U Rwanda Rwinjije Miliyari Zirenga 11.7 Frw mu Bicuruzwa by’Ubuhinzi byoherejwe mu Mahanga mu Minsi Itanu
U Rwanda rwinjije asaga miliyari 11.8 Frw mu bicuruzwa by’ubuhinzi byoherejwe mu mahanga hagati ya tariki ya 6 n’iya 10 Nyakanga 2026, nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) ibigaragaza.
Muri iyo minsi itanu, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 9,101 z’ibikomoka ku buhinzi, bikomeza kugaragaza uruhare rukomeye uru rwego rugira mu kwinjiriza igihugu amadovize no guteza imbere ubukungu.
Ibicuruzwa by’ubuhinzi bitandukanye ni byo byinjije amafaranga menshi, aho byoherejwe mu mahanga bingana na toni 7,048, bikinjiriza igihugu asaga miliyari 5.12 Frw. Byoherejwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ndetse no mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Icyayi n’ikawa nabyo bikomeje kuza mu myanya y’imbere mu byoherezwa mu mahanga byinjije akayabo, aho Icyayi kingana na toni 585, cyinjije asaga miliyari 2.44 Frw, mu gihe ikawa ingana na toni 253 yinjije asaga miliyari 1.76 Frw.
Imboga zoherejwe mu mahanga zingana na toni 620, zinjije asaga miliyari 1.27 Frw. Amasoko yazo akomeye ni u Bushinwa, u Bwongereza, u Buholandi, UAE, u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika.
Imbuto zoherejwe mu mahanga zingana na toni 321, zinjije asaga miliyoni 485 Frw, zoherezwa cyane muri UAE, u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika.
Ibikomoka ku bworozi byoherejwe mu mahanga bingana na toni 270, byinjije asaga miliyoni 611 Frw, ahanini byoherezwa mu bihugu bya Afurika.
Ni mu gihe indabo zoherejwe mu mahanga zingana na toni 4, zinjije asaga miliyoni 32 Frw, nyuma y’uko zoherejwe cyane muri Nigeria, u Buholandi n’u Bwongereza.
Iyi mibare igaragaza ko u Rwanda rukomeje kwagura amasoko y’ibicuruzwa byarwo byoherezwa mu mahanga no kongera agaciro k’umusaruro w’ubuhinzi. Inashimangira kandi uruhare rw’urwego rw’ubuhinzi mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, kongera amadovize no gushyigikira gahunda yo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.

