PolitikiUtuntu n'utundi

Gicumbi : Urubyiruko rubangamiwe no kugira ibigo by’imyuga 25 rudafite agakiriro na kamwe

Abari mu byiciro by’urubyiruko bavuga ko ari byiza kuba mu mirenge yabo hari amashuri y’imyuga azabafasha kurwanya ubushomeri mu gihe baba bamaze kwiyungura ubumenyi,ariko barasaba kwegerezwa agakiriro kazabafasha gukoreramo ibyo bize ndetse n’abaguzi bakamenya aho babasanga.

Ni imbogamizi bagarutseho mu nteko rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko yaberaga muri Gicumbi, aho bari kumwe na Minisitiri w’urubyiruko Dr Utumatwishima Abdallah wababwiye ko hagikenewe kwerekana ubushake bwo gukora ubundi igihugu kikabashyigikira.

Bavuga ko mu karere ka Gicumbi hari imirenge 21 kandi yose yamaze gushyirwamo ibigo byigisha imyuga, ariko ntibagire aho gushyira mu ngiro amasomo bize ngo bibafashe kwiteza imbere.

Kuri ubu imirenge yose yashyizwemo amashuri y’imyuga ndetse hari usanga Umurenge umwe ufite ibigo bibiri byigisha imyuga, ku buryo mu mirenge 21 hamaze kugezwa ibigo byigisha imyuga bigera kuri 25.

Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah yasuye imishinga itandukanye y’urubyiruko rwa Gicumbi

Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi iteganya gushyiraho ikigega kizajya gitanga inguzanyo ku rubyiruko rwiteje imbere kandi bigakorwa nta ngwate batanze, gusa igishoro kikazajya gihabwa aberekanye imishinga ifatika ku buryo itazajya iteza igihombo.

Uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Gicumbi Basesayose Telesphole avuga ko urubyiruko rwa Gicumbi rwahoze mu bikorwa by’uburembetsi bwo kwinjiza ibiyobyabwenge byinjizwa ku mupaka wa Gatuna.

gusa ku bufatanye n’ubuyobozi baregerewe bigishwa imyuga itandukanye, ariko kandi bagaragaza ko badafite aho kwerekanira ibikorwa by’imyuga bize.

Ati :” Gicumbi urubyiruko rwahoze mu ngeso mbi zo kwinjiza ibiyobyabwenge, gusa hari n’abandi barangije kwiga amashuri yisumbuye biga n’imyuga bagamije kurwanya ubushomeri ariko turacyafite imbogamizi zo kutagira agakiriro mu Karere kose, bishobotse Ubuyobozi bwatekereza ku bishoboka ngo urubyiruko rwacu narwo rubone aho gukorera imyuga ibateza imbere “.

Umwe mu rubyiruko rwatangiye gukora ububaji uzwi nka Paremo, avuga ko mbere yari ashinzwe gutanga amakuru yo kwereka abinjiza Kanyanga in, inzira banyuramo ngo badahura n’abashinzwe umutekano , gusa nyuma yize umwuga w’ububaji ndetse atanga akazi kuri bagenzi be, ariko akorera ahantu hatoya bitewe no kutagira agakiriro ngo berekane ibyo bakora byabafasha kwinjiza amafaranga.

Ati :”Mbere bari banzi nk’umuntu utanga amakuru ku barembetsi nkabacungira aho inzego z’umutekano zabategeye, ariko nyuma nabivuyemo njya kwiga imyuga y’ububaji ndabimenya ndetse ntanga n’akazi kuri bagenzi banjye, natangiye kwiteza imbere ndetse kuri ubu nsigaye ntanga amakuru ku bashinzwe umutekano nkabereka aho abarembetsi banyuze, tugafatanya gukumira ibiyobyabwenge, gusa haramutse habonetse agakiriro twabasha kwerekana ibyo dukora, tukabona abakiriya tukiteza imbere.

Yasuye aho bakora umwuga w’ububaji mu murenge wa Rubaya

Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Dr Utumatwishima Abdallah yasabye urubyiruko kurushaho kwitabira amashuri y’imyuga itandukanye kuko ari imwe mu nzira yo kurwanya ubushomeri, asaba n’abarangije kwiga ayisumbuye batari babona akazi kudatekereza ko bazatungwa n’akazi ko mu biro gusa, ahubwo bagashaka aho bakwiga imyuga yunganira ibyo bize gusa aho bazajya bagira imbogamizi bakabyerekana, bagafashwa bitewe n’ubushobozi buba bwabonetse.

Ati :” Dukeneye ko n’abarangije kwiga amashuri yisumbuye mu gihe baba batarabona akazi gutekereza kwiga n’imyuga, bikaba byabafasha kubona ibibatunga mu gihe cya vuba”.

Ati :” Igishimishije n’uko n’urubyiruko rw’Umurenge wa Rubaya rwavuye mu bikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge rukiteza imbere, ikindi n’uko abajene bihuza bagakora umushinga ubateza imbere kandi baba barize amasomo atandukanye cyane, ni byiza kuba mwishyira hamwe mugamije gukora imishinga ivamo akazi, natwe aho muzajya mugira imbogamizi tuzabashyigikira “.

Avuga ko kuba imishinga inyuzwa muri Youth connect yarageze mu murenge wa Rubaya wegereye umupaka wa Gatuna, kandi urubyiruko rwaho rugatsinda, ari iby’agaciro.

abasaba kurushaho gukora cyane aho kumva ko akazi kose kagomba guturuka mu biro gusa.

Akarere ka Gicumbi gaherutse gukorerwamo urugendoshuri n’abahagariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu gihugu hose, bareba uko ibikorwa byabo byatangiye kubateza imbere, ariko basanga bagifite imbogamizi zo kutagira agakiriro ko kubafasha kwerekana imyuga bize.

Ni ikibazo kizwi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, gusa bavuga ko abakora imyuga bagomba kujya bishyira hamwe mu gihe ubushobozi bwo kubaka agakiriro butari bwaboneka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwera Parfaite asaba urubyiruko kudashyira amaboko mu mifuka bagakora kandi bakamenya ko igihugu kibatekerezaho, kugeza ubwo n’abakora imyuga bazubakirwa agakiriro ko kubafasha kwiteza imbere.

DR UTUMATWISHIMA ari kumwe n’umushoramari Ngirente Milton utanga akazi ku rubyiruko

Ati :” Muri Gicumbi dufite imirenge 21 kandi buri murenge wagezemo ibigo byigisha imyuga (TVET), kuri ubu hari ibigo bigera kuri 25 ariko imbogamizi zo kutagira agakiriro turabizi kandi dukomeje kubikurikirana, mwitabire kwishyira mu makoperative, mufatanye gukora imishinga mwegere ibigo by’imari bibafashe kubona igishoro, natwe aho mubangamiwe tuzakomeza kubakorera ubuvugizi “.

Usibye kutagira agakiriro ko kumurikiramo ibikorwa byo kubaza, gusudira no gukanika ibinyabiziga, bavuga ko hanakenewe kwegerezwa ishuri ryisumbuye rya IPRC rizafasha abarangije ayisumbuye bakongera kwiga amasomo y’ubumenyingiro bakongera ubumenyi bafite.

Yanabafashije gukora akarima k’igikoni mu murenge wa Cyumba

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *