AmakuruUbuhinzi

Amasoko yo muri EAC aracyari ingorabahizi ku bahinzi ba Kawa

Abakora ubuhinzi bwa Kawa mu Rwanda,bagaragaza ko ubu buhinzi bugenda burushaho gutera imbere no guhabwa agaciro n’amatsinda y’abahinzi atandukanye arimo n’amakoperative y’abagore n’ubwo hakiri imbogamizi z’amasoko yo mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba.

Bamwe mu baganiriye na Greenafrica rw bagaragaza ko umusaruro wa Kawa yabo ukenerwa cyane n’ibihugu byo hanze y’umugabane w’Afurika, kurusha uko ubucuruzi bwayo bwambukiranya imipaka bwakorwa mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Agendeye ku byaganiriwe mu nama yahuje ibihugu bya EAC yiga ku bucuruzi bwambukiranya imipaka ku bicuruzwa by’umwimerere(Agroecological products), yabereye i Jinja muri Uganda kuwa 27-31 Ukwakira 2025, umukozi wa koperative Dukunde Kawa Musasa ikorera mu Karere ka Gakenke ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi n’amasoko Gilbert Muhire agaragaza imbogamizi bagihura nazo mu rugendo rwo kwakura ubucuruzi bwayo mu Karere.
caption id=”attachment_14085″ align=”alignnone” width=”1280″] Koperative Dukunde Kawa Musasa imaze kugira ubushobozi bwo kwitunganyiriza ikawa

Ati:”Mu ikawa duhinga harimo iy’umwimerere n’itari iy’umwimerere, iy’umwimerere niyo dukoreshaho ifumbire y’imborera gusa Kandi tugakoresha n’uburyo bwo kurwanya ibyonnyi tudakoresheje imiti yo mu nganda, ni mu gihe ikindi gice cy’abahinzi bo bakoresha ifumbire n’imiti yica udukoko byemewe mu Rwanda byo mu bganda.”

Mu mwaka ushize umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi wasohoye itangazo ruvuga ko ntangicuruzwa kizongerankwinjira mu bihugu byabo kitarahinzwe mu buryo bw’umwimerere bubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima n’ubutaka.muri rusange bizwi nka Agroecology. Gilbert agaragaza ko koperative yabo yatangiye kubahiziza ubu buryo kugira ngo bakomeze kuba ab’imbere ku isoko mpuzamahanga.

Ati:”Ubu buryo twatangiye kubwubahiriza ariko turacyafite imbogamizi kuko bidusaba kubanza gufata Umwitangirizwa cyangwa ikawa mpagararizi (samples),zikoherezwa kubanza gupimwa muri laboratories zabo akaba aribyo bemeza ko nta myanda ikomoka ku mafumbire irimo. Bivuze ko imbogamizi yo kuba nta laboratory yo gupima dufite mu Rwanda ngo muri rwa rugendo rwo gutoza abahinzi bacu tube twabanje kwipimira Ikawa yacu kugira ngo tumenye ko bari kubikora neza.

Gilbert avuga ko iyi nama bayitezeho gukemura imbogamizi bahuraga nazo zo kuba nta masoko bafite muri EAC,bitewe n’imbogamizi byinshi zaganiriweho zirimo imisoro itandukanye y’ibihugu, itangwa ry’ibyangombwa (certificates), uruvangatiranye rw’ibicuruzwa by’umwimerere n’ibutari umwimerete ndetse n’ikibazo cy’indimi zitandukanye z’abacuruzi bambukiranya imipaka gituma kimvikana bibanza kugirana hagati yabo.

Arabica nibwo bwoko bw’ikawa bihingwa mu misozi miremire

Ati:”Nubwo twoherezs ikawa yacu hanze y’igihugu, ntabwo turagira amasoko muri EAC,iyo twohereza ku y’indi migabane niyo twita GREEN, ikibura icyiciro kimwe kugira ngo itungabywe inyobwe. Mu gihe twebwe dufite uburyo bwo gukangaranga ikawa ya nyuma kugira ngo ihite inyobwa, iyamaze kongererwa agaciro izaba inyungu kurusha koherezs itaratunganywa ku cyiciro cya nyuma.”

Yakomeje ati:” U Rwanda na EAC icyo duhuriyeho,ni uko iyo Kawa yoherezwaga ikajya gutunganyirizwa i Burayi, bakagaruka bajayitugurisha kubgiciro gihenze, ubu rero turi gushaka kwagura amasoko muri EAC kugira ngo natwe tube twahageza iyo Kawa yacu yatangiye hatabanje kuzamo ibindi bicuro byo kuba yaranyuze kuby’indi migabane ikabona kugaruka, niba ibuye hano hafi, bazayibonera ku giciro cyaza kandi natwe bizamure inyungu twabonaga.”

Kuba ibihingwa by’umwimerere n’ibihingishijwe amafumbire mva ruganda bidapimishwa ijisho ntibiteye imbogamizi ubucuruzi bwa Kawa

Mu bihingwa ngandurabukungu by’umwihariko Ikawa,bigaragazwa ko iyi mbogamizi itarenereye cyane kuko abagura ikawa bagura icyemezo cy’ubuziranenge(Certificates),mu Rwanda habaho S Marker,ikimenyetso kigaragazwa ko igicuruzwa cyujuje ubuziranenge mu Rwanda, no mu bindi bihugu bagira ibimenystso byabo Aho haba hari ibigo bikorana nabo bikora ubugenzuzi bihereye ku muhinzi mu mirima kugeza ku musaruro w’ikawa ubwayo aho bashobora gupima ubutaka ikawa yateweho cyangwa se amababi y’igiti.

Umucuruzi w’ubahirije uburyo by’ubuhinzi bw’umwimerere, ahabwa icyangombwa Kandi hari ikimenyetso ashyira ku ikawa ye ku buryo umuguzi ajya kuyishaka aricyo akurikiye.kuko aba azi iy’umwimerere(Organic) n’ibindi burango bitewe niyo ashaka.

Ibi bitandukanye n’ubundi buhinzi bw’ibihingwa byo kurya bikoreshwa mu gihe gito nk’imboga,imbuto na bimwe.mu binyabijumba n’ibinyamishogi kuko byo bihita byangirika. Gusa iyi nama yagaragaje ko hari ingamba zitandukanye zafatwa nabo bakajua bahabwa ibyangombwa by’ubucuruzi bakora,igihingwa kikitabwaho guhera mu murima kugeza kigejejwe ku isoko.

Ibi mu masoko yo mu bihugu biteye imbere nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubusuwisi,Ubutaliyani n’ibindi..byamaze gutangizwa aho igicuruzwa kiba kiriho akamenyetso kagaragaza uburyo cyahinzwe,umuguzi agahitamo icyo akeneye ahanini agendeye ku bushobozi afite n’ingano y’ibyo akeneye.

Ibihingwa bihingwa mu ikawa y’umwimerere bikwiye guhabwa agaciro

Koperative Dukunde Kawa yohereza 90% by’ikawa yayo hanze y’igihugu

Abahinzi ba Kawa, akenshi bakunze kuvangamo ibindi bihingwa bijyana nayo nk’ibihaza,ibihumba,ibirayi,insina,imboga ndetse n’ibindi biti by’imbiuto nka Voka. Akenshi umusaruro w’ibi bihingwa ntiwitabwaho kuko ugirwa uwo mu rugo gusa cyangwa se abandi bakawugura ku giciro baguraho ibyajingishije amafumbire mva ruganda n’imiti yica udukoko.

Gilbert agaragaza ko umusaruro wabyo uranutse witaweho umurima uhinzwemo ikawa,wazajya utanga inyungu mu buryo ngandurarugo na ngandurabukungu Kandi umuhinzi karushaho kunguka bityo agakomeza gutanga umusanzu wo kongera ibicuruzwa butangiza ubuzima bwa muntu.

Ati:”Mu ikawa havangwamo n’ibindi bihingwa ariko akenshi usanga bidahabwa agaciro bikwiye Kandi ikawa yahinzwe mu buryo bw’umwimerere, n’igihingwa bindi byatewemo biba ari umwimerete,niba ari Voka,ibirayi cyangwa se ibihaza bivuze ko bitagezweho na y’amafumbire yangiza.

Ibi ni umusaruro wagakwiye kwitabwaho ukivanywa mu murima, ugahita ushyirwaho cya kirango cy’umwimerere bikajyanywa gucurizwa ahabugenewe ndetse ku giciro cyiza. N’ibicuruzwa biba bigomba kwitabwaho kuko ubijinze abaha yitaye ku.mwimerere w’igihingwa akirinda ubwinshi bw’umusaruro ishobora kwangiza ubuzima bw’uwawuriye. Ibigo bifite intego yo guteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere muri Afurika y’Uburasirazuba nka Rwanda Organic Agricultural Management(ROAM) n’ibindi byo mu Karere,bikwiye gukomeza kugenda imbere y’abahinzi ku buryo bikabafasha gutuma umusaruro wabo ugura agaciro.”

Ba rusahurira mu nduru(smuggling )bashobora kwiyitorira ibimenyetso by’umusaruro wemewe baracyari imbogamizi

Ikawa yahinzwe neza mu buryo bw’umwimerere ihabwa ibyangombwa biyemerera gucuruzwa ku isoko mpuzamahanga no kugira agaciro k’umwihariko mu masoko agezweho(supermarkets),ibi ni himwe mu byagaragajwe ko hari abashobira kwifashisha ibimenyetso by’ikawa yemewe bagashyirano intuburano,umukiriya bigatuma abihirwa akaba yakwijujutira abo yizeraga.

Gilbert agaragaza impungenge kuri iki kibazo yagize ati:”Ibi kuva na.mbere byagiye bibaho, Wenda twe ntibiratubaho ariko hari bagenzi bacu byabayeho aho umuntu ahobora gufata amapaki asa neza nk’ayawe, yarangiza agapakiramo ibyo yishakira,umuntu isanzwe anywa ikawa yacu urugero nanywa kuri iyo ya bari ga, aravuga ko Musasa basigaye bakora ikawa mbi, Kandi Wenda ni amashahi yagize asa n’ayacu ashyiramo ibitaribyo.”

Yakomeje ati:”Turabizi ko ibyo bibaho Kandi bizanabaho,abantu biyitirire ibicuruzwa by’abandi, ibyaganiriwe muri iyi nama Kandi bizaba igisubizo ni uko mu gihugu runaka, bashyiramo centre izwi icuruza ibicuruzwa by’umwimerere. Ikindi hari uruhare natwe abahinzi n’abacuruzi dushobora kugira m,tukegera abafite za supermarkets tukabasaba umwanya twashyiramo ibicuruzwa byacu ku buryo bizahya byorohera umukiriya kubitandukanya n’ibindi.”

Ikawa ya Dukunde Kawa Musasa ifite unwihariko wo kuba ihingwa mu misozi mirenire, ikawa zizwi cyane ku rwego mpuzamahanga ni ubwoko bubiri aribwo Arabica ihingwa mu misozi mirenire na Robusta ikunze guhingwa mu mibande no mu bishanga.

Arabica niyo izwiho kuryoha kurusha izindi ari nayo mpamvu iya Musasa ihingwa mu gice cy’ibirunga ahari imisozi mirenire iri ku butumburuke bwa metero 2200 uvuye ku nyanja. Iyi koperative ifite unwihariko wo kuba ariyo ifite ibikoresho bibafsha gutunganya Ikawa juva mu buhimbikiro (pipiniere) kugeza inyowe.

Abagize iyi koperative bifuza ko bakwagura amasoko y’ikawa yabo muri Afurika y’Uburasirazuba

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, abagize Koperative ya Dukunde Kawa Musasa bafite intego yo guhinga ikawa ivanze n’ibindi biti byibuze by’amoko 12 atandukanye bisanzwe bivangwa n’imyaka mu rwego rwo gusigasira umwimerere w’umwuka mwiza no gufata ubutaka ndetse no kuzigama ubwatsi bw’amatungo arya amababi y’ibiti.

Mu gice cy’imisozi mirenire ikawa igira uruhare mu gufata ubutaka, nk’uko byatangajwe mu bushakashatsi bwakozwe na NAEB bagaragaje ko ikawa ubwayo ari igiti.

Urugemwe rw’ikawa rukigemurwa,rugemurwa mu gihe cy’amezi umunane, kugeza mu murima, umuhinzi ategereza byibuze imyaka itatu kugira ngo atangire kuyisarura buri mwaka. Ubuhinzi bwayo mu Rwanda bugira sezo(season) imwe, Aho gusarura bitangira muri Gashyantare cyangwa mu ntangiriro za Werurwe kugeza muri Kamena, aha hari ibindi bice bishobora kubona umusaruro muke muri Kanama na Nzeri.

Raporo za NAEB zigaragara ko igiti kimwe cya Kawa, cyera hagati y’iburo 2.5-3kg, ariko umuhinzi wakoreye Kawa ye neza,birashoboka ko igiti gishobora kwera hagati y’ibiro 10-15kg mu Mwaka. Umunyamuryango wa koperative Dukunde Kawa Musasa byibuze agomba kuba afite ibiti 300,ufatiye ku biro byo hagati Wenda 6kg ugakuba n’ibuti 300 biba Toni 1800t, ikiro.kimwe cy’igitumbwe kigura 1200Frws,ku mwaka byibuze umuhinzi asarura 2,160,000Frws.

Koperative Dukunde Kawa Musasa,yatangiye mu mwaka w’2000 itangijwe n’abahinzi bacirirtse 300,bari bafite intego yo kwishyira hamwe kugira ngo babashe kugeza ikawa yabo ku masoko mpuzamahanga hagamijwe guhanga n’abamamyi bacuruzaga ikawa mu buryo bwa magendu. Uku kwishyira hamwe byahuye na pilitiki y’igihugu yo kubumbira abantu mu makoperative hagamijwe kugeza umusaruro ku isoko ryagutse.

Kugeza ubu umusaruro w’iyi koperative ungana na 90% woherezwa hanze y’igihugu kuko buri mwaka bohereza kontineri zigera 12, buri imwe iba irimo toni byibuze 19,200,ubu bafite intego yo kongerera imbaraga koperative z’abagore n’urubyiruko mu rwego rwo kubakundisha Kawa n’ubwo bemeza ko hakiri imbogamizi zo kuba abahinzi ba Kawa ari abakuze byibuze ubu bari mu kigero cy’imyakay’amavuko 59 kuzamura.

Inama yiga ku bucuruzi bwambukiranya imipaka bw’ibikomoka ku buhinzi bw’umwimerere yafatiwemo ingamba zo kunoza ubu bucuruzi
Iyi nama yitabiriwe n’abahinzi ,abacuruzi, abafata ingamba zitandukanye baturutse mu bihugu bigize EAC
Hatekerejwe gahunda yo gushyiraho centre zicururizwamo ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi bw’umwimerere
Abacuruzi biyemeje kubahiriza amabwiriza azashyirwaho yo gutuma ibi bicuruzwa byongererwa agaciro

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *