Muri 2029 urwego rw’ubucukuzi y’amabuye y’agaciro mu Rwanda ruteganya umusaruro wa Miliyari 2.1 z’amadorali y’Amerika
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2025,mu Rwanda hatangijwe icyumweru cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyahurije hamwe za sosiyete n’inzego zibikora ndetse n’abayobozi batandukanye mu nzego za leta, hagamijwe kuganirira hamwe uburyo uru rrwego rwarushaho gutera imbere,bakoresha ikoranabuhanga rigezweho no kongera ubumenyi mu by’ubushakashatsi bukorerwa mu butaka mu rwego rwo kongera umusaruro ubukomokamo.
Ni icyumweru kandi gihuriza hamwe inganda, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa mu by’ubucukuzi kugira ngo barusheho kwagura imikorere n’imikiranire hagati yabo,mu buryo bwo kubyaza umusaruro ibikorwa by’ubucukuzi no kubyongerera agaciro k’inyungu bitanga.
Ni cyumweru ngarukamwaka kibaye ku ncuro ya 8,kirangwa no kurebera hamwe uburyo ubucukuzi bw’amabuye y’agacuro bwatezwa imbere, hagakemurwa imbogamizi n’ibibazo bikigaragara muri uru rwego.
Abahagarariye amasosiyete Akira ubucukuzi bw’amabuye y’agacuro bitabiriye itangizwa ry’iki Cyumweru, harimo Uwiringiyimana Justin uhagarariye sosiyete y’ubucukuzi ya Trinity Nyakabingo na Kayibutsi Bosco uhagarariye Gasabo Gold Refinery itungabya Zahabu, bavuga ko iki cyumweru bacyitezemo kunguka abashoramari nk’uko byagenze mu gikorwa nk’iki mu byabanje.
Uwiringiyimana Justin yagize ati:”Icyo tuje kubona hano,ni ukumva ya ntumbero igezweho y’igihugu mu by’ubucuruzi, ariko tuba tuje no kureba ngo nihe handi twakurw ya mahirwe yo kuba twajya n’ahandi hantu tugakora ikirombere kigzweho.”
Mugenzi we Bosco yakomeje ati ” Twebwe intego yacu nk’uruganda, ni uko turi ikigo(hub) muri Afurika y’Uburasirazuba no hirya no hino ,iyo tubonye umwanya mwiza nk’uyu twerekana ubushobozi dufite, no kwerekana ikoranabuhanga rigezweho dufite, no kugaragariza abafatanyabikorwa Urwego turiho kugira ngo bakomeze kutuzanira zahabu ziturutse mu bihugu bitandukanye kugira ngo tuzitunganye kuko ntabwo waba hub utegereje gutunganya umusaruro uva mu gihugu kimwe gusa.”
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe za Mine,petetoli na Gazi Alice Uwase,avuga ko muri iki cyumweru bazaganira ku buryo ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu kugabanya inzitizi zigabanya umusaruro w’uru rwego dore ko byinshi mu bikoresho biva muri aya mabuye y’agaciro harimo n’acukurwa mu Rwanda.
Yagize ati:”Waba waje hano n’imodoka itwarwa n’ibikomoka kuri peteroli cyangwa ku mashanyarazi, cyangwa wenda ukaba wifashishije Telefone yawe na GPS mumkumenya icyerekezo cya hano dutereniye,uzirikane ko byose bikomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agacuro.
Rero mu kwagura amahirwe atangwa n’uru rwego rw’ubucukuzi,tugomba no kongera imbaraga n’ishiramari rikorwa mu ikoranabuhanga no kongera ubushakashatsi bikorwa mu butaka. Niyo mpamvu guteza imbere ubumenyi bigomba guhabwa umwanya wa mbere ndetse ibisubizo dufite uyu munsi ni umusaruro w’ibyadhowe muri utwo rwego rw’ubumenyi kuko waduhaye abahanga mu ikoranabuhanga,ubumenyi bw’isi ndetse no kwita ku bidukikije.”
Yakomeje ati:” Yurasaba rero ko twese twahuriza hamwe imberega zo kubaka ubucukuzi budaheza Kandi bw’umwiga buzahangana ku isoko mouzamahanga .”
Minisititi w’intebe w’u Rwanda Dr Nsengiyumva Justin, atangiza iki cyumweru cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yijeje abari muri uru rwego ko Guverinoma ibashyigikiye, abasaba gukomeza kuruteza imbere bashyigikiye ikoreshwa ry’ikorababuhanga Kandi babungabunga ibidukikije.
Ati:”Ndabashinira cyane ku ruhare mukomeje kugira mu guteza imbere uru rwego rutanga imirimo ku Banyarwanda barenga ibihumbi 92,ndetse n’intambwe ikomeje guterwa mu kubaka ubucukuzi bukozwe kinyamwuga.
Uruhare rwanyu rugaragaza ko ubucukuzi bushobora kuba isoko y’iterambere rirambye, turabasaba gukomeza gushyira imbere imiyoborere myiza, kurengera ibidukikije no guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubucukuzi.”
Minisititi Dr Nsengiyumva yakomeje ati:” Umunsi nk’uyu ni umwanya mwiza kuri Guverinoma,kugira ngo yongere gushimangira ko ibashyigikiye muri uyu mwuga w’ingirakamaro mukora mu gihugu cyacu. Ni umwanya mwiza wo kubaka ubufatanye,imikorabire n’icyizere no gushyigikira abashoramari n’abakozi bose.”
Muri iki cyumweru cy’ubucukuzi kizasoza kuwa 5 Ukuboza 2025,ibizakiberamo bizibanda ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ikoreshwa ry’ubwenge buhanga(AI),ubucukuzi burengera ibidukikije no kugabanya ibyago by’impanuka zikunda kwibasira abakibukora mu buryo bwa gakondo.
Kugeza ubu mu Rwanda hacukurwa amabuye y’agaciro arimo Zahabu, Gasegereti,Korura,Worufulamu ndetse na Litiyamu iherutse kuvumburwa mu bice bitandukanye by’igihugu.Mu mwaka ushize uru rwego rwinjirije igihugu agera kuri Miliyari imwe na Miliyoni 700 z’amadorali y’Amerika,avuye kuri Miliyoni 370 mu mwaka wa 2017,intego yari uko ruzageza kuri Miliyari 2.1 z’amadorali y’Amerika mu mwaka wa 2029.



