AmakuruGreen Africa Initiative

Musanze: Umugezi wa Cyuve wahinduwe ikimoteri

Abatuye mu Kagari ka Bukinanyana, mu Mudugudu wa Bubandu, mu Murenge wa Cyuve, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batagerwaho na kampani zishinzwe gutwara imyanda, bigatuma bahitamo kuyimena mu Mugezi wa Cyuve.

Aba baturage bemeza batazuyaje ko uyu mugezi bawufata nk’ikimoteri cyabo, bavuga ko nta yandi mahitamo bafite kuko babura uko babigenza bagahitamo kuba arimo bayisuka kugira ngo amazi ayimanukane.

Umwe yagize ati:” Nta modoka iza gutwara imyanda yacu. Iyo imaze kuba myinshi tuyijyana mu mugezi amazi akayimanukana kuko nta handi twajya tuyishyira. ”

Undi yagize ati:” Amazi y’urubogobogo yacagamo ubu asigaye yivanze n’imyanda yo mu ngo. Iyo imvura iguye cyane byose biratemba bikagera no ku bandi. ”

Bagaragaza ko n’ubwo muri aka gace hamaze kuba ahantu heza ho gutura, hataragerwa na gahunda zituma bahangana n’imyanda yo mu ngo zaho, ku buryo kuyohereza muri Cyuve byamaze kuba umuco kuri bamwe batitaye ku ngaruka zaho.
Iyo myanda irimo ibibora n’ibitabora iratemba ikagera mu baturage bandi, mu mirima no mu y’indi migezi iyishamikiyeho.

Uyu mugezi wa Cyuve wakira amazi ava mu birunga cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi, ariko mu minsi isanzwe ucamo amazi make. Ubu ayo mazi asigaye yivanze n’imyanda iva mu ngo zo muri uwo mudugudu wose, bikaba byongera ibyago by’indwara no kwangiza ibidukikije.

Akarere ka Musanze gakomeje gushyira imbere ingamba zo guhangana n’umwanda kugira ngo gakomeze kwagura umujyi ufite inyubako nziza, isuku, imihanda n’ibindi bikorwa remezo bifasha umuturage kubaho neza no gutera imbere.

Ni akarere k’ubukerarugendo kagendwamo n’abanyamahanga n’abandi baturutse hirya no hino mu gihugu, bityo isuku ikaba imwe mu nkingi z’isura yaho.

Amategeko agenga kurengera ibidukikije n’imicungire y’amazi abuza kumena imyanda mu migezi no kuyihumanya. Uwangiza amazi ahanishwa ibihano birimo amande n’ibindi bihano biteganywa n’amategeko. Buri muturage asabwa kubungabunga aho amazi aturuka no kurinda ko ahumanywa kuko ari umutungo rusange ugirira akamaro buri wese.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yagize ati:” Kumena imyanda mu mugezi ntibyemewe kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko. Abaturage bakwiye kwegera abashinzwe gutwara imyanda bakumvikana aho kuyimena mu mugezi. ”

Ati:” Isuku ni isoko y’ubuzima n’ituze. Umuturage wa Musanze akwiye kurangwa n’isuku mu rugo, ku mubiri no mu mibereho ya buri munsi, akirinda ibikorwa byose byahumanya ibidukikije. ”

Isuku mu baturage igabanya indwara zikomoka ku mwanda zirimo impiswi n’indwara z’uruhu, igafasha amazi gukomeza kuba meza kandi atekanye, kandi igabanya ubwiyongere bw’imibu yororokera mu mazi mabi bigatuma malaria igabanuka mu gace runaka.

Iyo buri wese agize uruhare mu kubungabunga isuku no kurinda imigezi, ibyorezo biracika, ubuzima bukarushaho kuba bwiza, kandi akarere kagakomeza kuba isoko y’iterambere n’isura nziza.

Twagerageje kuvugana na Safari Sylvestre SIMBA uhagarariye kampani ya MZI Ltd itwara imyanda mu karere ka Musanze ngo tumenye gahunda bafite kuri aka gace, Telefone ye ntiyadykundira kugeza dusohoye iyi nkuru.

Kubungabunga Umugezi wa Cyuve si inshingano z’ubuyobozi gusa, ni iya buri wese, kuko byose biri mu maboko ya buri muturage.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *