Gicumbi: Umurenge ufite Igishanga, amashyamba meza, urugezi rugendwamo n’ubwato, ndetse n’inyoni zakurura abakerarugendo
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Miyove bavuga ko bafite ahantu Nyaburanga herekana Amazi meza kandi magari, ndetse n’inyoni z’amoko atandukanye, ku buryo hashobora gukurura abashyitsi benshi, bitandukanye n’amateka ya cyera basobanuraga ko hari aho kuroha abakobwa babyariye iwabo.
Kuri uru rugezi bigaragara ko hari n’abashoramari batangiye kuhashyira inyubako zafasha gucumbikira abakerarugendo nubwo bakiri mbarwa, hari ibidukikije byinshi kandi byashorwamo imari, bigafasha kwerekana uburyo aka Karere kari mu dufite inyota yo kuza mu tundi twunganira umujyi wa Kigali.
Ibi ababivuga babihurizaho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwatangarije abashoramari ko ku Rugezi hari ibintu byakurura abakerarugendo, ndetse hakaba hamwe mu hashorwa imishinga izana ku mafaranga.
Mu nama iherutse kuba kuwa 26 Werurwe 2026 yahamagariraga abashoramari kumenya amahirwe ari muri Gicumbi yateguwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu iterambere RDB, ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi n’abikorera (PSF) basobanuye amahirwe ari ku bidukijije byarushaho kubyazwa umusaruro, harimo ku rugezi ndetse bigateza imbere abantu batandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko kuri uru rugezi ari hamwe mu hantu heza herekana Gicumbi icyeye kandi itoshye.
Agira Ati:” Mu hantu Nyaburanga dufite mu Karere kacu harimo n’urugezi, ariko dufite umufatanyabukorwa udufasha kubungabunga imisamb ihari, kandi ni ahantu hahuriraho imirenge ya Miyove na Nyankenke,ndetse n’agace ko mu Karere ka Burera ni igice gikenewe kubakwaho ama Hotel meza”.
Ati:” Hari inyamaswa udapfa kubona ahandi cyane cyane inyoni z’ amoko atandukanye ziguruka, icyo twakoze nk’ubuyobozi ni ugushaka abafatanyabikorwa bo kurinda icyo cyanya”.
Yongeraho ko muri aka Karere bari gukora ubukangurambaga ngo habyazwe umusaruro mu buryo bukwiriye ,kandi ko ayo mahirwe yo ku rugezi aracyahari, ku buryo haramutse hazanywe Hotel byafasha korohereza urujya n’uruza rw’ abahasura.
Muri uyu Murenge wa Miyove ubusanzwe hanabarizwa ubucukuzi bw’ amabuye y’agaciro azwi nka Zahabu, abahakorera bakenera amacumbi, Hotel ndetse na Coffee Shops, (aho bacururiza ikawa yo kunywa) nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka Karere.



