Gicumbi : Ubuyobozi bwa Caritas Byumba buvuga ko nta mwana ufite ubumuga ugomba kuguma mu rugo atavuzwa
Padiri Nzabonimana Augustin uhagarariye Caritas Diyosezi ya Byumba, avuga ko hagikenewe uruhare rwa buri mubyeyi mu kuzirikana ko umwana ufite ubumuga ashobora kuvuzwa agakira, hatabayeho kumuvutsa ayo mahirwe n’uburenganzira bwo kubaho nka bandi bana kandi yishimye.
Yabigarutseho kuri uyu wa 10 Nyakanga 2025 ubwo yari kumwe n’inzobere mu buvuzi bwo mu mutwe zaturutse muri Amerika, ubwo zatangaga amahugurwa agamije Kwigisha ababyeyi uko bafasha abana bavukanye ubumuga kugabanya umujinya cyangwa uburakari bwabo.
Ubuyobozi bwa Caritas Diyosezi ya Byumba bufite ikigo (Centre Izere) kita ku bana bafite ubumuga giherreye mu murenge wa Nyamiyaga aho bafashwa kugororwa ingingo, kubacumbikira bakajyanwa mu mashuri, hagamijwe kuzirikana ku burenganzira bwabo nk’abandi bana.
Padiri Nzabonimana ashima inzobere zaturutse muri Amerika zahuguye abarimu n’abakorerabushake uko bafatanya kwita ku muntu ufite amarangamutima yo kutishima, bakazajya babafasha kugarurirwa ibyishimo ntibaheranwe n’agahinda.
Mukamurara Beatrice umukorerabushake ukurikirana ubuzima bw’abana bo muri Centre Izere umunsi ku munsi, avuga ko bahuguwe n’inzobere uburyo bwo kwita ku muntu ufite amarangamutima yiganjemo kutishima (uburakari) , gusa ko hakiri imbogamizi ku babyeyi bafite abana bafite ubumuga bukomeye.
Ati :Baduhuguye uko wakoresha intoki mu buryo bwo kugorora imitsi yo munsi y’amatwi, ku gahanga, ndetse n’imyitozo wakora ku bindi bice by’umubiri bigafasha ufite uburakari gutuma acururuka agasubira mu buryo busanzwe “.
Avuga ko hakiri imbogamizi z’ababyeyi bagiheza abana mu ngo kandi impamvu ari ukubabaziza ko bavukanye ubumuga ko bavukanye ubumuga, bitewe n’imyumvire y’uko kubyara ufite ubumuga biteye ipfunwe kandi nawe acyeneye uburenganzira bwe nk’abandi bose.
Abahuguwe beretswe uburyo umuntu yakoresha busanzwe buzwi nka TFT bukoreshwa mu gufasha uwahungabanye akagaruka mu buzima busanzwe kandi bigakorwa hatifashishijwe ibindi bikoresho Keretse intoki gusa.
Umuyobozi wa Caritas Diyosezi ya Byumba avuga ko abana bafite ubumuga badacyeneye kugororwa ingingo gusa, ahubwo ko bagomba no gukurikiranwa uburyo bahabwa indyo yuzuye, hagamije kubarinda igwingira cyangwa kuba barangwa n’imirire mibi.