AmakuruUbukungu

Musanze:Imyanda yabongamiraga abaturage igiye kubazanira amafaranga

Nyuma y’uko hashize igihe ikimoteri cyakusanyirizwagamo imyanda mu karere ka Musanze cyuzuye, ubu abaturage barishimira ko imyanda yababongamiraga igiye kubaha amafaranga no kubaha ifumbire yitezweho kongera umusaruro w’ubuhinzi bwabo.

Abatuye muri aka Karere banejejwe n’uko hari kubakwa uruganda ruzajya rutunganya iyo myanda rukayikoramo ifumbure n’ibindi.

Uru ruganda ruri ku buso bwa hegitari 6.

Hashize imyaka 4 ikimoteri cy’Akarere ka Musanze cyuzuye aho gisanzwe gikusanyirizwamo imyanda itandukanye itavanguye, abahaturiye n’abakora muri iki kimoteri bavuga ko byari biteje ikibazo cy’isuku nke.

Hashize icyumweru mu Murenge wa Gacaca imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rukusanyirizwamo imyanda rukanayitunganya itangiye.

Ku ikubitiro abaturage basaga 1000 nibo bagiye guhabwa akazi bamwe muri bo bavuga ko uretse amafaranga azabafasha kwiteza imbere bazahakura n’ifumbire ibafasha kongera umusaruro.

Kompanyi ya Chine Geo Engineering Corporation niyo irimo kubaka uru ruganda ruzatwara asaga Miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umukozi ushinzwe ubwubatsi kuri iyi site, Eng Gato Ereneste avuga ko mu gutanga akazi bahera ku baturage bahaturiye.

Akarere ka Musanze kavuga ko uru ruganda rwitezweho gukemura burundu ikibazo Akarere kamaranye igihe cyo kutagira ikimoteri kigezweho.

Uru ruganda ruzajya rutunganya imyanda mu buryo bugezweho n’umushinga w’ikigo Wasac ukazaha akazi abakozi 400 bahorahoubwo ruzaba rumaze kuzura nyuma y’amezi 12.

Inkuru ya RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *