Utuntu n'utundi

Minisiteri y’ubuzima yavuze ku modoka itwara indembe yagaragaye irigupakirwamo Sima

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko amakuru y’ubikorwa byo gukoresha ambulance mu buryo butari bwo, aho yagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yamenyekanye kandi ababikoze bamaze guhanwa.

Aya mashusho yagaragaje imodoka isanzwe ikoreshwa mu gutwara abarwayi iri gupakirwamo sima, ibintu byatumye benshi bibaza ukuntu ikoreshejwe mu buryo bwatandukanye n’icyo yagenewe.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, ni we watangaje aya makuru bwa mbere, asangiza abantu aya mashusho atangaje.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Mubajije aho byabereye, nasanze biri gukwirakwira cyane muri group, kandi ntekereza ko byamenyekana mu gitondo.”

Minisitiri w’Ubuzima yasubije atangaza ko amakuru y’iyi ambulance yamenyekanye, ndetse ababikoze bamaze gufatirwa ibyemezo. Yongeyeho ko imodoka zitwara abarwayi zidakwiye gukoreshwa mu bindi bikorwa.

Yasabye abaturage kuba maso no gutanga amakuru ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo ibikorwa nk’ibi birangirire aho.

Yabwiye abaturage ko iyo babonye ibintu byabaye nabi, bashobora guhamagara nimero 912.

Imbuga nkoranyambaga kandi zigaragaza amakuru y’ibikorwa bibi, kuko no mu cyumweru gishize hagaragaye amashusho y’umugabo bivugwa ko yahoze ari Pasiteri akubita umugore we mukuru kubera ikibazo cy’amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *