AmakuruPolitiki

Ibyihishe inyuma y’isinwa ry’amasezerano hagati ya Aston Villa na Visit Rwanda

Aston Villa yabaye ikipe nshya u Rwanda rugiye gukorana nayo binyuze muri Visit Rwanda. Amasezerano aherutse gusinywa, yatangajwe ku wa Kabiri Saa Kumi z’i Kigali, yari umusaruro w’ibiganiro n’ubushuti bukomeye bumaze igihe kinini hagati y’u Rwanda n’abayobozi b’iyi kipe.

Amasezerano ya Visit Rwanda na Aston Villa arihariye. Ni bwo bwa mbere ikipe yo ku mugabane w’u Burayi igiye kuzajya yambara Visit Rwanda imbere ku gatuza. Ibyari bimenyerewe ni Arsenal yayambaraga ku kuboko, Atletico Madrid iyambara imbere mu gatuza ariko ku myenda yo mu myitozo na PSG iyambara mu myitozo.

Kugira ngo aya masezerano asinywe, bifitwemo uruhare n’abantu benshi ndetse ni ibiganiro byamaze igihe.

Umwe mu bazi uburyo amasezerano nk’aya asinywa, yabwiye IGIHE ati “Ntabwo ushobora kubyuka mu gitondo ngo usinye bidafite aho byahereye. Kugira ngo Visit Rwanda ijye muri Amerika, byaturutse ahanini no ku mubano wari usanzwe uhari hagati ya ba nyiri Arsenal n’u Rwanda.”

Janet Karemera, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau (RCB), ari nacyo gisigaye kigenzura Visit Rwanda, yavuze ko abayobozi ba Aston Villa bazi neza intumbero z’u Rwanda.

Yabwiye The Athletic ati “[Aston Villa] Bazaza mu Rwanda. Bazaza gusura u Rwanda. Dufitanye amasezerano n’ikipe y’abagabo n’iy’abagore, rero bazaza gusura u Rwanda. Hamwe n’ubuyobozi bukuru bwayo. Mu nama y’ubutegetsi, bafite umuntu washoye imari mu Rwanda. Rero, ntekereza ko bazi neza igihugu n’intumbero zacyo.”

Umuntu Janet Karemera yavuze ko azi neza u Rwanda, ni Wesley “Wes” Edens. Ni umuherwe w’Umunyamerika uri mu bashoye imari muri Aston Villa. Umutungo we ubarirwa muri miliyari 2,5 $.

Edens yashoye imari muri siporo. Ni umwe mu ba nyiri ikipe ya Milwaukee Bucks, ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA. Afatanyije kandi n’umuherwe Nassef Sawiris mu kugira imigabane muri V Sports, sosiyete y’ishoramari mu makipe y’umupira w’amaguru yitwa V Sports.

V Sports ni yo ifite ikipe ya Aston Villa yo muri Premier League mu Bwongereza, ndetse inafite imigabane ingana na 46% muri Vitória S.C., ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Portugal.

Mu 2021 ubwo yari i Kigali yitabiriye imikino ya BAL, yagarutse ku mpamvu yashoye imari muri Siporo, maze agira ati “Ndi umuntu ukunda siporo cyane, kandi ndacyitabira ibikorwa bitandukanye biyijyanye na yo. Mbona ishoramari muri siporo ari ihuriro ryiza hagati y’ibyo nkunda n’amahirwe y’ubucuruzi.”

Edens ni umwe mu bafatanyabikorwa ba NBA binyuze muri sosiyete yashinze ya New Fortress Energy ikora ibijyanye n’ingufu. Iyi sosiyete yasinyanye amasezerano na BAL nk’umufatanyabikorwa mu by’ingufu.

Iyi sosiyete yifashisha umukino wa Basketball mu kumenyekanisha ibisubizo by’ingufu zisazura kandi zihendutse no kongera ubukangurambaga ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije hirya no hino muri Afurika.

Icyo ikora ni uko kuri buri manota atatu yinjijwe mu mukino wa BAL, iyi sosiyete itanga ibiti bitatu, intego akaba ari ibiti ibihumbi 100.

Mu 2021, Edens yarebye imikino ya BAL ari kumwe na Perezida Kagame muri BK Arena. Yavuze ko u Rwanda ari igihugu kimwe mu bikomeye bikorerwamo ishoramari.

Ati “Ntekereza ko u Rwanda ari igihugu cyihariye cyane. Kigali ntabwo ari umwe mu mijyi isukuye kurusha indi muri Afurika gusa, ahubwo iri no mu mijyi isukuye cyane ku Isi. Iyo usubije amaso inyuma mu myaka ya 1960, ubukungu bwa Singapore n’ubwa Jamaica bwari buri ku rwego rujya kungana. Nyuma y’imyaka 60, ibintu byarahindutse cyane. Ibyo ahanini biterwa n’imiyoborere.”

Ni umuntu ushima imiyoborere ya Perezida Kagame aho avuga “yabaye indashyikirwa”, u Rwanda rugatera imbere bigizwemo uruhare n’abaturage barwo.

Ati “Ku gihugu kidafite umutungo kamere mwinshi w’amabuye y’agaciro, abaturage ni bo babaye umutungo wacyo ukomeye, kandi hari icyerekezo gihamye n’inyota yo gukomeza gutera imbere.”

Stade ya Aston Villa, Villa Park, yakira abantu bagera ku 42.640. Ibyo bivuze ko imikino 19 iyi kipe yakirira mu rugo muri Premier League yonyine ishobora kurebwa n’abafana barenga ibihumbi 810 muri stade, iyo yose yaba yuzuye, hatabariwemo imikino y’ibikombe n’amarushanwa yo ku Mugabane w’u Burayi. Ubuyobozi bw’iyi kipe buri no kuvugurura stade kugira ngo ubushobozi bwayo buzamuke burenge imyanya 50.000.

Iyi stade, izajya igurishirizwamo ikawa y’u Rwanda gusa.

Kuri televiziyo, umukino Aston Villa yatsinzemo Tottenham muri FA Cup mu mwaka w’imikino wa 2025/2026 warebwe n’abantumiliyonii 6,5 mu Bwongereza.

Umukino wa nyuma wa Europa League Aston Villa yakinnye na Freiburg na wo warebwe n’abantu miliyoni 3,5 kuri TNT Sports. Byongeye kandi, Aston Villa ikina muri Premier League, irushanwa rikurikirwa n’abagera kuri miliyari 1,87 mu bihugu 189. Nubwo nta mubare rusange w’abantu bose barebye imikino yayo mu mwaka wose watangajwe, iyi mibare igaragaza ko Aston Villa ifite ubushobozi bwo kumenyekanisha Visit Rwanda ku bantu benshi.

Inkuru ya IGIHE