AmakuruIbidukikije

Gahunda yo gupima ibyotsi biva mu binyabiziga ni igisubizo cy’ibanze ku byangizwa nabyo

Ibinyabiziga byo mu mujyi wa Kigali no mu y’indi mijyi itandukanye yo mu ntara iwunganira bikunze kugenda bisohora imyuka y’amabara atandukanye by’umwihariko ibikoresha ibikomoka kuri peteroli nka Lisansi na mazutu.

Nk’uko byakunze kugaragazwa cyane muri gahunda yo kurinda ikirere kwandura no guhura n’ihindagurika ry’ibihe, ibi byotsi bigaragaza ko byifitemo uburozi bugira uruhare rukomeye mu kugihumanya ndetse bikagaruka no ku kiremwa muntu ubwacyo.

Bigaragaza ko iyi myotsi ifite amabara atandukanye acucumuka azanuka mu kirere n’ubwo abenshi bazi ko ari umweru n’umukara gusa.

“Iyo imodoka zisohora ibi byotsi, ubibona ashobora kubona ari amabara abiri gusa umukara n’umweru ariko harimo ubururu bwijimye,umweru,umukara ndetse n’ubururu bwereruka. N’ikimenyetso kigaragaza ko moteri yakoze nabi ikagira ibyangirikamo imbere, uburozi bwatangiye gusohoka butaboneshwa amaso none ubu bigeze ku rwego bwivanga n’ibisohoka hanze tukabasha kubibona.”

Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, mu kwezi kwa gatatu batangaje ko Kuva mu kwa gatanu k’uyu mwaka hazatangira gahunda yo gupima imyuka iva mu modoka mu rwego rwo kurwanya ihumana ry’umwuka n’ihindagurika ry’ibihe hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abantu.

Ibi byakiranywe na yombi muri benshi barengera ibidukikije mu Rwanda barimo Dr Maniragaba Abias wagaragaje ko iyi gahunda urebye akamaro izagira ahubwo yari yaratinze.

Ati:”Iki gikorwa cyari cyaratinze kuko kirakenewe cyane,hari ingamba zitandukanye leta yashyizeho harimo no gutera inkunga abagura imodoka zidakoresha ibikomoka kuri peteroli, iki ni igikorwa cya mbere twinshimiye ariko Kandi gupima nabyo bikaba byiza kurushaho.”

Amahugurwa agenda atangwa mu nzego zitandukanye zijyanye no gusigasira ubusugire bw’ikirere agenda atanga umusaruro wo kugana ku gisubizo kirambye.Nzabarinda Isaac ni umuhinzi w’ibirayi n’umutubuzi w’imbuto zabyo mu karere ka Musanze avuga ko nyuma yo gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije, banahuguwe gukoresha ibikoresho bitangiza ikirere cyane cyane nk’imashini zifashishwa mu gusarura n’imodoka ,ibi byatumye ahitano kugura imodoka yubahiriza ayo mabwiriza.”

Ati:”inshuro nyinshi nahawe amahugurwa ku bijyanye no kurengera ibidukikije, dusanga ko biriya byuka biva mu modoka bigenda byangiza ikirere kugeza ku kayunguruzo k’izuba bigatuma Isi ishyuha cyane bituma ntekereza kujyana na gahunda ya leta yo kugura imodoka idateza ibyo bibazo Kandi ninabyo nshishikariza abandi bahinzi bagenzi banjye kugira ngo duhinge tunatanga inkunga ikomeye mu kurinda ikirere cyacu.”

Kugeza ubu mu gihe inzego zibishinzwe zitaratangiza iyi gahunda, hari barwiyemezamirimo bafite amagarage n’ibigo batangiye gupima ibinyabiziga umwuka bisohora nabo bakagaragaza ko umubare w’abatunze ibinyabiziga bitabira kubipimisha ku ihumana ry’umwuka bisohora bakiri bake cyane.

Umwe ati:” Ntabwo bari bitabira iyi gahunda neza kuko ntibiramenyekana cyane ariko twizera ko bizashoboka kuko ababikoresha babonye igisubizo cyiza ku binyabiziga byabo kuko hari ubwo umuntu baba bamaze kumurega kenshi muri Control Technic, yanyura hano agahita abona control n’ibintu bimushimisha nawe akagenda abwira n’abandi.’

Impuguke zivuga ko imyuka ikomoka ku binyabiziga yangiza ku kigero cyo hejuru ariko Kandi ngo ituma n’ibinyabiziga byabo bitaramba bityo ko kwitabira kubipimisha ari nyungu ikomeye ku kiremwa muntu.

“Abantu babyumve neza, ntabwo gupima ari inyungu za leta cyangwa abaturage gusa, ahubwo na wawundi ukoresha imodoka ninyungu ze, babyumve ko umuntu ukoresha lisansi cyangwa mazutu muri moteri ye itameze neza,igasohora iyo myanda mazutu cyangwa lisansi bishira vuba agahomba.”

Ku rwego rw’Isi buri mwaka habarurwa ko 16.2% by’imyuka ihumanya abantu n’ikirere ari ituruka mu binyabiziga,imyotsi iva mu binyabiziga mu Rwanda niyo iza ku isonga mu kwanduza umwuka abantu bahumeka rukaba rwariyemeje kugabanya imyuka yose yangiza ikirere ku kigero cya 38% bitarenze mu mwaka wa 2029.

Imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga iza ku isonga mu guhumanya umwuka mu mijyi myinshi hirya no hino ku isi. Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na REMA mu mwaka wa 2018 ku bitera ihumana ry’umwuka mu Rwanda, yagaragaje ko ibinyabutabire bya Nitrogen Oxide (NOx), Particulate Matter 10 &2.5 (PM10 & PM2.5), Carbon Monoxide (CO) n’ibinyabutabire bya hydrocarbons bitatwitswe ari byo biza ku isonga mu bisohoka mu myotis iva mu binyabiziga bigahumanya umwuka abantu bahumeka.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) yo mu 2021, igaragaza ko mu bihumanya ikirere, imyuka isohorwa n’imodoka ifata 40% ibicanwa birimo inkwi n’amakara bigafata 40% naho 20% isigaye igaterwa n’ibindi bitandukanye birimo ibikoresho by’ikoranabihanga bishaje n’indi myanda.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *