NAEB ikomeje gushimangira ubufatanye mpuzamahanga mu guteza imbere ikawa y’u Rwanda
Mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’ikawa rizwi nka World of Coffee San Diego riri kubera i California muri Leta zunze ubumwe za America, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (National Agricultural Export Development Board – NAEB) Claude Bizimana, yagiranye ibiganiro na Miguel Zamora, Umuhuzabikorwa w’Itsinda rihuriweho n’inzego za Leta n’abikorera mu Muryango Mpuzamahanga w’Ikawa (International Coffee Organization – ICO).
Ibi biganiro byibanze ku ruhare rwa ICO mu guteza imbere imibereho myiza y’abahinzi b’ikawa no kuzamura ubukungu bwabo, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda. Hibanzwe kandi ku buryo ubufatanye mpuzamahanga bwafasha mu kongera agaciro k’ikawa, kuyishakira amasoko arambye no kongera umusaruro ujyanye n’ubuziranenge bukenewe ku isoko mpuzamahanga.
Ku ruhande rw’ibindi bikorwa by’ingenzi byabereye muri iri murikagurisha, Claude Bizimana, uri no mu nshingano zo kuyobora Inter-African Coffee Organization (IACO) nk’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi, yitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye (Memorandum of Understanding – MoU) hagati ya International Coffee Organization (ICO) na Inter-African Coffee Organization Coffee Support Group (IACOSG).
Aya masezerano yashyizweho agamije kurushaho gukomeza ubufatanye bwari busanzweho hagati y’izi nzego, no gushyiraho umurongo uhamye w’ibikorwa bizakorwa mu guteza imbere urwego rw’ikawa muri Afurika.
Mu byibanzweho muri ayo masezerano harimo:
Guteza imbere ikusanyamakuru no kurisesengura ku rwego rwisumbuyeho, hagamijwe gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso.
Gufasha ibihugu byohereza ikawa kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga agenda avugururwa, harimo n’itegeko rya European Union Deforestation Regulation (EUDR) rigamije kurwanya iyangirika ry’amashyamba.
Guteza imbere ubushakashatsi ku buryo bwo guhinga ikawa ishobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Kongerera ubumenyi n’ubushobozi abari mu ruhererekane rw’agaciro k’ikawa, kuva ku muhinzi kugera ku isoko mpuzamahanga.
Iri murikagurisha rikomeje kugaragaza ko ikawa ari kimwe mu bihingwa by’ingenzi bifite uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu bya Afurika, cyane cyane mu guteza imbere imibereho y’abahinzi bato.
Ku Rwanda, kwitabira ibikorwa nk’ibi bigamije gukomeza kugaragaza ikawa yarwo ku rwego mpuzamahanga, gushaka amasoko mashya no gushimangira ubufatanye n’imiryango mpuzamahanga, ari nabyo bizafasha mu kongera agaciro ku musaruro w’ikawa no guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhinzi burambye.


