Utuntu n'utundi

Nick Cannon yateje impaka nyuma yo kunanirwa kuvuga amazina y’abana be bose 12 mu kiganiro cya podcast

Umuhanzi, umunyamakuru n’umunyarwenya Nick Cannon yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu kiganiro cyitwa The Really Good Podcast gitambuka kuri internet, aho yaganiriye n’umunyamakuru Bobbi Althoff ku buzima bwe nk’umubyeyi w’abana 12.

Mu kiganiro cyatambutse muri iki cyumweru, Bobbi yabajije Nick Cannon niba yabasha gutondekanya amazina y’abana be bose uko ari 12. Icyo kibazo cyateje urujijo ku munyamuziki, maze asubiza yisekera agira ati: “Urashaka ko mvuga amazina yose 12? Aha ni ho ibintu bitangira kunsaba imbaraga zidasanzwe.”

Bobbi yamubajije impamvu abona bigoye kuvuga amazina y’abana be, maze Nick amusubiza ko atari uko atazi amazina yabo, ahubwo ko kuyavuga yose icyarimwe bishobora kumugora nk’uko byagora undi muntu wese: “Nzi amazina yabo bose, ariko nawe se gerageza utubwire ibintu 12 utazuyaje, uko bikurikirana, urebe ko bidahinduka urugamba.”

Nubwo yagerageje kuvuga amazina y’abana be, hari aho yagiye azuyaza, ibintu byatumye bamwe mu bakurikiye iki kiganiro bibaza niba koko asanzwe yitaye ku bana be uko bikwiye cyangwa se niba umubare munini wabo utangiye kumugora mu mibereho.

Nick Cannon, w’imyaka 43, azwiho kugira abana benshi n’abagore batandukanye barimo abamenyekanye nka Mariah Carey, LaNisha Cole, Abby De La Rosa, Bre Tiesi n’abandi. Yagiye atangaza kenshi ko yishimira kubyara abana benshi, ndetse rimwe yigeze gutangaza ko ari kimwe mu bimutera ishema nk’umugabo, ndetse nko mu biganiro bitandukanye yagaragaje ko yumva ari ‘umwami’ mu rugero runaka.

Yagize ati: “Simfite umugore umwe, sinshaka kongera gushaka, ariko nishimira kuba ndi kumwe n’abagore beza, no gukomeza gutera imbere binyuze mu rubyaro rwanjye.”

Gusa nubwo avuga ko abana be bose abafata nk’ingenzi, impungenge zakomeje gutangwa ku buryo abasha kubona umwanya uhagije wo kuba hafi y’abana be bose uko ari 12, cyane cyane ko bamwe muri bo batuye ahantu hatandukanye ndetse bafite ababyeyi batandukanye.

Iki kiganiro cyahise gishyirwa mu byavuzwe cyane kuri TikTok, Instagram, na YouTube, aho bamwe bagaragaje ko bababajwe no kuba Nick atabashije guhita yibuka amazina y’abana be bose, mu gihe abandi bavuga ko ari ibisanzwe kubona umuntu yibagirwa amazina menshi, cyane cyane iyo nta gikurikirana cyihariye bifite.

Nick Cannon asanzwe ari umuyobozi wa The Masked Singer USA, akaba afite ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, itangazamakuru, ndetse no mu myidagaduro bituma ashyirwa kenshi mu manota y’abantu b’ababyeyi bafite ubuzima buhambaye ariko bunasaba guhuza byinshi icyarimwe.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *