AmakuruIbidukikije

Rulindo: Hatangiye guterwa ibiti ku musozi wari uherutse kwibasirwa n’inkongi ugakongoka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bufatanyije na Sustainable Development in Agriculture and Environmental Protection, SDAEP, batangiye gutera ibiti ku Musozi wa Mukumba wo mu Kagari ka Muvumu mu Murenge wa Shyorongi wari uherutse kwibasirwa n’inkongi y’umuriro ugakongoka.

Uyu Musozi wibasiwe n’inkongi muri Kanama 2024, ishyamba ryari riwuriho rirakongoka hasigara uruhira ku buryo muri iki gihe cy’imvura wibasirwaga n’isuri yamanukanaga ibitaka n’amabuye bukiroha mu mibande byashoboraga no guhitana ubuzima bw’abatuye munsi yawo.

Umuyobozi w’Umuryango ugamije iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi no kurengera ibidukikije, SDAEP, wiyemeje gutanga ingemwe zizaterwa kuri uwo Musozi no kuzitera, Mujawimana Dinah, avuga ko bazakomeza gutera ibiti no kubibungabunga bagamije kurengera ibidukikije n’ubuzima bw’abantu.

Yagize ati “Twifuje kongera gusubizaho ishyamba kuko ryahozeho kandi ni ku Musozi uhanamye ubutaka bwambaye ubusa ku buryo hatabungabunzwe bashobora kuriduka hagateza impanuka.Tuzakomeza kuhatera ibiti ndetse turebe ko nibyo twahateye byafashe kuko biri mu ntego zacu z’uyu mwaka kuko twiyemeje gutera ibiti bigera ku bihumbi icumi.”

Yakomeje agira ati “Turasaba abaturage n’ubuyobozi ko twakomeza ubufatanye ntihagire abaturage baragira muri iryo shyamba kugira ngo amatungo atangiza ibyo biti ndetse n’ubuyobozi turakomeza gukorana kugira ngo dukomeze kubungabunga iryo shyamba n’ibidukikije muri rusange.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Mbera Rodrigue, avuga ko bari bahangayikishijwe n’uko uwo Musozi wari umeze ariko ko kuba babonye abafatanyabikorwa nagiye gukomeza gushyiramo imbaraga mu kuwubungabunga.

Ati “Ni umusozi wari usanzweho ishyamba riza kwibasirwa n’inkongi y’umuriro hashya ishyamba rya Leta n’ay’abaturage hegitari zigera mu icyenda. Birumvikana iyo ishyamba ryahiye haba hangijwe ibidukikije ariko ni no guteza ibyago ku baba batuye munsi yaryo kuko ryafataga amazi ntajye kubasenyera.”

“Niyo mpamvu twifuje kuba turisubizaho kandi turacyakomeje kugira ngo n’ikindi gice gisigaye nacyo giterwe ishyamba kandi ingemwe zarabonetse ndetse n’ah’abaturage hose hazaterwa. Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda kwangiza ibidukikije ndetse nubonye uri kubyangiza bakamushyikiriza ubuyobozi, ariko nanone ahangiritse tugakomeza kuhasana.”

Uyu Musozi uri gusubizwaho ishyamba ugizwe n’igice kinini cy’ishyamba rya Leta ndetse n’amashyamba y’abaturage nayo yari yibasiwe n’iyo nkongi y’umuriro.

Muri 2023, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gutera ibiti bisaga miliyoni 63 by’ubwoko butandukanye, hagamijwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *