AmakuruPolitiki

Burera:RIB yagaragaje uburyo icuruzwa ry’abantu ririho n’uko abantu babyisangamo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukomeje ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira icuruzwa ry’abantu, by’umwihariko urubyiruko rwiganjemo abakobwa n’abandi bashukishwa imirimo yo hanze bakisanga baguye mu mutego w’ababacuruza.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu, tariki ya 18 Gashyantare 2026, mu bukangurambaga bwabereye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Kinyababa, aho abaturage benshi bitabiriye bahabwa impanuro zibasaba kuba maso no gufunga amayira yose ababashuka bashobora gukoresha.

Link kuri TikTok https://vt.tiktok.com/ZSmUWq31y/

Abaturage basabwe gushishoza, kugisha inama mbere yo gufata icyemezo cyo kujya mu mahanga cyangwa ahandi hatari mu hantu basanzwe bazi, ndetse no kwirinda amagambo y’abasezeranya amahirwe atizewe.

By’umwihariko, hatanzwe n’ubuhamya bw’abahuye n’iki kibazo, bwafashije benshi kurushaho gusobanukirwa amayeri akoreshwa n’abacuruza abantu.

Bamwe mu baturage bavuze ko inyigisho zatangiwe muri ubu bukangurambaga zabafashije guhumuka no kumenya uburyo abantu bashorwa mu buraya, imirimo ivunanye y’agahato (ubucakara), gukurwamo ibice by’umubiri n’indi mihanda y’ihohoterwa igamije inyungu z’ababikora gusa.

Ishimwe Clementine wo mu Murenge wa Kinyababa yagize ati: “Ibi nabimenye mbere binyuze ku mbuga nkoranyambaga, numva ubuhamya bw’umukobwa wajyanywe mu kindi gihugu bamubeshya ko agiye kwiga kaminuza, ariko agezeyo bamushyira mu buraya. Ku bw’amahirwe, yaje guhura na Ambasade y’u Rwanda iramufasha avayo.”

Yakomeje avuga ko ubuhamya bwatanzwe bwatumye arushaho gufata ingamba zo kuba maso no guhanura urubyiruko, cyane cyane abakiri bato, bakirinda kwitiranya ibyago n’amahirwe.

Link kuri TikTok 

Yongeyeho ko RIB yabahaye nimero zo guhamagara mu gihe babonye amakuru ku bantu bashobora kuba bari mu bikorwa byo gucuruza abantu, kugira ngo inzego zibishinzwe zibakurikirane.

Hagenimana Vincent, ukorera mu Murenge wa Kinyababa ariko akomoka mu Karere ka Rutsiro, yavuze ko urubyiruko rukwiye kwiga kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu aho guhanga amaso ibihugu batazi neza.

Yagize ati:“Bamwe bashukwa n’amakuru bakura ku mbuga nkoranyambaga, bakizezwa amafaranga menshi n’imirimo myiza, ariko amaherezo bakisanga mu bibazo bikomeye. Hari n’abajya mu bihugu bituranye bavuga ko bagiye gushaka amafaranga, bakagaruka barahindanye kubera ibibazo bahuye nabyo.”

Yasabye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bubateza imbere, biyungura ubumenyi kandi bagashakisha amahirwe y’akazi mu gihugu, birinda kwishora mu ngorane zishobora kubahombya ubuzima.

Umukozi wa RIB ushinzwe gukumira ibyaha, NTIRENGANYA Jean Claude, yagaragaje ko icuruzwa ry’abantu rikomeje kugaragara kandi ko ababikora bakoresha amayeri menshi yo guhigura cyane cyane urubyiruko n’abangavu.

Yagize ati:“Icyo twashatse kugaragariza abaturage ni uko iki kibazo gihari kandi kibugarije cyane abakiri bato bari hagati y’imyaka 18 na 30. Mu myaka itanu ishize, hagati ya 2019 na 2024, twabonye abantu 297 bahuye n’icuruzwa ry’abantu, barimo n’abo twabashije kugarura ubu bakaba bariho neza.”

Yongeyeho ko 90% by’abamenyekanye muri ibyo byaha bari mu kigero cy’imyaka 18-30. Yavuze ko abacuruza abantu babajyana mu mirimo ivunanye y’agahato, ubusambanyi n’ibindi bikorwa by’urukozasoni, ndetse hakaba hari n’abakurwamo ingingo z’umubiri zigacuruzwa.

Reba inkuru mu mashusho

NTIRENGANYA yasabye abaturage kumenya uburemere n’ingaruka z’ibi bikorwa, birimo kumugara, kuburirwa irengero no gutakaza ubuzima, abasaba kubyirinda no gutanga amakuru ku gihe.

Yagize ati:“Ababikora banyura cyane mu ikoranabuhanga no ku mbuga nkoranyambaga, aho basezeranya imishahara myiza, amashuri meza, cyangwa ubuzima bwiza. Abaturage nibashishoze, bagenzure abo babizeza ayo mahirwe, kuko hari ibikorwa bibi bihishe inyuma y’ayo magambo.”

Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abaturage bo mu tugari dutandukanye two mu Murenge wa Kinyababa, bufatanyije n’inzego z’umutekano zirimo Ingabo z’u Rwanda na Polisi, hamwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bakorana n’abaturage umunsi ku wundi.

Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zitabiriye ubu bukangurambaga
Abitabiriye bagaragaje ko barushijeho gusobanukirwa iki kibazo
90% y’urubyiruko nibo bakunze guhura niki kibazo cyo gucuruzwa
Hari abagaragaje ko hari bamwe bashukwa bakajya gushakira amafaranga mu bindi bihugu, amaherezo bakagaruka barahindanye
Bafashe ingamba zo gutangira amakuru ku gihe mu gihe babonye umuntu uri mu nzira zagarutsweho

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *