AmakuruPolitiki

Nyagatare: Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwasobanuye ku kibazo cy’ icuruzwa rikorerwa abantu

Umuyobozi ukuriye ubugenzacyaha mu Ntara y’Iburasirazuba Rutaro Hubert yasobanuye ko ibyaha bigamije gukora icuruzwa ry’ abantu biboneka n’ubwo atari byinshi cyane, ndetse ko abaturage basabwa kugira amakenga y’ababashuka ngo bajye kubaha akazi hanze y’igihugu, kwita ku rubyiruko rutekereza ko ariho hari amahirwe, bigatuma baba bajya gukoreshwa imirimo y’ubucakara.

Yasabye Ababyeyi kurushaho kwita ku burere bw’abana babo, ndetse abaturiye ibice byegereye umupaka bakamenya kubahiriza amasaha y’urujya n’uruza.

Ni ubukangurambaga bwagarutsweho kuri uyu wa 25 Gashyantare 2026, mu Karere ka Nyagatare aho basabye abatuye mu bice bya Tabagwe n’ahandi kujya batanga amakuru mu gihe babonye hari abantu bajyanywe mu buryo budasobanutse.

Mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2019 kugera 2024 habonetse abaturage bagera kuri 297 bari bajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi, abagera kuri 90% bari urubyiruko ndetse hakiganza n’umubare w’abagore uruta uw’abagabo bajyanwa gucuruzwa.

RIB kandi ikomeje gutanga ubutumwa bwo gukumira ibyaha by’ icuruzwa ry’ abantu cyane cyane bakibanda mu Turere dukora ku mipaka, bakigisha abatwara ibinyabiziga byambukiranya imipaka, abacuruzi b’amahotel, n’abandi bantu usanga bafite ubucuruzi bw’amacumbi ariko ntibakurikirane neza abakiriya babagana.

Umuyobozi mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi Njangwe Jean Marie, yagaragaje ko bidakwiye ko ikiremwamuntu gicuruzwa nk’amatungo, cyane ko ubuyobozi bw’igihugu bushyira umuturage ku isonga.

Agira Ati:”bityo ko ubufatanye bwa buri rwego buracyenewe, ariko hakabaho guhanahana amakuru aho bicyetswe bigakumirwa hakiri kare”.

Ubukangurambaga buri gukorwa n’urwego rw’ ubugenzacyaha RIB ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira IOM, biterwa inkunga n’igihugu cy’ Ubuyapani hagamijwe gukumira icuruzwa rikorerwa abantu, by’ umwihariko bakaba bari kuzenguruka mu Turere dukora ku mipaka aritwo Gicumbi, Burera, Nyagatare, Rusizi, Rubavu , n’ahandi, bakigisha imboni z’umutekano zikora ku mipaka n’abandi bafite ibikorwa byambukiranya imipaka.

Ntirenganya Charles utuye muri Tabagwe avuga ko hari igihe usanga abantu bagenda barangisha ahantu bakibaza impamvu bagendagenda,  gusa ko bagiye kuzajya bagira amakenga babona ari umuntu wajyanywe aho atazi bagatunga agatoki akaba yafashwa   hakiri kare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliet yasabye inzego zose kugira ubufatanye, aho babonye ko bakeka umuntu ugiye gucuruzwa bagatunga agatoki inzego zigafatanya kurengera uburenganzira bwa muntu.

Rutaro Hubert umuyobozi w’ubugenzacyaha mu Ntara y’Iburasirazuba hamwe na Murekatete Juliet Vice Mayor wa Nyagatare
Iyo basuye abaturage batanga na serivisi zo gucyemura ibibazo bitandukanye
Intore Tuyisenge yasusurukije urubyiruko rwitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ubucuruzi bukorerwa abantu

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *