AmakuruUbuhinzi

Uko guhuza ubuhinzi n’ubworozi ari inkingi y’umusaruro w’umwimerere

Abakora ubuhinzi bw’umwimerere,bagaragaza ko ubu buryo bubafasha kubona umusaruro mwiza Kandi uramba bitewe n’uko mu buhinzi bwabo birinda kuvangira igihingwa gitewe.mu butaka budahumanyije Kandi buteguwe neza.

Bavuga ko ubuhinzi bakora, bugragaramo ubwoko bw’ibihingwa butandukanye haba ibiri gakondo mu Rwanda, urugerio: nk’amasska, ibihaza, ibigori,ibijumba ,ibishyinbo,ibirayi ,imyumbati,amateke ubwoko bw’ibitoki butandukanye n’ibindi ndetse n’ibihingwa bitari gakondo, bihabanye n’uko benshi bitiranya ubuhinzi bw’umwimerere n’ubuhinzi gakondo.

Nkundabagenzi Albert uhagarariye icyanya gikorerwamo ubuhinzi bw’umwimerere cya La Ferme du Lac mu karere ka Ngoma,mu Ntara y’Uburasirazuba, asobanura neza itandukaniro riri hagati y’ubuhinzi gakondo n’ubuhinzi bw’umwimerere.

Ati:”Mu buhinzi bw’umwimerere ,duhinga ibintu butandukanye,tukanorora amatungo y’ubwoko butandukanye kuko niba ari ukuvuga ko ari ubuhinzi burambye, ntabwo dutoranya, mu issmbu yacu harimo ibihingwa birinda ibindi, ibifumbira ibindi, tugira urunyurane rw’ibihingwa ndetse kimwe no mu bworozi tugira amatungo atandukanye kuko hano ubu dufite: Ingurube, Inka, inkoko, amafi, iminyorogoto, inzuki n’ibindi ndetse no mu bwoko bw’ibyatsi tugira ibihingwa biribwa,imboga ,imbuto n’ibyatsi twifashisha mu kurinda ibyonnyi no gukora imiti.”

Albert yashimangiye ko bakora ubuhinzi bukomatanyije, anagaragaza ko ari bumwe mu buryo bufite inyungu ifatika bitewe n’uko byinshi bakenera mu buhinzi bwabo, babisanga mu isambu muri rwa ruhererekane (integrated) batabanje gushora amafaranga hanze y’umurima.

Ati:”Ubuhinzi dukora ni ubuhinzi bukomatanyije, harimo ubuhinzi bw’ibihingwa bisanzwe, nabyo binyuranye, harimo ubworozi nabwo bugizwe n’amatungo anyuranye, ariko twongeramo ubworozi bw’amafi n’ubw’inzuki hakiyongeraho n’ibidufasha gusandaguza ifumbire nk’iminyorogoto ”

Ati:”Icyo bitumarira ni uko, ibyo abandi bita ibisigazwa,kuri twe bibyazwa umusaruro ahandi. Urugerio nk’amazi dukoresha mu korora amafi,niyo dukoresha mu kuhira ibihingwa Kandi aba afite vitamini nyinshi kubera ibyo y’amafi yasizemo ku buryo bifasha igihingwa cyane mu gukura neza, hanyuma mu bihingwa iyo tumaze kweza,ibisigazwa by’ibihingwa bitagurishijwe, tubigaburira amafi. Ni kimwe no mu bworozi bw’andi matungo kuko ibyatsi n’ibisigazwa,tubigaburira amatungo nayo agahindukira agatanga ifumbire nayo tukayisubiza mu murima ikadufasha kongera umusaruro”

Uyu muhinzi ukorera ubu buhinzi bw’umwimerere ku buso bwa hegitari ebyiri agaragaza ko gukora ubuhinzi nk’ubu ari urugendo ahanini rushingiye ku kubanza gutunganya ubutaka no kubungabunga ibidukikije byiganjemo urusobe rw’ibinyabuzima, guhangana n’ihindagurika ry’ibihe kurwanya isuri hibandwa ku gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse no guca utunogo dufata amazi n’amaterasi ahari ngombwa,hakiyongeraho no kubungabunga ubuzima bw’ubutka harindwa kubuvangira amafimbire n’imiti mva ruganda ahanini bitanga umusaruro mwinshi mu gihe gito ariko bigasiga bibwangije cyangwa bijumbuye umurima n’ibihingwa bivuyeno bikaba bigomba gukoreshwa vuba.”

Ati:”Gutangira ubu buhinzi bavuga ko biba bitoroshye kuko ujya gufata ahantu ubutaka bwaranguritse kubera gukoreshwa amafumbire n’imiti yica udukoko mva ruganda m, mu by’ukuri twahatanguye hameze nk’ubutayu ariko ikintu cyambere twakize ni ukubanza kuzahura ubutaka, tubukora neza, duteramo ibiti,dushyiramo amafumbire kugura ngo buri kimwe kiburimo kibashe kugira ubuzima n’ubutaka bugire ubuzima,hanyuma twongeramo amatungo kugeza naho ubu tugezs ku kigero cyo gutunganya umusaruro dukuramo.”

Yavuze ko igice kimwe cy’umusaruro bakurano, kigurishwa kidatunganyijwe ariko Kandi hari undi musaruro utunganwa, urugerio niba ari nk’imbuto bakora umushongi wazo(consantre),inyanya (consantre de tomate),ibigori nabyo barabitunganya bakagurisha pate jone, Kandi ngo ibi bikora hafi ku musaruro w’ubwoko bwose beza muri iki Cyanya.

Mu buryo bw’ubushobozi , uyu muhinzi avuga ko abafayanyabikorwa batandukanye nka Rwanda Organic Agriculture Movement ROAM, bari mu bakomeje gutuma ubuhinzi bw’umwimerere bubasha kubona imbaraga binyuze mu nkunga,ubujyanama n’ubufatanye bageza ku bahinzi.

Albert yagize ati:”Iyi Ferme ni iy’umuryango witwa HUMURA, bivuze ko dufite abandi bafatanyabikorwa n’abaterankunga, mu Rwanda twavuga nka ROAM n’abandi badufasha mu buryo bw’amafaranga dukoresha twubaja ibiraro by’amatungo, kuhira imyaka, guhugura abantu no kongera uburyo bwagutse bw’ubuhinzi bwacu n’ibindi..”

Ifumbire y’imborera itunganyijwe neza Kandi ihoze byibuze kugeza ku mezi atatu, iy’amazi ikomoka ku byatsi bitandukanye no ku myanda y’amatungo ihoze byibuze kugeza ku minsi 21, hakiyongeraho urusobe rw’ibyatsi bihumura, biri mu bibafasha kugira umusaruro mwiza w’umwimerere no kurwanya ibyonnyi badakeneye amafumbire mva ruganda n’imiti yica udukoko.

Bemeza Kandi ko kuvanga imyaka no gusimburanya ibihingwa hajurikijwe ubwoko bw’ibivuyemo n’ibigiye gushyirwamo,bituma ibyonnyi n’urusimba bihunga. Aha hatanzwe urugerio rwo kuvanga karoti n’ibitunguru byirukana ibyonnyi bya karoti kubera impumuro y’ibiyinguru bityo bityo no ku bindi bihingwa. Gusimburanya ibihingwa babifata nk’uburyo bwo kurinda ubusugire bw’ubutka batabanje gufata igihe kirekire cyo kuburaza, ahavuye ibinyamishogi, hagasimbuzwamo ibinyabijumba cyangwa ibinyampeke.

Umukozi wa ROAM ushinzwe porogaramu SINDIKUBWABO Dieudonne yavuze ku mwimerere w’ubu buhinzi anagaragaza icyo abahinzi bagomba kuzirikana.

Ati:”Ubuhinzi bw’umwimerere ntabwo ari ubwa gakondo nk’uko bamwe babitekereza kuko buba bugendeye ku bushakashatsi na siyansi ndetse bukanatanga umusaruro kuko bukoresha inyongeramusaruro abahinzi bashobora kwikorera,icyo gihe bikaba byagabanya ikiguzi abahinzi bashobora gushora bagura inyongeramusaruro.”

Yagarutse ku bibaza uburyo umuhinzi ashobora kubona umusaruro mwinshi ku buso buto, adakoresheje inyongeramusaruro mva ruganda nka NPK n’ibindi cyangwa se ngo arwanye ibyonnyi akoresheje imiti yica udukoko mva ruganda.

Ati:”Mbere na Mbere ikintu gishobora gutuma abantu babona umusaruro mwinshi ku buso buto, ni ukubanza kumenya icyo ubutaka bukeneye n’uburyo bwo kwita ku bihingwa birimo. Navuga nko gusasira imyaka hifashishijwe ibyatsi bibora vuba nabyo bikaba ifumbire,kuvanga ibihingwa no kubisimburanya mu murima, muri icyo gihe ntibipfa kandi umuhinzi btasarura ikintu kimwe gusa, kuri bwa butaka buto, niho dukura ibyo byose , nashishikariza abahinzi gukora ibyo bikorwa bitera uburumbuke mu murima kuko ku ikubitiro niho ikibazo kiri.”

Dieudonne agaragaza ko ROAM ifite intego y’uko abahinzi bagira amakuru ahagije Kandi afatika Mbere y’uko babikora, gushaka uburyo bw’amasoko y’ibikomoka ku buhinzi bw’umwimerere ubu bigifatwa nk’imboganizi kuko kugeza ubu bikigoye kubitandukanya n’ibindi ku isoko rusange. Cyskoze yagaragaje ko hakiri imboganizi zaba rwiyemezamirimo bakiri bake babibonamo nk’amahirwe ndetse anasaba leta kuba yashyiraho uburyo bwo gutezs imbere ababikora kuko abantu bagenda bamenya akamaro ko kurya amafunguro akomoka kuri ubu buhinzi.

Hagendewe ku mibare ya za koperative zikora ubu buhinzi bw’umwimerere ROAM ifite, habarwa nibura abahinzi bagera ku 5000 mu Rwanda n’ubwo hifuzwa ko bakwiyongera binyuze mu bigo bya leta n’ibyibarurishamibare kugira ngo habashe kuzajya hamenyekana urwego rw’ababikora kugira ngo hakorwe inyigo yo kwegereza uburyo abahinzi no kubashakira isoko ryihariye ari nabyo bishobora kugabanya ubuke bw’ibicuruzwa by’umwimerere mu bucuruzi bwambukiranya imipaka nk’uko Alliance for Food Sovereignity in Africa AFSA ibigaragaza.

Leta y’u Rwanda yashyize ubuhinzi mu nkingi z’ingenzi z’iterambere ry’igihugu, cyane cyane binyuze muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1) na Politiki y’Igihugu y’Ubuhinzi (2018), aho intego nyamukuru ari ukuzamura umusaruro, kongera agaciro k’ibikomoka ku buhinzi no kurinda ibidukikije.

Hagendewe ku mibare ya MINAGRI, ubuhinzi bugira uruhare rungana na 24–26% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), bugatanga imirimo ku barenga 70% by’Abanyarwanda. Ibi bigaragaza ko ishoramari mu buhinzi burambye, cyane cyane ubuhinzi bw’umwimerere, ari ingenzi mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs).

Ubwoko bw’imboga butandukanye bugatagara muri uyu murima

Basigaye batunganya igice cy’umusaruro wabo Mbere yo kuwoheteza ku bakiriya
Ibifenesi ni bimwe mu mu mbuto zakuze neza
Buhira imyaka yabi bitewe na sezo y’ihinga barimo
Umusaruro wa karoti ugaragaza neza ko guhinga by’umwimerere bitanga igihingwa hifatika
Kuvanga karoti n’ibitunguru mu murima byirukana bimwe.mu byonnyi
Ubworozi bw’inka bitanga ifumbire ndetse bukanabafadha kwihaza mu mirire
Ingurube nazo zifasha iyi sambu n’abayikoramo kugira ubuzima
Zucjin nk’igihingwa cy’imboga ziri mu mboga zigaragara muri iyi sambu
Ibyuzi by’amafi bibafasha kuyirora no kuhira imyaka.mu buryo bufatiaka
Amafi agaburirwa ibikomoka muri iyi sambu
Umusaruro beza urimo inyanya n’imbuto utunganywa neza
Ibinyampeke birimo ibigori nabyo biratunganywa bakabikwamo imbuto
Albert avuga ko bafite intego yo gukomeza gutezs imbere ubu buhinzi no kongera umusaruro
Dieudonne asaba ko leta yagira uruhare muri ubu buhinzi kugira ngo umubare w’ababukora urusheho kwiyongera
ROAM ikomeje gushyira imbaraga zo gutezs imbere ubu buhinzi binyuze mu ngendo shuri itegura ku bafatanyabikorwa

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *