Abarimu barenga 1 800 Bateye Umugongo Ubwarimu mu Burundi mu Mezi Atandatu
Ikibazo cy’abarimu bava mu mwuga wabo mu Burundi gikomeje gufata intera, aho mu mezi atandatu gusa abarenga 1 800 bigishaga mu mashuri yisumbuye bamaze kureka akazi.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi w’u Burundi, François Havyarimana, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kigamije gusuzuma imyaka 14 y’ishyirwa mu bikorwa ry’uburezi bw’ibanze.
Yavuze ko abo barimu bavuye mu kazi hagati ya Kanama 2025 na Mutarama 2026.
Muri abo 1 800, abagera kuri 700 bivugwa ko bahisemo kujya gushaka akazi mu mahanga gahemba neza kurushaho, ibintu bigaragaza icyuho gikomeye mu rwego rw’uburezi rw’iki gihugu.
Minisitiri Havyarimana yagize ati: “Ubu ni ubumenyi turi gutakaza nyuma yo gushora imari nyinshi mu mahugurwa yabo.”
Yemeye ko umushahara muto ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma abarimu basezera ku kazi, cyane cyane mu gihe ubuzima bukomeje guhenda bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Yongeyeho ko ubukungu bw’isi butifashe neza kuva hakwaduka icyorezo cya Covid-19, intambara yo muri Ukraine n’ibindi bibazo mpuzamahanga, byagize ingaruka ku bukungu bw’u Burundi no ku bushobozi bwo kongera imishahara.
Abasesenguzi bavuga ko iki kibazo gishobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi, cyane cyane mu mashuri yisumbuye, mu gihe igihugu gikomeje gushaka uko cyazamura urwego rw’uburezi n’ubumenyi bw’urubyiruko.
