AmakuruUbuhinzi

Minisitiri Dr Telesphore Ndabamenye yagaragaje uburyo urubyiruko ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’ubuhinzi

Ku wa 29 Mata 2026, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yitabiriye ibirori bisoza ku mugaragaro irushanwa rya Agriculture, Youth & Technology (AYuTe) Challenge 2026, ryabereye i Kigali, rifite insanganyamatsiko igira iti: “Innovate to Elevate: Youth Agritech for Resilient Food Systems” (Guhanga udushya hagamijwe kuzamura urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, mu kubaka uruhererekane rw’ibiribwa ruhamye kandi rurambye).

Iri rushanwa ni urubuga ruhuza urubyiruko rufite udushya mu buhinzi n’ibiribwa, rigamije guteza imbere ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga. Ibyo bifasha kongera umusaruro, koroshya uburyo bwo kugera ku masoko, no kubaka ubuhinzi bushobora guhangana n’ibibazo, by’umwihariko ibituruka ku mihindagurikire y’ibihe.

Mu ijambo rye, Dr. Ndabamenye yashimangiye ko ejo hazaza h’ubuhinzi mu Rwanda hazashingira cyane ku rubyiruko, rukoresha ikoranabuhanga mu guhanga ibisubizo bishya. Yagaragaje ko ari ingenzi gushora imari mu bitekerezo by’urubyiruko, kurwubakira ubushobozi, no kurushyigikira kugira ngo udushya twabo dushyirwe mu bikorwa ku rugero rwagutse.

Yagize ati: “Ejo hazaza h’ubuhinzi hazubakwa n’ibitekerezo bikomeye n’abantu bafite ubushake n’ubutwari. Ni ngombwa gushyigikira urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tubone ubuhinzi burambye kandi bushoboye guhangana n’ibibazo by’iki gihe.”

Minisitiri Ndabananiye yanashimangiye ko ubufatanye hagati ya Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa ari ingenzi mu guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi, kugira ngo rigerweho n’abahinzi benshi kandi ribafashe kuzamura imibereho yabo.

Iri rushanwa rya AYuTe Challenge rikomeje kuba urubuga rukomeye ruhuza urubyiruko, abashoramari n’inzego zitandukanye, hagamijwe guteza imbere ubuhinzi bugezweho, burambye kandi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ko iri rushanwa ari intambwe ikomeye mu kubaka urwego rw’ubuhinzi rushoboye gutanga umusaruro uhagije, guteza imbere ubukungu no gukemura ibibazo by’ibiribwa mu Rwanda no mu karere.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, ageza ijambo ku bitabiriye isoza rya AYuTe Challenge 2026, agaragaza uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere ubuhinzi.
Abayobozi, urubyiruko n’abafatanyabikorwa bitabiriye ku bwinshi ibirori byo gusoza AYuTe Challenge 2026 byabereye i Kigali.
Urubyiruko rwitabiriye irushanwa rwerekana imishinga yarwo igamije guteza imbere ubuhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *