira 48%, Kenya na RDC bifite 47%, ni mu gihe u Burundi bwo butagaragara ku rutonde rw’ibihugu byokorewemo ubu bushakashatsi.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 144, aho abaturage babajijwe ku cyizere bafitiye umutekano n’ituze byabo, ndetse n’ukwishyira bakizana bafite mu bijyanye no gukora ingendo.

Ku rwego rw’Isi, Singapore niyo yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 98%, ikurikirwa na Tajikistan ifite amanota 95%, u Bushinwa bufite 94%, Oman ifite 94% na Arabie Saudite ifite 93%.

I Burayi, Norvège niyo iza ku mwanya wa mbere n’amanota 91%, igakurikirwa na Denmark ifite 89%, Finlande ifite 88%, Iceland ifite 88% n’u Busuwisi nabwo bufite 88%.

Ku Isi, mu myanya itanu ya nyuma hari Afurika y’Epfo ya nyuma, ikabanzirizwa na Lesotho, Botswana, Botswana, Zimbabwe na Eswatini.

Kuba Abanyarwanda bizeye umutekano wabo bifitanye isano n’ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakoze n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB ku wa 15 Ugushyingo 2024.

Bwagaragaje ko inzego z’umutekano zifitiwe icyizere ku buryo bushimishije aho Inkeragutabara zizewe ku kigero cya 76.6%, DASSO ku kigero cya 86.1%, Polisi y’Igihugu 97.1% naho ingabo z’u Rwanda, RDF, bakazizera ku gipimo cya 99.0%.

Ibyashyizwe hanze n’iyi raporo kandi byuzuzanya na Rule Of Law Index report 2024, yashyize u Rwanda ku isonga mu bihugu bitekanye muri Afurika, bitewe n’uko ari Igihugu kigendera ku mategeko.

Guhera mu 2021 kugeza 2024, muri Rule Of Law Index report ikorwa buri mwaka, u Rwanda rwakomeje kuza ku isonga muri Afurika ndetse no ku rwego rw’isi. Mu 2023 rwari ku mwanya wa 27 ari nawo mwanya rwagumyeho mu 2022 ruvuye ku mwanya wa 33 mu 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *