AmakuruUbuhinzi

Ingengo y’Imari y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda Yazamuwe mu 2025/2026, Hagamijwe Kongera Umusaruro

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu kongerera ubushobozi urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, aho amafaranga azarugenerwa mu ngengo y’imari ya 2025/2026 yazamutse akava kuri miliyari 222,3 Frw akagera kuri miliyari 236,3 Frw.

Ibi byatangajwe na Kabera Godefrey, Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe imari ya Leta, ubwo yagezaga ku bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo wa Leta umushinga w’itegeko rigenga ingengo y’imari y’umwaka utaha.

Yavuze ko ingengo y’imari yose izakoreshwa mu gihugu mu 2025/2026 izagera kuri miliyari 7,032.5 Frw, yiyongereyeho 21% ugereranyije n’iyari iteganyijwe mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/25.

Mu byihutirwa byahawe ingengo y’imari yisumbuye, harimo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, byahawe amafaranga yisumbuyeho arenga miliyari 14 Frw ugereranyije n’uko byari biteganyijwe mbere. Kabera yagaragaje ko kongera ishoramari muri uru rwego bigamije guteza imbere umusaruro n’umutekano w’ibiribwa mu gihugu.

Ibikorwa biteganyijwe gushyirwamo imbaraga birimo gutanga ku gihe inyongeramusaruro nk’ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure, guteza imbere ituburiro ry’imbuto imbere mu gihugu cyane cyane iz’ibihingwa by’ibanze nka soya, ibigori, imyumbati, umuceri, n’ibindi.

Harimo kandi kongera ubuso bwuhirwa, kubaka ibikorwaremezo byo kubika umusaruro nk’ubwanikiro n’ububiko bw’ibinyampeke, ndetse no kongerera ubushobozi ibikorwa byo kongera umusaruro w’ibikomoka ku matungo, harimo inkingo, imfizi zitanga intanga, gutanga amatungo magufi n’ibikoresho ku makusanyirizo y’amata.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe harimo gusimbuza ibiti bya kawa bishaje, kongera ubuso bw’icyayi, guteza imbere ibihingwa byoherezwa mu mahanga nk’imboga n’indabo, kwagura gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa, ndetse no gufasha abahinzi kubona serivisi z’imari.

Ku bijyanye n’inyongeramusaruro, ingengo y’imari yo ku rwego rw’igihugu yagenewe miliyari 55 Frw. Muri ayo mafaranga, miliyari 39 Frw azakoreshwa ku ifumbire, miliyari 9 Frw ku mbuto, n’andi agenewe imiti n’inkingo z’amatungo.

Hanagaragajwe kandi izamuka ry’ingengo y’imari yo gufasha abatishoboye, aho yavuye kuri miliyari 92,8 Frw igera kuri miliyari 105 Frw. Byongeye, hari amafaranga azakoreshwa mu gusana inzibutso zirimo izo i Mwulire, Mutete na Mukarange.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godefrey, yagaragaje ko ibitekerezo by’abadepite byitaweho mu gutegura ingengo y’imari

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo wa Leta, Uwamariya Odette, yashimiye ko ibitekerezo by’abagize Inteko byubahirijwe, ashimangira ko hakenewe gukomeza kongerera imbaraga ibikorwa biteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, Uwamariya Odette, yashimangiye ko ingengo y’imari y’igihugu ikwiye kwibanda mu bikorwa biteza imbere ubukungu
Visi Perezida wa Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta, Depite Nizeyimana Pie, atanga igitekerezo
Abadepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari
Depite Mukandanga Speciose uri mu bagize Komisiyo yashimye ko ibitekerezo byari byatanzwe ku mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari byahawe agaciro
Depite Icyitegetse Venuste yagaragaje impungenge ku ngengo y’imari igenerwa inyongeramusaruro
Depite Mukampunga Epiphanie ubwo yatangaga igitekerezo

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *