Gicumbi: Akamwenyu ni kose nyuma yo kumva umushoramari ugiye kuhazana uruganda
Abatuye mu karere ka Gicumbi by’umwihariko abagishakisha imirimo yo gukora n’ abafite imishinga yabafasha kwiteza imbere, bari mu byishimo nyuma yo kumva amakuru ko hari umushoramari ugiye kuhazana uruganda.
Ni amakuru bamenye kuri uyu wa 24 Mata 2025 nyuma y’inama yahuje Guverineri w’ intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi, n’ abagize itsinda riyobowe n’umushoramari Salim Omal Salim ugiye gushora amafaranga muri aka Karere.
Biteganijwe ko uyu mushoramari agiye gukora uruganda rutunganya ibinyobwa bidasembuye, bikazajya bifasha abahinzi b’ imbuto kubona aho bagemura ibihingwa byabo.
Bamwe mu baganirije Green Africa bavuga ko iyi ari inkuru ishimishije cyane kuko hari abantu benshi baba bataka ubushomeri, abandi ugasanga bavuga ko bafite ibyo kuranguza ariko ntibabone isoko ryo kubigemuraho.
Muhoza yagize Ati:” Ni iby’ agaciro kubona umushoramari wundi muri Gicumbi, tuzamufasha kubona amasoko ndetse n’abahinzi babone aho bagemura umusaruro wabo “.
Nyiraneza Claire we Ati’:” Twe tumaze igihe mu bushomeri, ariko ubwo twabonye uruganda wenda tuzahababona akazi natwe tubashe kwiteza imbere
“.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Uwera Parfaite, avuga ko uyu mushoramari yaturutse mu gihugu cya Kenya akaba afitanye imikoranire n’ uruganda rusanzwe rukorera muri aka Karere rwitwa Crown Food industry rwari rusanzwe rutunganya ifarini.
Ati:” Crown izaba ifitanye imikoranire na RC Cola international izakora ibinyobwa bidasindisha ( Juice na energy drinks).
Ati:” Bizafasha Akarere kubona imirimo ku baturage badafite akazi, no kubona isoko ry’umusaruro”.
Ku rundi ruhande Green Africa yamenye amakuru ko uyu mushoramari wari uyoboboye itsinda ryabo bakorana yitwa Salim Omal Salim akaba ariwe witezweho kongera iterambere n’imikoranire yabandenderera Akarere ka Gicumbi.
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi busaba abaturage guhinga imbuto ku buso bunini ku buryo uruganda nirutangira ruzabona ibyo kuranguza biturutse muri Gicumbi no mu tundi turere.