Utuntu n'utundi

Burera-Rugarama: Amakuru make atuma abarema isoko bata ubwiherero rusange bakajya kwituma mu mirima irikikije

Abahinga mu mirima ikikije isoko rya Rugarama, ryo mu karere ka Burera bavuga ko bahinga bakanasarura babisikana n’akangari ku mwanda uturuka ku barema iri soko bamwe bita Abanyesoko, bakirengagiza ubwiherero rusange buryubatsemo bakajya kwituma muri iyo mirima abandi bakihagarika ku bikuta by’inzu n’ibipangu.

Ngo ibi bikomoka ku kuba hari abavuga ko kujya mu bwiherero (W.C) bw’isoko bisaba kwishyura igicero cya 50Frws bakabona batabivamo Kandi bararyirirwamo bagahitamo kujya ku ruhande akaba ariho baruhukira.

Umubare munini w’inyubako zikikije iri soko zikorerwamo ubucuruzi bw’ibyo kunywa ahanini bya gakondo birimo :Ikigage,Ubushera n’urwagwa ku buryo hari abanga no kujya mu bwiherero bwite bw’utubare ngo bayanduriramo Indwara bakigira mu murima cyangwa ku nzu.

Bamwe mu bavuganye na Greenafrica.rw bavuga ko ibi bishobora kuzaba intandaro y’umwanda ushinze imizi n’uburwayi bwa hato na hato bwiganjemo inzoka n’izindi zikomoka ku mwanda mu bisi uhora mu mirima yabo.

Umwe muri bo yagize ati:”Nuko utakwemera kuza ngo nkwereke, nta mutabo n’umwe wasimbuka utarahura n’amabyi, abanyesoko bahagize umusarane mbese bose nimwo baza, mbere nabanje kuzajya nza guhagararamo nkabakagura ariko nagezaho ndarambirwa guhinga byakoroha kuko uhinga utwikira ariko gusarura ntibyoroshye”.

Bashinja abanyesoko kwishora mu mirima yabo batabanje kumenya amakuru agenga isoko kuko abenshi batinya kwishyura igiceri.

Undi ati:” Hano mu isoko hari ubwiherero bushya, batubwiye ko bwemewe gukoreshwa n’abanyesoko bose ku buntu mu gihe butarahabwa rwiyemezamirimo,ibi bamwe ntibashaka kubyumva kuko bamenyeye kwibeta bakajya mu bishyimbo, mu masaka cyangwa mu bigori hari n’abakora ubugome bakajya mu birayi bizasaba umuntu kubikuza intoki”.

Yakomeje ati:” Cyakoze ubanza bizasaba kuzafata mikoro (Microphone) bakazenguruka isoko babitangaza Wenda byazaduha agahenge, cyangwa bazatwemerere uwo tuzajya dufatira mu mirima yacu tuzajye tumuca amande ahanditse bizabera isomo n’abandi babitinye”.

Hagati aho hari abafite imyumvire yo kudakoresha imisarane rusange ngo bayanduriramo Indwara (infection) akaba ariyo mpamvu bahitamo ubu buryo bushaje.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko babiterwa no kuba hari utubare dufite imisarane ihora ifunze kubasaba urufunguzo buri kanya bajya kwihagarika bikabatera isoni bigatuma babigenda gutyo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama Ndayisaba Egide avuga ko ibyo kwishyura imisarane babikuyeho kuko ubwiherero bafite bukiri bushya.

Ati:” Ibyo kwishyuza ubwiherero ku bakeneye kwituma twabikuyeho kuko ubwiherero dufite ni bushya ntiburamara umwaka, Wenda twazabisubizaho tumaze kubona rwiyemezamirimo ariko abantu bamaze kumenyera kubukoresha.”

Yavuze ko abenshi bajya mu mirima no mu bihuru ari imyumvire mibi Kandi ko ari ababa baturutse kure.

Ati:” Abo bajya mu mirima no mu binani ni igikorwa kigayitse wenda bizasaba ubundi bukangurambaga gusa ni ababa batutse kure ariko tuzakomeza tubigishe kuko kwigisha ni uguhozaho.”

Yasabye abafite utubare gushishikariza ababagana gukoresha ubwiherero neza Kandi nabo bakabugirira isuku kugira ngo nabwo butazateza izindi ndwara.

Ati:” Abapima mu tubare turabasaba ko bashishikariza abakiriya babo kujya mu bwiherero, bakirinda kubufunga kandi bakabusukura kuko bukoreshwa na benshi kugira ngo butabatera indwara,abajya ku ruhande bigaye gusa turakomeza dushake igisubizo.”

Abenshi bavuga ko kunnya ku gasozi atarindangagaciro zikwiye Umunyarwanda, ni umwanda Kandi biragayitse, basaba ko ubuyobozi bwabaha uburenganzira bakazajya babifatira byaba na ngombwa bakabihanira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *