Amakuru

Gicumbi: Abana basaga ibihumbi 30 bitabira serivisi z’ ingo mbonezamikurire

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko igihugu cy’Urwanda cyashyize imbaraga mu kurwanya igwingira mu bana, hashakishwa n’ abafatanyabikorwa bita ku mibereho y’ yabo hagamijwe kurushaho kunoza ubukangurambaga bwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye, bikazafasha abana kugira imikurire myiza no kurerera u Rwanda rw’ ejo hazaza.

Nyuma y’izo ngamba kandi, barasaba ko ababyeyi bazirikana inshingano zabo zo kurera abana bibyariye bitandukanye n’abagifite imyumvire yo kubyara ariko bakumva ko bazaguma mu byiciro byo gufashwa n’ igihugu harimo no kubarerera abana babo.

Imibare igaragaza ko abana bagera ku bihumbi 31.486 bakurikiranwa mu ngo mbonezamikurire, harimo abakobwa 15.825 n’abahungu 15.361 bitabwaho mu ngo mbonezamikurire hagamijwe kurwanya imirire mibi n’ igwingira muri aka Karere.

Ubuyobozi buvuga ko hari intambwe ishimishije yatewe dore ko mu myaka itanu ishize Gicumbi yari ifite abana bari ku kigero cya 42% bafite igwingira. gusa hakozwe ubukangurambaga butandukanye hashyirwamo n’ingengoyimari, kuri ubu bari munsi ya 22% mu guhangana n’igwingira mu bana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu Uwera Parfaite avuga ko muri aka karere habarurwa ingo mbonezamikurire zigera kuri 643, harimo izigera kuri 453 zikorera mu ngo z’abaturage, izigera ku 153 ziri mu bigo by’amashuri, 54 zishamikiye ku bigo, ndetse n’ ingo mbonezamikurire ebyiri z’icyitegerezo zizwi cyane ku izina rya (Model Villages).

Agira Ati:” Igihugu gikora ibishoboka ngo turere abana bazavamo abayobozi beza n’ abandi bazateza imbere umuryango nyarwanda, dushakisha n’ abafatanyabikorwa ngo twigishe gutanga indyo yuzuye, kandi benshi bamaze kumenya ko gutegura indyo yuzuye bidasaba u ushobozi buhambaye, ariko kandi ku ikubitiro tuributsa ababyeyi b’abana kumenya ko mbere ya byose umubyeyi ariwe ufite inshingano zo kurera neza no kumwitaho”.

Yongeyeho ko ashima cyane ababyeyi bagera ku bihumbi 2.715 bitanga bagakurikirana imibereho y’abana mungo mbonezamikurire, bakabikorana ubwitange hatagamijwe kubihemberwa( Umushahara) harimo abagore 2379, n’ abagabo 336 bagaburira abana indyo yuzuye inshuro ebyiri mu cyumweru, ubundi bakitabwaho n’ imiryango yabo.

Yasoje agaruka ku bintu bitandatu by’ ingenzi ababyeyi bagomba kwitaho, harimo kumenya uko bakangura ubwonko bw’abana babo, kwita ku buzima bwabo, isuku n’ isukura, imirire, n’ uburere bunoze bizafasha kurinda no kurengera imikurire yabo.

Habimana Jean Pierre uyobora irerero ryitwa Tumurere mu murenge wa Kageyo Aganira na Green Africa avuga ko hakiri imbogamizi z’ ababyeyi bohereza abana mu bigo mbonezamikurire ariko ntibatange umusanzu wo kwita ku bana boherejwe, ugasanga n’ ubundi hakiri ihurizo mu kunoza no kwita ku mibereho yabo.

Ati” Urebye twe twita ku bana ariko dufite abakozi babatekera ibyo kurya bagomba guhembwa, natwe tugashaka indyo yuzuye. hari igihe bamwe badatanga amafaranga 500 tubasaba mu cyumweru yo guhaha ibyo kurya byiganjemo intungamubiri, ugasanga bamwe bohereza abana ariko ntibayatange( amafaranga) hari n’abataduha inkwi zo guteka, urebye ubuyobozi burakomeza kongera ubukangurambaga mu guhindura imyumvire y’abaturage”.

Nyiraneza Providence we Ati:” Turahari nk’ababyeyi Kandi ntitwifuza kubona abana b’abaturanyi bari mu mirire mibi, hagomba kubaho ubufatanye twese tukabarera, niyo yaba atari uwawe ariko ntitwishimire kubona abana bagwingiye, gusa imyumvire y’ababyeyi babyara abo badashoboye kurera nayo icyeneye guhinduka”.

Kurwanya imirire n’igwingira mu bana bigarukwaho mu nzego zitandukanye, kuri ubu mu karere ka Gicumbi hakaba haraniyambajwe urubyiruko rwitabiriye urugerero ruzafasha abaturage kubaka uturima tw’igikoni mu ngo batuyemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu Uwera Parfaite agaburira abana indyo yuzuye
Abana basaga Ibihumbi 30 bitabira ibigo mbonezamikurire
Hashyirwamo n’ingengoyimari ngo abana bahabwe amata
Indyo yuzuye

GreenAfrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *