Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda yavuze ku ngaruka z’izamuka rya mazutu
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko nubwo habayeho izamuka rito ry’ibiciro bya mazutu, bitazagira ingaruka zikomeye ku biciro by’ibicuruzwa, kuko ryari ku kigero cya 5% gusa kuri litiro.
Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo, asobanura ko Leta yagabanyije cyane icyo giciro kugira ngo Abanyarwanda batagerwaho n’ingaruka z’izamuka rikabije.
Yagize ati: “Impamvu abantu bahuza izamuka ry’ibiciro bya peteroli n’ibicuruzwa ni uko ubwikorezi bushingiye ku modoka zinywa mazutu. Ariko Leta yagerageje kudakabya mu kuzamura igiciro, yazamutse ku kigero cya 5% gusa. Niyo mpamvu tudateganya impinduka zikomeye ku biciro by’ibiribwa.”
Yakomeje avuga ko iyo 5% ari nkeya cyane ku buryo itagira ingaruka zigaragara ku bicuruzwa. “Iyo urebye urugendo rwatwarwa na litiro imwe y’amavuta ku bicuruzwa, usanga iri zamuka ari rito cyane. Nubwo impinduka nto zabaho, ntizaba nini.”
Ku bijyanye n’ingamba Leta yafashe mu kurinda ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa, Sebahizi yavuze ko kubaka ububiko bunini bwa peteroli bizafasha guhanganira impinduka z’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.
Ati: “Peteroli dutumiza hanze itwara amezi abiri ngo igere mu gihugu. Iyo ibiciro mpuzamahanga bigabanutse, tugomba kuba dufite ubushobozi bwo kubika peteroli nyinshi. Ni yo mpamvu turimo kongera ububiko.”
Yavuze kandi ko Leta iri kuganira na Kenya kugira ngo u Rwanda rubashe gukoresha umuyoboro wa peteroli ugera i Eldoret, bigafasha kugabanya ibiciro byo kuyigeza mu gihugu.
Ati: “Kugeza ubu, ibicuruzwa binyura ku cyambu cya Mombasa biba bihenze kurusha abinyura ku Muhora wo Hagati. Turimo kuganira n’abanya-Kenya ngo umuyoboro wa peteroli ugeze Eldoret uturweho ku buryo udahenze.”
Yongeraho ko gukangurira abantu gukoresha imodoka z’amashanyarazi no kongera umusaruro w’imbere mu gihugu biri mu byibandwaho.
Ati: “Turasaba abantu gukoresha imodoka z’amashanyarazi aho bishoboka. Kandi kongera umusaruro imbere mu gihugu bizadufasha kugabanya ibyo dutumiza hanze no kubungabunga ifaranga ryacu.”
Minisitiri Sebahizi yasabye abacuruzi kwirinda kuzamura ibiciro ku buryo budasobanutse, anasaba abaguzi gutanga amakuru igihe babona ibiciro byazamutse ku mpamvu zidafututse, kugira ngo hakorwe igenzura risobanutse.
