AmakuruIbidukikije

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo gukwirakwiza ibicanwa bitangiza ibidukikije mu rwego rwo kugabanya inkwi n’amakara

Mu nama y’iminsi ibiri kuva ku 11-13/6/2025 Ubwo hasohozwaga umushinga witwa ReCIC (Reducing Climate Impact of Cooking ) warumaze imyaka itanu ugamije kongera ubushobozi ibigo by’ubucuruzi bikora ibikoresho bitangiza ikirere, byumwihariko , mu gukoreshwa mu gucana no guteka, ministeri y’ibikorwa remezo yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo gukwirakwiza ibicanwa bitangiza ibidukikije mu rwego rwo kugabanya inkwi n’amakara kuko byagaragaye ko byangiza ibidukikije.

Kawera Phoibe , utuye mu Karere ka Gatsibo, akora Imbabura n’ibikoresho bigendana nazo , byifashishwa mu guteka mu buryo butangiza ibidukikije, avuga ko bakeneye cyane inkunga ya leta kugira ngo babashe kwagura ibikorwa byabo.

Ati “ Turasaba inkunga ya Leta kubera ko Imbabura dufite ihagaze amafaranga menshi ariko igishoro dufite ni gikeya , tukaba twifuza ko leta yagerageza kudutera inkunga kugira ngo tubashe kwagura ibikorwa byacu.”

Hirwa Germain nawe ni umwe mu bashinze ikigo cy’ubucuruzi gikora Imbabura zigezweho mu mujyi wa Kigali, aba bombi bavuga ko bakeneye kwagura ishoramari ryabo bakongera umubare w’ibikoresho bakora.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ingufu muri minisiteri y’ibikorwaremezo Jean Bosco Mugiraneza

Ati ” Gahunda ihari ni ukwegera abashoramari bose, bakadushyigikira bakaduhuza n’ibigo by’imari mu buryo bwose bushoboka ”

Gufasha ibigo by’ubucuruzi bikora ibikorwa nk’ibi, kubona imari yo kwagura ibikorwa byabo, ni gahunda ishyigikiwe n’inzego zitandukanye hano mu Rwanda , nk’uko bisobanurwa na Serge Wilson Muhizi umuyobozi w’ishirahamwe Energy Private Developers ( EPD) ikorera mu rwego rw’ingufu.

Ati “ Mu nshingano zacu dufite nka EPD harimo kuganira n’ama Banki , tubereka ibyifuzo abikorera bafite , tunagerageza kubahuza kugira ngo ibigo by’ abikorera bibashe kubona y’amafaranga ama-Bank aba ageneye ibigo kugira ngo bibashe gukora.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe ingufu muri minisiteri y’ibikorwaremezo Jean Bosco Mugiraneza yavuze ko bafite intego yo korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije kandi bikaboneka ku giciro cyoroheye umuntu wese.

Ati “ ikigamije ni ukuvuga ngo niba umuturage yakoreshaga inkwi , agakoresha amakara , ni ubuhe buryo bwo gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije , ariko umuturage akabibona kuri cya giciro cya bugenewe cyangwa se ku giciro kiri hasi.”

Ubushakashatsi bwa karindi wa ECV bugaragaza ko ingo zibarirwa kuri 5% ari zo zikoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije muri 2024 zikaba zariyongereye zivuye kuri 1% mu 2017.
Mu bice by’imijyi niho hari benshi bakoresha ibicanwa ku kigero cya 14% , mu gihe mu gice cy’icyaro abakoresha ibicanwa bakiri kuri 1%.

Ibumoso Umuyobozi mukuru ushinzwe ingufu muri minisiteri y’ibikorwaremezo Jean Bosco Mugiraneza , Hagati Dr. Ivan TWAGIRASHEMA/ EPD CHAIRMAN hmawe Na Serge umuyobozi mukuru wa EPD

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego y’uko muri 2030 izagabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38% bingana na toni miliyoni 4,6 z’umwuka wa dixyde de carbone.

Umushinga ReCIC (Reducing Climate Impact of Cooking), watangijwe muri Ugushyingo 2020, ukaba ari umwe mu mishinga igize gahunda mpuzamahanga ya EnDev, ushyirwa mu bikorwa na SNV, ugamije kugabanya imyuka ihumanya iterwa n’ibicanwa bikoreshwa mu guteka, binyuze mu guteza imbere ikoreshwa ry’uburyo bugezweho bwo guteka budateza umwanda. Uyu mushinga wanyujijwe no muri Clean Energy Business Growth Fund (CEBGF), aho hafashijwe amasosiyete 12 binyuze mu nkunga y’amafaranga n’ubujyanama bwihariye.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ingufu muri minisiteri y’ibikorwaremezo Jean Bosco Mugiraneza bari kumurikira imbabura zigezweho zirengera ibidukikije
Umuyobozi mukuru ushinzwe ingufu muri minisiteri y’ibikorwaremezo Jean Bosco Mugiraneza 

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *