Utuntu n'utundi

Kunywa inzoga ugacyura ivide no gutira imyenda ntuyitirure ni uburwayi bwo mu mutwe-Ubushakashatsi

Inkuru ya NIYOMUGABA Jean Flex

Mu Rwanda kimwe n’ahandi henshi ku isi, usanga hari abantu bafite imyitwarire yo gutwara  ibintu by’abandi ntibabisubize. ubushakashatsi bugaragaza ko ibi biterwa  n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bizwi nk’indwara yitwa Kleptomania.

‎Kleptomania ni indwara yo mu mutwe irangwa no gushukwa n’irari rikabije ryo kwitiza ibintu by’undi ntubitirure cyangwa ngo ubigarure, n’iyo ibyo umuntu ubitwaye  ntabyo yaba akeneye kandi azi neza ko  ari umuco mubi.

‎Ubushakashatsi bwakozwe n’ivuriro ryo muri America CLEVELAND CLINIC n’urwegobrushinzwe Iyubahirizwa ry’Amategeko muri America,
‎ bagaragaza ko
‎Kleptomania Atari indwara iboneka kenshi. Inzobere zibarira ko igera ku bantu bari hagati ya 0.3% na 0.6% by’abaturage bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.  Mu Rwanda ho iyi ndwara yibasira urubyiruko cyane cyane bakobwa.

‎ Abantu bafite kleptomania bagize hagati ya 4% na 5% by’abantu bafatwa bashinjwa kwiba mu maduka aribyo bizwi nka Shoplifting .

Ufite iyi ndwara akenshi yiba ikintu atananirwa kugura

‎Tubibutse ko Kandi iyi ndwara idafata abakene gusa, hari n’ibikomerezwa  hagiye hagaragazwa ko biyifite.

‎Abagore bagira kleptomania inshuro eshatu kurusha abagabo. Iyi ndwara ishobora gufata abantu b’ingeri zose z’imyaka, aho hari abamaze kuyisanganwa bafite imyaka mike nka 4 n’abandi bageze no ku myaka 77 abagore bafite ubu burwayi Kandi, bagerageza kubuhisha abo bashakanye.

‎Ku urubyiruko akenshi nk’abakobwa usanga batizanya imyambaro kugira ngo bagaragare neza bitewe naho bajya tuvuge mubirori cyangwa gusenga  Kandi mubusanzwe batabuze imyambaro,Bazi neza ko gutirura Ari ngombwa ariko  akenshi  bikarangira batayitiruye. Kandi mu busanzwe nta muco w’ubujura basanzwe bafite.
‎Ibi biterwa n’iyo myitwarire ishingiye kubuzima bwo mumutwe buterwa n’iyo ndwara.

‎Amacumbi y’abasore bakishakisha  azwi nka Ghetto usanga huzuyemo amacupa y’inzoga z’ubwoko butandukanye yagiye akoreshwa mu birori bitandukanye bizwi nka Houseparty n’isabukuru baba baracyuye ku tubare cyangwa kumaduka acuruza inzoga azwi nka Boutiques. Biba ubusanzwe byagakwiye kuba Ari ngombwa ko iyo inzoga zimaze kunyobwa  Ayo macupa (amavides) asubizwa kubacuruzi ariko bitewe na ya myitwarire ishingiye kubibazo byo mumutwe birangira muri izo nzu habaye Depot z’amacupa.
‎Iyi ndwara nubwo umuntu atayirwara ngo arembe ajye mubitaro, ifite imbaraga kuburyoumuntu uyirwaye  yinjira ahantu azi neza ko bari bumusake (being checked) ariko bikarangira ubuze imbaraga zo kwifata ngo uhasohoke Uko yahinjiye bikarangira  atwaye himwe mubikoresho ahasanze.

Umuntu uyifite akenshi ntadhobora kwihanganira gusohoka ahantu nta ikintu ahishe

‎Abantu bafite kleptomania bazi neza ko kwiba no kwitiza ikintu cy’undi ari bibi kandi ko batagomba kubikora. Nubwo babyumva gutyo, ntibabasha kwifata ngo birinde kubikora. Ku bantu bafite iyi ndwara, mumitekerereze yabo  n’mutimanama  byo kwifata ntibukora neza nk’uko bikwiye. Ntibanahagarikwa n’ingaruka zo kwiba, nko gufatwa bagafungwa cyangwa bagakatirwa igifungo cy’igihe runaka.

‎Ubujyanama (Psychotherapy).
‎Bunazwi nka terapi y’ubuzima bwo mu mutwe cyangwa terapi y’imyitwarire, aho bifasha umuntu kumenya impamvu agira imyitwarire runaka, hanyuma akigishwa uburyo bwo guhindura iyo myitwarire.
‎ cyangwa kuyirinda.

‎Ubujyanama bwo kuvura kleptomania bushobora gufata amayeri atandukanye nka Cognitive Behavioral Therapy (CBT), ubujyanama bukorerwa mu matsinda, cyangwa no gukoresha hypnose aribyo bita (gushyirwa mu mwuka wihariye wo kwibanda ku bitekerezo).

Abanywi b’inzoga bafite iyi ndwara bagorwa no gutaha nta cupa bibye

Amacupa menshi biba ntacyo bayamaza kuko usanga nta gahunda bafite yo gushinga akabari

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *