Abafite aho bahurira n’amafunguro agaburirwa abanyeshuri barenga 1000 bamaze guhugurwa
Binyuze mu bukangurambaga bwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ibinyujije mu Kigo Gitsura Ubuziranenge, RSB, abantu 1068 bafite aho bahuriye n’uruhererekane rw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri bari mu bigo by’amashuri bamaze guhabwa amahugurwa yo kwita ku buziranenge bw’ayo mafunguro.
Ubu bukangurambaga bwatangiranye n’Ukubozo 2024, bugamije gushishikariza abantu bose bafite aho bahuriye b’amafunguro ahabwa abanyeshuri guhera ku bahinzi, abasarura, abatunganya umusaruro, abawujyana ku isoko, abawugemura ku bigo, abashinzwe ububiko ndetse n’abategura amafunguro y’abanyeshuri kurushaho kwita ku buziranenge bwayo birinda ingaruka yateza.
Ku ikubitiro, aya mahugurwa yatangiriye mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, yitabirwa n’abahinzi, abakozi bashinzwe ubuhinzi, abagemura ibiribwa mu bigo by’amashuri n’abayobozi b’amashuri, bigishwa uko bajya bakurikirana neza ibigaburirwa abanyeshuri birinda ingaruka zishobora guterwa n’amafunguro atujuje ubuziranenge zirimo no kuba yakwica abayafashe.
Bamwe mu bahuguwe, bemeza ko bungutse byinshi kandi ko gushyira hamwe kwabo bizabafasha kugenzura neza ko ubuziranenge bw’ibiribwa bihabwa abanyeshuri bwubahirizwa.
Akimana Liliane ni umwe muri bo, yagize ati “Muri aya mahugurwa twungukiyemo byinshi bidufasha gukomeza kunoza umurimo. Nka twe abashinzwe ububiko bw’ibiribwa ku mashuri twamenye ibiribwa bitagomba kuvangwa mu bubiko, uko ububiko bugomba kuba buteye n’ibyo kwitabwaho mu kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa.”
Mujawamariya Odette, ni umuyobozi w’Ishuri rya Remera Catholic, nawe yagize ati “Kuduhuriza hamwe twese abagira uruhare muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri tuvuga ku buziranenge ni byiza cyane. Iyi gahunda iri gutanga umusaruro kuko ifasha abana, abarezi n’ababyeyi. Tugiye gukomeza kunoza ubuziranenge n’isuku.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amabwiriza y’Ubuziranenge muri RSB, Gatera Emmanuel, yasobanuye ko bitarenze ukwezi kwa Kamena 2025, hazaba hashyizweho ishuri ry’icyitegererezo muri buri karere, rifasha mu guhangana n’imbogamizi abatanga ibiribwa ku mashuri n’ababiteka bahura na zo.
Ati “Ibyo byose birimo guhinga, gutunganya umusaruro kugera kuri wa muntu uteka, kugira ngo abashe kugira uruhare kandi anabihuza n’ubuziranenge, ku bufatanye n’akarere n’abandi bafatanyabikorwa. Tuzashyiraho ishuri ry’icyitegererezo abantu bakwigiraho.”
Hakizimana Jean Damascene, we ni rwiyemezamirimo ugemura ibiribwa ku mashuri, yagize ati “Ahantu hari icyuho ni ukujya ku masoko, ukamenya ibyo uhitamo, akenshi ba rwiyemezamirimo, kubera ko baba bashaka inyungu bihitiramo ibihendutse kuruta ibindi kuko ibihendutse rimwe na rimwe ntabwo biba byujuje ubuziranenge.”
Icyiciro cya mbere cy’ubukangurambaga cyakorewe mu Turere twa Burera, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Kayonza, Nyagatare, na Gasabo mu gihe ibindi byiciro bizakomereza mu gihugu hose.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mashuri abanza n’ay’isumbuye ya Leta n’afitanye amasezerano na Leta habarirwamo abanyeshuri barenga miliyoni enye bafatira amafunguro ku ishuri ariho bahera basaba inzego zose gufatanya mu kwita kugera ku ireme ry’ubuziranenge bw’ibiribwa bagabura.