AmakuruPolitiki

Gicumbi: Abadepite bifatanyije n’abaturage mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Muri icyi cyumweru abagize inteko ishinga amategeko biyemeje gusura uturere dutandukanye tw’igihugu, mu karere ka Gicumbi basuye Umurenge wa Nyankenke bifatanya n’abaturage mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni mu minsi 16 yahariwe kurwanya iri hohoterwa mu buryo bw’umwihariko, gusa ubu bukangurambaga bukaba busabwa kwigishwa igihe cyose, cyane cyane bikagirwamo uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze baba begereye abaturage.

Mu karere ka Gicumbi habarurwa imiryango igera kuri 877 ifitanye amakimbirane , bamwe muribo bakavugwaho gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari nabwo butumwa bwagejejwe ku batuye mu murenge wa Nyankenke.

Byabaye kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025, mu nteko rusange y’abaturage b’Umurenge wa Nyankenke,
basuwe n’itsinda ry’abadepite, Urwego rw’ubugenzacyaha, abanyamategeko n’izindi nzego zitandukanye, baburira abaturage kureka kwishora mu byaha byo gukora ihohoterwa ndetse ko ababifatirwamo usanga bibaviramo gufungwa bikadindiza iterambere ry’imiryango yabo.

Muri ubu bukangurambaga habayemo Kandi igikorwa cyo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo bunyuranije n’amategeko, abasezeranye bakavuga ko bizabafasha kurushaho kubahiriza amategeko agenga uburenganzira bwa muntu, ndetse ko kudasezerana byadindizaga iterambere ryabo kuko hari abajyaga mu bigo by’imari ntibashobore guhabwa inguzanyo ngo babashe gukora imishinga igamije kubakura mu bucyene.

Musabyimana Dorothe w’imyaka 58 washyingiranwe n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko kuri uyu munsi, gusa bakaba basanzwe babana mu mahoro nta makimbirane ,ariko babangamirwaga no kubona inguzanyo mu kigo cy’imari babashije kwizigamiramo ngo bibafashe kwishyura amafaranga y’amashuri y’abana dore ko abo bafite biga mu yisumbuye.

Hon Depite uhagarariye itsinda ryasuye Umurenge wa Nyankenke yaganirije abaturage abasaba kurushaho
kubahiriza ingingo ya 18 y’itegeko nshinga rya repuburika y’u Rwanda, rivuga ku kurengera umuryango nyaRwanda, abibutsa ko gukora icyaha cy’ihohoterwa cyangwa guhishira uwagikoze bihanwa n’amategeko, abasaba kurushaho kumvikana, kugira ubucuti hagati yabo, ndetse n’abashakanye bakarushaho kubana neza bakubaka imiryango ikomeye kandi itekanye, izira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’andi yose.

Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga igira iti:” Twubake umuryango uzira ihohoterwa “.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yasabye abaturage kwita ku mategeko agenewe kubahiriza uburenganzira bwa muntu, avuga ko baramutse bifashishije udushya tw’aka karere turimo akitwa “Duhurire mu isibo n’ingoga”. akitwa “Muturanyi ngirankugire tugeraneyo mu iterambere “. n’akitwa:” Gicumbi yaba iya mbere kubera njye “. ndetse bakarushaho gutanga amakuru mu gihe bumvishe hari imiryango yagaragayemo ihohoterwa bigakumirwa hakiri kare.

Uwari uhagarariye itsinda ry’abadepite
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyjntwari JMV

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *