AmakuruPolitiki

Gicumbi- Rutare: Abagera kuri 275 bishwe mu minsi itatu gusa ngo badatabarwa n’ Inkotanyi

Amateka ashariye mu Murenge wa Rutare asobanura ubugome ndengakamere bwakozwe mu gihe gito, hagamijwe gutsemba Abatutsi kuko interahamwe zari zamenye ko Inkotanyi zenda kuhagera ngo zibatabare.

Nubwo umugambi wari ugutsemba bose, hari bamwe mu barokotse baturuka mu Turere twa Rwamagana, icyahoze ari Komini Giti, Buyoga,  ndetse n’abari batuye mu Murenge wa Fumbwe bari bahungiye muri i Rutare, bavuga ko usibye kwicwa urwagashinyaguro babanje no gusenyerwa inzu zabo, ndetse basahurirwa n’ inka bari boroye.

Rutungura Anastase warashwe ariko bakamusiga bazi ko yapfuye, avuga ko yagize amahirwe akarokoka agashimangira ko ubu bugome bwakozwe bwari ndengakamere.

Ati:” Bansanze ngiye kureba inka zanjye nsanga uwo twororeraga hamwe bamufashe  ahita antuma kure ngo njye kureba umuntu agamije kundokora, ariko narongeye ndagaruka, mubwira ko uwo antumye namubuze, bandashe mu mutwe rifata mu ijosi, namaze icyumweru mu masaka gusa turashima Inkotanyi zaturokoye”.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi Kamizikunze Anastase avuga ko muri iyi minsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hagoma kubaho kwihangana , gutwaza no kubaho gitwari, gusa asaba abafite amakuru y’ abazi ahari indi mibiri kuherekana ariko nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.

Ati:” Ivangura rikabije ryakozwe mu gihugu cyacu, byari bibi cyane kuko abantu barakubitwga bakabuzwa no kurira, turameneshwa, ariko abarokotse turashima inkotanyi kuko iyo zitabaho ntitwari kurokoka”.

Yongeraho ko urubyiruko rugomba kwegerwa kuko haramutse habayeho kurangara bishobora guteza ibindi bibazo, gusa arusaba kurushaho kurwanya abagifite ingengabitekerezo yo gupfobya no guhakana Jenoside.

Hon Senateri Ngarambe Telesphole yavuze ko abafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Rutare bagomba kwihangana kuko bafite intimba ikomeye yo kubura imiryango yabo.

Ati:” Muri iyi minsi 100 turibuka mu gihugu hose ndetse no mu mahanga, Turashima Minubumwe yadufashije gutegura ibiganiro byubaka abanya Rwanda”.

Ati:” Umugambi wa Jenoside wateguwe kuva cyera hashingiwe ku ngengabitekerezo, hariho umugambi bise gukubura wari ugamije gutsemba Abatutsi, ubugome nk’ubu hari abahuye nabo kurusha abandi ariko twibuke twiyubaka”.

Ati:” Nubwo twabuze abacu mu gihe gito cyane cy’ iminsi itatu, twabonye ubutabazi bw’ Inkotanyi iyo zitabaho natwe ntitwari kurokoka,  gusa kuri iyi tariki ya 10 zahise zihagera ziraturokora, hari abambukaga mu Kiyaga cya Muhazi ndetse no mu bice bya Gasanze, nk’ abanya Gicumbi tujye tuzirikana iyi minsi ijana ndetse tunayifate nk’ igihe cyo kugirana unushyikirano n’ Inkotanyi zaturokoye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel asaba abaturage kurushaho kwamagana abagifite ingebabitekerezo yo guhakana no gupfobya Jenoside, gusa ababwira ko hagomba kubaho ubufatanye muri iyi minsi 100 yo kwibuka.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *