Gicumbi : Hagiye guterwa ibiti ibihumbi 500 by’imbuto, bizafasha kurwanya imirire mibi no kubungabunga ubutaka
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko hari gahunda yo gutera ibiti bigera ku bihumbi 500 by’imbuto bizafasha kurwanya imirire, ariko kandi bikagira n’uruhare runini mu kurwanya isuri yakundaga kwangiza ubutaka bw’abaturage.
Usibye gutera ibiti by’imbuto, muri aka Karere bateganya no gutera ibindi biti bigera ku bihumbi 800 bivangwa n’imyaka hagamijwe kuzamura umusaruro w’imyaka y’abaturage.
Ni ubutumwa bwagarutsweho mu muganda rusange wabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2025 mu gikorwa cyaranzwe no gutera ibiti bivangwa n’imyaka.
Uyu muganda wabereye mu murenge wa Kaniga mu Kagari ka Rukurura ho mu karere ka Gicumbi, abawitabiriye basabwe kumenya agaciro ko kubungabunga amashyamba no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Igiti cyanjye umurage wanjye”. Ikaba yatangaga ubutumwa ku baturage bugamije kwimakaza umuco wo gutera ibiti.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel asaba abaturage kurushaho guhindura imyumvire yo gushaka ubukungu butarimo imibereho myiza, ahubwo bakarushaho gutera ibiti by’imbuto bizafasha mu guhindura imibereho yabo cyane cyane ku bana babakomokaho.
Agira Ati :” Turabasaba kumenya kwita ku bukungu ariko kandi ntimwibagirwe kwita ku buzima bwanyu ngo mube mwakorora inka mukagurisha amata ariko mukibagirwa ayo gusigaza yanyu yo kunywa, ngo abafashe kugira imibereho myiza.”.
Yongera Ati : Tugiye gutera ibiti bigera ku bihumbi 800 bivangwa n’imyaka ndetse tuzanatera ibiti by’imbuto ibihumbi 500 hagamijwe kurwanya isuri no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe cyane cyane mu bihe by’imvura “.
Muri aka Karere hakunze kugaragara ibiza biterwa n’imiterere yako kuko harangwa n’imisozi miremire imanura amazi y’imvura agateza igihombo mu baturage ndetse bamwe mu batuye mu manegeka bakahaburira ubuzima.
Ndejeje Anaclet utuye muri Kaniga, avuga ko bashima umufatanyabikorwa Green Gicumbi wabafashije gutera ibiti mu mirima yabo kuko mbere imvura yagwaga igatembana icyayi bari barahinze ku musozi, ariko kuri ubu ikibazo cyaracyemutse.
Usibye gutera ibiti muri Gicumbi hamaze imyaka igera kuri itandatu bashyize imbaraga nyinshi mu guca imirwanyasuri ifata amazi y’imusozi, gukora amaterasi y’indinganire n’ibindi bikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.





