Inzu ya Komera Leadership Centre yo mu Rwanda yashyizwe mu nzu 24 nziza ku Isi(Amafoto)
Inzu ikoreramo umuryango Komera Leadership Centre, ubarizwa mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, yashyizwe mu nyubako 24 z’indashyikirwa ku Isi, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’Abongereza Time Out.
Uru rutonde rwasohowe mu mpera z’icyumweru gishize, rugaragaza inyubako zagaragaje umwihariko mu buryo bw’imyubakire, amateka azikikije cyangwa uburyo zikoreshwamo.
Iyo nyubako iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda yabaye iya 22 ku rutonde. Yashimangiweho umwihariko wayo kubera uburyo amatafari yayo atondetse agaragaza ishusho y’imigongo, umuco nyarwanda w’ubugeni.
Iyi nzu ifite uburyo bworoshye bwo guhindurwamo icyumba cy’inama, ishuri cyangwa icyumba mberabyombi, bitewe n’ibikenewe mu gihe runaka. Byose bikorwa mu gihe gito kandi bigakorwa mu buryo butangiza ibindi bikorwa birimo kuba byaba bihabereye.
Ibikoresho byinshi byifashishijwe mu iyubakwa ry’iyi nyubako byaturutse mu Rwanda, kandi igice kinini cy’akazi kakozwe n’abagore n’abakobwa, bangana na 40% by’abakoze imirimo yose.
Umushinga wo kuyishushanya no kuyubaka wateguwe na BE_Design, ikigo gikorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi nyubako yatashywe ku mugaragaro mu kwezi kwa Nzeri 2022.
Si ubwa mbere iyi nyubako ihabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga, kuko no mu 2023 yagaragaye mu bazahatanira ibihembo bya Architizer A+Awards, bihemba inyubako z’akarusho ku Isi.
Komera Leadership Centre ni umuryango ugamije guteza imbere ubumenyi n’imibereho y’abakobwa n’abagore binyuze mu mahugurwa n’uburezi, hagamijwe kuzamura uruhare rwabo mu iterambere rusange ry’igihugu.
Muri uru rutonde rwa Time Out, inzu ya mbere yaje ari Taj Mahal yo mu Buhinde, ikurikirwa na Hallgrímskirkja yo muri Iceland. Ku mwanya wa gatatu haza Pyramide zo mu Misiri, ku wa kane haza Casa Vicens muri Espagne, mu gihe ku mwanya wa gatanu haza Ad-Dayr yo mu Misira ya kera (Petra, Jordan).
Izindi nyubako zaje ku myanya yo hejuru harimo Fondation Louis Vuitton yo mu Bufaransa (umwanya wa 6) n’Isomero rya Trinity College ryo muri Ireland ryaje ku mwanya wa 7.