Urugendo rw’iterambere rya Periki y’Akagera n’uruhare rwayo mu guteza imbere ubukererugendo bw’u Rwanda(Amafoto)
Periki y’Akagera iri mu byakozweho bishyizwemo imbaraga mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu byashyizwemo imbaraga harimo kubungabunga amapariki no gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima bibarizwamo. Pariki y’Akagera na yo yari yarangiritse ku kigero cyo hejuru.
Pariki y’Akagera yashinzwe mu 1934 ihabwa izina biturutse ku Mugezi w’Akagera unyura hafi yayo.
Ni cyo gishanga kinini muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati mu kugira urusobe rw’ibinyabuzima byinshi uhereye ku bimera, ibishanga, ibiyaga n’inyamaswa.
Iyi pariki ifite inyamaswa nini z’inyamabere zigera ku bihumbi 12 n’ubwoko bw’inyoni bwabashije kumenyekana burenga 520.
Umutekano muke, ba rushimusi n’ibindi bikorwa by’abayituriye byari byaratumye yangirika mu buryo bukomeye itakaza hafi kimwe cya kabiri cy’ubuso buyigize mu myaka ya 1990.
Yanatakaje inyamaswa zirimo intare, inkura n’imbwa z’agasozi.
Impinduka kuri Pariki y’Akagera zaje mu 2010. Muri icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwafatanyije na Africa Parks, ikigo cyubatse izina mu kuzahura urusobe rw’ibinyabuzima ruri mu kaga, hirya no hino muri Afurika.
Muri ubu bufatanye, nibwo urugendo rwo gusana Pariki y’Akagera rwatangiye. Mu byakozwe ku ikubitiro harimo kugarura zimwe mu nyamaswa zari zarazimiye muri iyi pariki, zirimo intare n’inkura.
Kuzamura ubukungu bw’abaturiye Pariki
Intsinzi kuri Pariki y’Akagera ntiyagarukiye gusa ku kubungabunga inyamaswa n’aho zitaha ahubwo ahubwo yaharaniye kuba isoko y’iterambere ry’abaturage by’umwihariko abayituriye.
Ibi byakozwe binyuze mu mahirwe y’akazi aboneka muri iyi Pariki no gusaranganya inyungu iva mu bukerarugendo ikagera ku baturage.
Iyi nyungu yavuye kuri miliyoni 200 Frw mu 2015 igera kuri miliyoni zirenga 500 Frw 2022 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Pariki. Mu bikorwa harimo kubaka ibikorwaremezo nk’amavuriro, amashuri no gutera inkunga imishinga y’iterambere.
Nko mu Ugushyingo 2022, hatangijwe icyanya cyororerwamo amafi yo mu bwoko bwa Tilapia kizwi nka Gishanga Fish Farm guherereye mu birometero 10 uvuye muri Pariki nk’umwe mu mishinga y’iterambere ku bayituriye.
Abanyeshuri bagera ku 2000 n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagera kuri 350 boroherezwa gusura Pariki y’Akagera buri mwaka binyuze muri porogaramu yo gutanga amasomo ku kubungabunga ibidukikije.
Uyu munsi Pariki y’igihugu y’Akagera ikomeje imirimo yayo hamwe n’abaturage bayituriye, izana inyungu mu bukungu n’imibereho myiza yabo, bituma ibinyabuzima bibarizwamo birushaho gutekana.
Uruhare rw’abaturage
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko ingamba zifatika zigamije gutuma amategeko yo kubungabunga ibidukikije yubahirizwa n’uruhare rw’abaturage ari byo byatumye Pariki y’Akagera yongera kugarura ubuzima.
Ibikorwa byo kwirukana ba rushimusi byamaze nibura imyaka itanu hanyuma intare n’inkura z’umukara zisubizwamo hagati y’umwaka wa 2015 na 2017. Ni mu gihe inkura z’umweru zashyizwemo mu 2021 mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubwo bwoko.
Muri rusange inyamaswa zo muri Pariki y’Akagera zariyongereye ziva ku 5000 mu 2010 none ubu zigeze ku bihumbi 12.
Inkura z’umweru zigera kuri 30 zakuwe muri Afurika y’Epfo zashyizwe muri Pariki y’Akagera mu 2022, kuri ubu zarororotse bigaragara ko zaguwe neza.
Muri Mutarama uyu mwaka, ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko mu 2023, yasuwe n’abantu 54.141 barimo Abanyarwanda 26.047, abanyamahanga 23.047 ndetse n’abanyamahanga 4534 batuye mu Rwanda.
Imibare y’abasuye Pariki y’Akagera yariyongereye ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2022 kuko yari yasuwe n’abagera ku bihumbi 41 bayifashije kwinjiza miliyoni 3,7 z’amadolari.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukerarugendo muri Pariki y’Akagera, Karinganire Jean Paul, yatangaje ko iyi mibare yiyongereye cyane bitewe na gahunda ya Leta yo kumenyekanisha igihugu binyuze mu nama zitandukanye zibera mu Rwanda, amasezerano Urwego rw’Igihugu rw’Iterambe, RDB, rusinyana n’amakipe anyuranye arimo Arsenal, PSG na Bayern Munich n’ibindi.
Yavuze ko bakurikije imibare y’abasuye iyi pariki mu 2023, basanga mu mwaka wa 2024 bazasurwa n’abarenga ibihumbi 60.
Pariki y’Akagera ifite ubuso bwa kilometero kare 1120, ibarizwamo inyamaswa zirenga ibihumbi 12. Muri zo harimo eshanu nini ku Isi, ni ukuvuga Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo.
Ubuyobozi bwa Pariki buvuga ko mu bituma abantu benshi bayisura harimo kuba babasha kubona izo nyamaswa nini, urugendo rworoshye kuva Kigali ugera muri Pariki, umutekano, amacumbi ari hafi, kuba Abanyarwanda bishyize hamwe bakajya kuyisura bagabanyirizwa ibiciro n’ibindi.
Inkuru ya IGIHE
Pingback: Akagera National Park: A Pillar of Rwanda’s post-genocide Rebuilding efforts - Green Africa