Utuntu n'utundi

Bamwe mu bafana bavuga ko Amavubi yatewe mpaga naho umutoza akagaragaza impamvu ze

Ikipe y’igihugu Amavubi yatsinzwe yihanangirijwe n’ikipe y’igihugu ya Benin byahuriye muro Côte D’Ivoire ,umutoza agaragaza inkomoka y’iyi nsinzwi ko ari amahirwe make.

Amavubi bayatsinze ibitego 3-0, bingana no guterwa mpaga nk’uko birikugarukwaho na bamwe mu bafana.

Nibitego bya Stevie Mounié ku munota wa gatandatu, Andreas Hountondji ku munota wa 67 na Hassane Imourane ku wa 70, ni byo byabaye itandukaniro muri uyu mukino wo mu Itsinda D ryo gushaka itike ya CAN 2025 wabereye i Abidjan ku wa Gatanu.

Icyo Umutoza w’Amavubi abivugaho

Umutoza Frank Spittler Torsten, yavuze ko amahirwe atari ay’u Rwanda ku mukino rwatsinzwemo na Bénin ibitego 3-0, yongeraho ko impamvu atakinishije Johan Marvin Kury ari uko ataramera neza mu bijyanye n’imbaraga mu gihe Ishimwe Anicet agikeneye kumenya imikinire y’Amavubi.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Frank Spittler yavuze ko yari yabwiye abakinnyi be ko bagomba kwirinda za koruneri n’imipira yo mu kirere igera kuri Steve Mounié usanzwe ukinira FC Augusburg yo mu Cyiciro cya Mbere mu Budage.

Ati “Twari dufite ibitekerezo byo kugarira impira miremire igera kuri nimero icyenda wabo, kubera ko buri gihe ni we wakira iyo mipira. Nabwiye abasore banjye ko tugomba kwirinda za koruneri, ariko rimwe na rimwe ntibishoboka, kandi rimwe na rimwe ukenera amahirwe. Uyu munsi nta mahirwe twagize.”

Ni igitego cya kabiri Mounié yatsinze u Rwanda mu mikino ine dore ko yaherukaga kubona izamu muri Werurwe 2023 ubwo ibihugu byombi byakiniraga i Cotonou.

Umutoza w’Amavubi yakomeje avuga ko gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa gatandatu biri mu byatumye umukino urushaho kugora abakinnyi be, ashimangira ko babuze amahirwe.

Ati “Ku bw’amahirwe make, twatsinzwe igitego nyuma y’iminota itanu, icyo gihe utekereza niba unyuzwe no gutsindwa 1-0 cyangwa uri bugerageze kubona inota. Twagerageje gusatira, baguma inyuma ndetse bugarira babifashijwemo n’ubuhanga bwabo n’umubiri wabo. Twagerageje cyane, abakinnyi bacu bakoze ariko nyuma na nyuma ikipe ya Bénin yabyaje umusaruro ubuhanga bwayo.”

“Uyu munsi ntabwo wari uwacu. Iyo bifata indi minota bikiri ubusa ku busa, byashobokaga ko umukino wagenda ukundi. Iyo uri inyuma nyuma y’iminota itanu, biragora.”

Abajijwe niba kuvunikisha Manzi Thierry mu gice cya mbere byaba ari byo byabaye impamvu yo kwinjizwa ibitego bitatu kuko uyu myugaruro yari amaze igihe akinana na Mutsinzi Ange kandi ubona bamenyeranye, Spittler yavuze ko na Niyigena Clément wasimbuye yakinnye neza.

Ati “Manzi ni umukinnyi w’ingenzi mu bwugarizi bwacu, byabaye ngombwa ko ajya hanze kubera imvune kandi byabaye ibihe bibi ku ruhande rwacu. Gusa, dufite abakinnyi bakiri bato bugarira bakina imbere mu gihugu, bari gukora cyane ngo babone amahirwe. Ndatekereza ko Clément yagize umukino mwiza. Iyaba gitego cya kabiri cyangwa icya gatatu cyagiyemo dufite Manzi, nta muntu wabona ibyo asubiza. Aba bakinnyi bakiri bato bakwiye amahirwe kandi yakinnye neza.”

Ku bijyanye na Johan Kury Marvin usatira izamu anyuze ku mpande, wahamagawe bwa mbere, ariko akaba atifashishijwe kuri uyu mukino, Umutoza w’Amavubi yavuze ko ataragera ku rwego rwo gukina imikino nk’iyi kuko akirutse imvune.

Ati “Marvin avuye mu mvune y’igihe kirekire. Kumuhamagara byari ukugerageza, twari tuzi ko atari ku rwego rwo gukina. Ariko ubu ni bwo buryo nshobora kubonamo abakinnyi nka we, ubundi nkategura ahazaza. Ntabwo yantengushye, ariko ubona ko ataramera neza mu bijyanye n’imbaraga ku buryo yakina uyu mukino mouzamahanga. Ni yo mpamvu atakinnye.”

Kuri Ishimwe Anicet na we utari mu bakinnyi bifashishijwe ku mukino, umutoza yavuze ko agikeneye kubanza kwinjira no kumenya imikinire ye.

Ati “Ni umukinnyi wahoze no mu ikipe. Ndizera ko uyu munsi mubona itandukaniro ryo gukina umupira w’amaguru uyu munsi no mu mezi ashize. Bisobanuye ko aba bahungu bakwiye kugira amakuru ku byo turi gukora mu myitozo cyangwa mu kibuga. Ntabwo dufite abakinnyi bo ku rwego rw’Isi ku buryo umubwira ngo aze ahite akina. Ntabwo ari ko bimeze mu ikipe yacu. Na we akeneye indi myitozo.”

Yongeyeho ati “Ikibazo cyabaye kuvuga ngo ese tumujyane cyangwa tumusige i Kigali? Twaravuze ngo tumujyane kuko byibuze hari imyitozo twakoranye hano, ariko ntibari ku rwego rw’uko twe nk’abatoza twatekereza ko twabashyize heza. Rimwe na rimwe bifata igihe ngo ube uri tayari. Nk’uko nabivuze kuri Marvin, ni ikibazo cy’uko adahagaze neza mu bijyanye n’imbaraga naho Anicet ni uko akeneye indi minsi yo kumenya imikinire yacu.”

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ifite amanota abiri mu mikino itatu, izakurikizaho kwakira Bénin mu mukino w’Umunsi wa Kane wo mu Itsinda D uzabera kuri Stade Amahoro ku wa Kabiri, tariki ya 15 Ukwakira 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *