Gicumbi: Abiga muri Kaminuza ya UTAB basoje amasomo biyemeza gutanga umusanzu ukomeye mu kubaka u Rwanda.
Ishuri ry’Ubugeni n’ikoranabuhanga UTAB ( University of Technology and Arts of Byumba) ryatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 15, abahakuye ubumenyi biyemeza kuzakoresha indangagaciro bahakuye, no gufatanya n’abandi mu iterambere ry’ igihugu cy’ u Rwanda.
Babigarutseho kuri uyu wa 20 Nyakanga 2026 mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bagera ku 1474 bize amashami atandukanye, hagamijwe gutyaza ubumenyi no gukora mu buryo bw’umwuga bikazabafasha gutanga Serivisi nziza mu baturage, no mu bigo bitandukanye bazakoreramo.
Irakoze Clemence waje mu banyeshuri b’indashyikirwa mu biga inderabarezi avuga ko iyi Kaminuza ifite abarimu bashoboye, ndetse ko hari n’abaturuka mu bihugu byo hanze hagamijwe gutanga amasomo afite ireme no kwigisha ibikenewe ku isoko ry’ umurimo.
Yagize Ati:” Twahawe amasomo atandukanye kandi abatwigishije bafite ubushobozi buhambaye”.
Bugingo Eric wize mu ishami rya Animal Production, yahembwe n’ikigo gitanga amahugurwa ku bworozi bw’ Ingurube VAF (Vision Agribusiness Farm) kubera amanota ashimishije yabonye, ashyigikirwa uburyo agomba gutangira imirimo afite ibikoresho byakwitwa nk’ igishoro.
Dr Ndikubwimana Theoneste ushizwe ireme ry’ uburezi muri HEC ikorana na Minisiteri y’uburezi, yavuze ko igihugu gikeneye abakozi bafite indangagaciro ndetse ko bagomba kuzarangwa n’umurava mu kazi, bagakunda umurimo no gukorera hamwe n’abandi kuko abashyize hamwe nta kibananira.
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye abahawe impamyabumenyi kurangwa no gukunda akazi, ariko bakaba n’inyangamugayo harimo no gukunda igihugu.
Umuyobozi w’iyi Kaminuza Dr Padiri Munana Gilbert avuga ko iri shuri ayoboye rifite n’irindi shami mu Karere ka Gatsibo ahitwa Kiramuruzi, ndetse ko bakomeje kwagura inyubako mu rwego rwo kurushaho kwakira abarigana no guteza imbere ireme ry’ Uburezi.
Yagize Ati:” Turashaka ko muzatanga umusaruro bigendanye n’indangagaciro mukuye hano, mugomba kurangwa n’ ikinyabupfura kandi muzaduheshe ishema, ndetse n’ ababyeyi bafite abana babo turabizeza kubakira no kubaha uburezi bufite ireme”.
Iri shuri rya UTAB ryatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 15, kuri uyu munsi abakoze Graduation bagera ku 1474 biyemeje gutanga umusaruro ku isoko ry’ umurimo.








