AmakuruGreen Africa Initiative

Gicumbi: Abasura abarwayi mu bitaro bya Byumba barasabwa  kudacika intege

Ku munsi ngaruka mwaka wahariwe gusura abarwayi ku isi hose, mu Karere ka Gicumbi naho hatanzwe ubutumwa bugaruka ku bumuntu bwo kugira urukundo, hakazirikanwa abarwayi bose hatitawe k’ubo bafitanye isano.

Bavuga kandi ko hari abasurwa nabo bataziranye mu rwego rwo kubereka urukundo, ndetse bakagemurirwa kugeza ubwo basezererwa mu bitaro kuko umubiri ubyara udahatse nk’uko babivuga, ahubwo buri umwe akazirikana ko nawe kurwara byamubaho.

Babigarutseho kuri uyu wa 22 Gashyantare 2026 mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi ngaruka mwaka wahariwe gusura abarwayi ku isi hose, insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba yagiraga iti:”  Gukunda no kwikorera imibabaro y’abandi”.

Umwe mu bahagarariye abarwayi mu Bitaro bya Byumba, avuga ko hari abadafite abarwaza, ntibabone uwo kubagemurira, kwishyura imiti nabyo ntibabishobore, kugeza ubwo bahinduka ihurizo ku buyobozi bw’ibitaro bya Byumba ariko kubera umuhagaro bakomeje kwitabwaho.

Uwizwa Chantal Feza amaze igihe cy’ amezi ane arwariye mu bitaro bya Byumba azira ubushye, kandi ntagira umuntu umusura kuko ababyeyi be nabo barapfuye, gusa iki kibazo cyo kudasurwa agisangiye hamwe n’abandi, ariko kubera hari abafite umutima w’impuhwe usanga hari abarwayi batungwa na bagenzi babo.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ibitaro byigisha ku rwego rwa kabiri bya Byumba  Hakizimana Eric avuga ko bakomeje kwita kuri Serivisi zo kurengera ubuzima bw’abaturage, gusa bamwe muribo usanga bitabwaho n’amadini n’amatorero.

Avuga ko muri ibi bitaro habaho serivisi yo kwita ku barwayi bose badafite ubushobozi ndetse uwashaka gufasha abatishoboye agatanga ubushobozi bwe abinyujije kuri Konti ya 100006761741 muri (BK),ifunguye kuri Assistance aux Clients Hospitalise Vulnerables, ariko nabo bakabasha kubona ibyo kurya n’imiti yo kubavura.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu Uwera Parfaite nawe avuga ko nk’ubuyobozi bafite ingengoyimari yo kuzirikana abadafite ubushobozi, dore ko bamwe bishyurirwa amafaranga abandi ugasanga bitabwaho n’abafatanyabikorwa, gusa kugira ikibazo kibashe kubonerwa umuti bisaba ubufatanye bwa buri wese.

Mu bitaro bya Byumba usanga hari abazize impanuka, abarwara indwara zandura n’izitandura, abaturuka mu turere twa kure ntibabone uko bagemurirwa, gusa bose bakenewe kwitabwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu Uwera Parfaite yifatanya n’abaturage kugemurira abarwayi
Umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro byigisha ku rwego rwa kabiri Dr Hakizimana Eric hamwe na V Mayor Uwera Parfaite
Abandi usanga bagemurirwa n’abanyeshuri bakiri bato
Ku munsi wahariwe kuzirikana abarwayi usanga bakorerwa na Misa bakabasengera

Greenafrica rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *