Gicumbi : Abakoresha what’s up, batanze Miliyoni zisaga 22, 6 agamije guteza imbere aho bakomoka
Bamwe mu baturage bavuga ko bishatsemo ubushobozi nyuma yo kubona ko hari ibicyenewe mu murenge bakomokamo , ibintu bavuga ko babonaga iterambere ritandukanye barigezwaho n’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda gusa. ku ruhande rwabo bakabona ko guhora bafashwa biteye ipfunwe .
Uhagarariye abashinze urubuga rwa Whats ‘up bavuka mu Rukomo avuga ko nyuma yo gukora urubuga baganiraga ibigenda neza mu murenge wa Rukomo bakomokamo, ariko kandi banashimangiraga ku hantu babonaga ko hakenewe gushakirwa ibisubizo bagafatanya gutekereza ku cyakorwa, ariko gutangira kujya bakusanya inkunga buhoro buhoro .
Babigarutseho kuri uyu wa 21 Kamena 2025, ubwo bahuriraga mu murenge wa Rukomo bakomokamo, mu gikorwa cyiswe ihuriro ry’abanya Rukomo, kigamije guteza imbere Umurenge bakomokamo, bashimangira ko gukoresha imbugankoranyambaga byakagombye kuba umuyoboro w’iterambere aho kwifashishwa mu migambi idafite indangagaciro .
Nta washidikanya kwibaza ku budasa bwatumye hafatwa ibi byemezo, gusa bavuga ko ikigamijwe ari ugushimangira impanuro bakomora ku mukuru w’igihugu, ukunda kubashishikariza ko iteka umuntu atagomba kubaho ateze amaboko ngo afashwe. , ndetse bakemeza ko umwana ufite ubwenge bamusiga amavuta ubundi akinogereza.
Ni ku nshuro ya kane habayeho igikorwa cyo guhuza abakomoka muri uyu murenge, aho mu myaka yashize bakusanyije ubwisungane mu kwivuza babugenera abaturage basaga 992 batishoboye , ariko kandi abari bafite indwara zihariye bakusanyaga inkunga bakavuzwa ku buryo bwabo bwite kuko hari n’abishyurirwaga asaga Miliyoni.
Mu mbogamizi bagiye bagira kandi, babashije gukusanya amatafari n’imicanga basana ibyumba by’amashuri y’abana, bavugura ibiro by’utugari, bavuza abatishoboye 280, ndetse batanga inkunga isaga ibihumbi 800 yo gusana inzu za bagenzi babo badafite ubushobozi.
Ati :”Mu mwaka wa 2023-2024 batanze inkunga ya Miliyoni6, 6 bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abagera kuri 924, havujwe abaturage babiri bari bafite Cancer, ndetse n’abandi babiri bubakiwe inzu zo kubamo”.
Kuri ubu bavuga ko hari imiryango igera kuri 414 igomba kwitabwaho, ariyo mpamvu bishatsemo ibisubizo bagakusanya agera kuri Miliyoni 22.649 000.
Nk’uko Babigarutseho kandi bavuga ko ibi bigerwaho hagamijwe guteza imbere igihugu cyabo kuko u Rwanda ari urw’abanya Rwanda, gusakandi bagashimangira ko hari umugani uvuga ko ijya kurisha ihera ku rugo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo Bayingana Jean Marie Vianney, avuga ko ibi bigerwaho ku bufatanye n’abavuka muri uyu murenge, haba abahatuye, abatuye mu tundi turere, n’abagiye gutura hanze y’uRwanda.
Kuri ubu kandi bavuga ko hari imiryango igera kuri 414 ikeneye gufashwa ikava mu byiciro by’abatishoboye kandi igasezererwa mu buryo bwa burundu, ikerecyeza mu byiciro byo kwiteza imbere .
Bayingana JMV umunyamabanga avuga ko uruhare rwa leta rubaho kandi rugatekereza ahacyenewe imbaraga nyinshi, gusa n’abaturage ubwabo bavuga ko bagomba kugira uruhare mu kwicyemurira ibibazo byabo .
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari Jean Marie Vianney asaba abakomoka muri uyu murenge kurushaho kwimakaza ubumwe bw’abanya Rwanda, bakagira n’indangagaciro zo kutagira irondakarere, gusa bakarushaho gutekereza byagutse bakaganira ku bintu birambye byatuma abahabwa inkunga bazigezwaho ariko kandi ntibakomeze guhora mu byiciro by’abagomba gufashwa.
Ati :” Ni byiza kuba mufite ubumwe kandi mugomba kwihesha agaciro nk’abanya Rwanda, amateka igihugu cyanyuzemo twese turayazi, dufatanye kucyubaka no gusigasira ibyagezweho, turwanye ahari ingengabitekerezo y’amacakubiri aho yaba iri hose, dufatanye kubaka u Rwanda twifuza “.
Yongeyeho ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagomba gufatwa ingamba zitandukanye zatuma abaturage barushaho kubaka ubumwe, bagatekereza ku mishinga y’ibikorwa bitanga akazi ku batishoboye ndetse bakarushaho kubaka ibikorwa remezo bibafasha guhahirana n’indi mirenge.