Politiki

Perezida Kagame yashyizeho Minisiteri w’ubuhinzi mushya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame y’u Rwanda yagize Dr. Telesphore Ndabamenye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi naho Dr. Solange Uwituze agirwa Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

Minisitiri Dr Ndabamenye ahawe inshingano nshya muri iyi Minisiteri amazemo amezi Ane agizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi. Asimbuye Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wari umaze umwaka muri izi nshingano.

Dr. Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi, RAB.

Umukuru w’Igihugu kandi yagize Dr. Usta Kayitesi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Yari asanzwe ari Umusenateri akaba yarabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Mu bandi bahawe inshingano, barimo Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe umujyanama mukuru mu by’umutekano mu biro by’umukuru w’igihugu.

Ahawe izi nshingano mu gihe yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Dr. Charles Murigande usanzwe ari inararibonye muri Politiki mpuzamahanga yagizwe Umusenateri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *