Utuntu n'utundi

Koreya ya Ruguru igiye Kuzajya yerekana Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League)

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, yemeye ko imikino ya Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) izerekanwa ku mateleviziyo ya Leta, ariko hashingiwe ku mabwiriza akakaye agamije kugenzura amakuru yose ajya ku baturage.

Iki cyemezo kigaragaza ko igihugu gifunze amarangamutima ku makuru yo hanze kigiye gutangira kwerekana imwe mu mikino ikurikirwa cyane ku Isi, ariko mu buryo butandukanye n’uko izindi mbaga z’Isi ziyibona.

Amakuru aturuka mu nzego zizewe agaragaza ko nta mukino n’umwe uzajya ugaragara mu buryo bwo live. Imikino yose izajya ibanza gufatwa, ikabanza gusuzumwa no guhindurwa mbere yo gushyirwa kuri televiziyo.

Nyuma yo guca ibintu byinshi bitandukanye, umukino uzajya ugabanywa ukava ku minota 90 usanzwe umukino wose ugira, ukagirwa iminota 60 gusa, hashingiwe ku bice Leta ibona ko bidateje ikibazo.

Amagambo yose yanditse mu Cyongereza agaragara mu bibuga,yaba ku byapa byamamaza, ku butumwa bwa stade cyangwa mu yandi makuru yanditse hose azajya apfukurwa hifashishijwe ibishushanyo bya Koreya ya Ruguru.

Iki gikorwa kigamije kwirinda ko abaturage babona ubutumwa, ubucuruzi cyangwa logos z’indangamuntu mpuzamahanga zidakwiye gukwirakwizwa mu gihugu.

Ikindi gicurano gikomeye ni uko amashusho agaragaramo abakinnyi bakomoka muri Koreya y’Epfo azajya akurwamo burundu. Abarimo Kim Ji-soo ukinira Brentford na Hwang Hee-chan wa Wolves ntibazajya bagaragara na rimwe, kuko umubano mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeza no kugaragara mu mikino no mu itangazamakuru.

Amashusho agaragaramo ibirango byigaragaza ibitsina by’inyuranye (LGBTQ+ symbols), byaba ku mabendera, ku butumwa bwo gushyigikira uburenganzira bw’abo cyangwa ku myambarire y’abakinnyi, azajya akurwamo byose mbere y’uko umukino werekanwa. Ibi bikorwa bigamije gukosora cyangwa guhisha ibyo Leta ya Pyongyang ifata nk’ubutumwa budahuye n’imigenzo yayo.

Nubwo Koreya ya Ruguru yemeye kwinjiza imikino ya Premier League mu gihugu cyayo, ibyo byose biracyerekana ko ubushake bwo kugenzura amakuru n’imyumvire y’abaturage bugihari ku rwego rwo hejuru. Abafana b’umupira w’amaguru bo muri iki gihugu bazabona bimwe mu bihangano bikurikirwa cyane ku Isi, ariko nyuma yo kubihindura, kubinogesha no kubigenzura mu buryo bukurikije umurongo wa Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *